Dukeneye impinduka muri Komite Olempike-Mubiligi

Mubiligi Fidele umuyobozi wa RAF

Mubiligi Fidèle, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) arasanga mu mikorere ya Komite Olempike hakenewe amavugurura, hakabaho komite Olempike ishobora gusobanurira abantu ibyo ikora.

Mu kiganiro ikinyamakuru impamba.com cyagiranye na Mubiligi Fidèle kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Mutarama 2021 mu byo yabajijwe harimo n’uko abona Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR).

Mubiligi yagize ati “muri make icyo njyewe navuga dukeneye impinduka muri “National Olympic Committee” yacu, impinduka njyewe mvuga ntabwo ari iz’abantu, iyo umuntu avuze gutyo bamwe bumva umuntu, dukeneye impinduka mu mikorere, dukeneye Komite Olempike igaragaza umurongo runaka w’imikorere n’icyerekezo”.

Ikindi avuga ni uko hakenewe Komite Olempike ishobora gusobanura ibyo ikora kuko ari urwego rukorera mu gihugu, ati “dukeneye amavugurura muri Komite Olempike, amavugurura aganisha uburyo za “program” zikora, “objectif”, “suivi”, “report”, uburyo bakorana n’abafatanyabikorwa  nkatwe nka Federations, uburyo bakora za “priorité” zabo, “donc” hakenewe amavugurura kandi mu gihe cyose azaba atarakorwa, Komite Olempike ikorera mu kajagari nka kariya  isa nk’aho ari inzu y’umuntu ntacyo tuzageraho.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, yakomeje atangariza ikinyamakuru impamba.com ko mu gihe cyose ayo mavugurura ataraba muri Komite Olempike, ubuyobozi buzakomeza gusimburana, ariko ibintu bigakomeza kwa kundi.

Mubiligi na none yavuze ko Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda imbere ya Komite Olempike rigaragara nk’iribangamiye Komite Olempike bitewe n’ibisobanuro rikunze gusaba ati “twe turi “proud” kubibasaba kuko tuzi ko dufite inshingano zo gutegura abakinnyi bo bazajyana mu mikino Olempike kurusha indi mikino yose, ubu njyewe nka “President” wa “Federation” ya “Athletisme” ntavuganye na Komite Olempike urumva undi “President” ukwiriye kuvugana nayo arinde?”

Mubiligi avuga ko Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda ubu rifite abakinnyi babiri bafite ibihe (minima) bibemerera kujya mu mikino Olempike kandi bashoboraga no kuba bane cyangwa batanu iyo bashyira hamwe mu gutegura.

Yavuze ko abayobozi bazatorwa muri komite Olempike muri manda itaha bazabaha uwo murongo w’amavugurura Komite Olempike igakora ifite icyerekezo idakorera mu kajagari, mu magambo no mu itangazamakuru gusa.

President wa Federation ya Athletisme avuga ko igikenewe ari umusaruro kuruta ibindi.

Mubiligi Fidèle, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) na none avuga ko atari byiza kugira umwiryane muri siporo, yagize ati “kandi tukirinda ikintu cyo kurema umwiryane kuko bakubwiye icyo udashaka kumva, ntabwo ari ngombwa ko umuntu bamubwira icyo ashaka kumva uwo ngira ngo ni umuco tugomba kubaka”.

Iki ni kimwe mu gice cy’ikiganiro Mubiligi Fidele yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com, n’ibindi bizakurikiraho.

Nyuma ikinyamakuru impamba.com kizegera n’ubuyobozi bwa Komite Olempike kugira ngo bugire icyo butangaza ku byo bamwe mu banyamuryango banenga ku mikorere ya Komite Olempike.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *