
Itangazo rigenewe abanyamakuru
ROSATOM yatangije irushanwa ngarukamwaka ry’amashusho mu buryo bw’iya kure (online) kuri murandasi (internet) ryateguriwe urubyiruko rwa Afurika, ku nshuro ya 6, mu rwego rwo kurushaho kumurika inyungu mu bumenyi n’ikoranabuhanga, abazatsinda bazahabwa amahirwe yo gusura ibyiza bitatse Igihugu cy’Uburusiya nta kindi kiguzi basabwe.
Iri rushanwa, rifunguye ku banyeshuli n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35, rikangurira urubyiruko kumenya ikoronabuhanga ry’utunyangingo-bumara (nuclear technologies) n’uburyo iryo koranabuhanga ryakoreshwa mu kugirira umumaro aho batuye.
Iri rushanwa ryatangiye kuba guhera mu mwaka wa 2015, ryagiye ryitabirwa n’amagana y’urubyiruko hirya no hino ku mugabane wa Afurika, rugendereye kumenya inyungu ziri mu tunyangingo-bumara, yewe bamwe muri urwo rubyiruko banatangiye kubyaza inyungu icyo gisata.
Nk’uko umuyobozi Nshingwabikorwa wa Rosatom muri Afurika yo hagati n’amajyepfo bwana Ryan Collyer abivuga, ikoronabuhanga ry’utunyangingo-bumara ni inkingi ikomeye mu ihangadushya Afurika yakungukiramo cyane, yagize ati “ROSATOM yizera cyane ko urubyiruko rukeneye kugira uruhare rufatika mu kugera ku ntego zibumbatiwe n’umuryango w’abibumbye, ahanini mu kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Rosatom rero ishyira imbaraga nyinshi mu gushyigikira urubyiruko mu kugaragaza impano zarwo no gusangiza abandi ibitekerezo. Dufite icyizere ko utunyangingo-bumara twafasha cyane mu kugera ku ntego z’umuryango w’abibumbye (UN) kuri Afurika, bitanyuze gusa mu kugeza ingufu kuri bose, ahubwo no mu kugera ku ngamba nziza zo kwita ku buzima, no kugera ku ikoranabuhanga rikataje mu buhinzi. Muri iri rushanwa twizera ko urubyiruko ruzihugura ubwarwo bikagera no kuri bagenzi barwo, ku nyungu nyinshi zigomba kubyazwa mu ikoronabuhanga ry’utunyangingo-bumara.
IBIREBANA N’IRUSHANWA
Abashaka kwitabira barasabwa gushyira amashusho yabo kuri Facebook, bakubahiriza amabwiriza baribusome hepfo, hanyuma bakohereza ubusabe bwabo kuri email atomsforafrica@rosatom.comc cyangwa bagakanda kuri iyi link https://tinyurl.com/RosatomAfrica.
Videwo eshatu zizatsinda zizaba zatoranyijwe n’itsinda ry’impuguke zigenga bagendeye ku bintu bitandukanye birimo: Umwimerere n’ubudasa, ireme rya videwo n’ikiyirimo, ukuri n’umwihariko by’icyo videwo ivugaho, ndetse n’ubushobozi bwo gusobanura neza icyo gihangano imbere y’abantu. Ba nyiri izo videwo zizaba zatsinze bazagororerwa kujya gutemberera mu Burusiya, bishyurirwe urugendo n’ibirukubiyemo byose, aho bazagira amahirwe yo gusura ahantu nyaburanga henshi hatandukanye muri icyo gihugu, ndetse n’ibigo bikomeye bikorerwamo utunyangingo-bumara mu buryo bukataje.
Akanama nkemurampaka kagizwe n’abahagarariye ibigo bikora ku tunyangingo-bumara birimo ROSATOM, Nuclear Power Plants Authority (NPPA, yo mu gihugu cya Misiri), harimo kandi abo mu bigo by’itangazamakuru nka Influence Communications (cyo mu Misiri) n’indi miryango irimo uwa WinSA w’abagore mu gihugu cya Afurika y’Epfo, uwa African Young Generation in Nuclear (AYGN) ndetse na Nuclear Corporation of South Africa (NESCA).
ITARIKI NTARENGWA YO GUTANGA VIDEWO: 31 Mutarama, 2021.
INGINGO ZO GUKORWAHO VIDEWO (ntibibujije gukora ku zindi)
Ni gute ikoronabuhanga ry’utunyangingo-bumara ryafasha mu kugera ku ntego z’umuryango w’abibumbye (UN) ku iterambere rirambye (UNSDGs) muri Afurika cg mu gihugu cyawe?
Ni gute ikoronabuhanga ry’utunyangingo-bumara ryafasha ibihugu biri mu nzira y’iterambere mu gukataza?
Ni gute se iyigatunyangingo ryimbitse ryagirira akamaro igihugu cyawe cyangwa sosiyete ubarizwamo?
Utunyangingo-bumara mu buzima bwacu bwa buri munsi
Imyumvire itari yo n’ubwoba abantu bagirira utunyangingo-bumara n’uburyo bwo gukuraho iyo myumvire
AMABWIRIZA NGENDERWAHO KU BAZITABIRA IRUSHANWA
Umuntu cyangwa itsinda ry’abantu batarenze batatu bemerewe gutanga videwo imwe
Videwo igomba kuba itarengeje amasegonda 75
Videwo igomba kuba iri mu Cyongereza cyangwa se ikaba yanditsemo amagambo ayisobanura mu Cyongereza
Yaba videwo ifashwe na telefone cyangwa ifashwe na camera yabugenewe, byombi biremewe, ariko ikaba ifite ireme rya 720p HD
Videwo ishobora kuba ari igikorwa kirimo kuba cyangwa ibarankuru
Amazina ya nyiri videwo n’izina ry’ishuli (niba rihari) bigomba kwandikwa mu ntangiro za videwo
Videwo igomba gushyirwa kuri Facebook nta gukumira uwo ari we wese kuyireba
Videwo igeze kuri Facebook igomba gutaginga @RosatomAfrica na @RosatomMENA kandi ikagira hashtags: #Nucleardoesntwastetime, #AtomsforAfrica, na #RosatomCompetition
Videwo igomba kuba ari iya nyiri ukuyishyiraho (itanyuranya n’amahame ya Facebook y’igihanganobwite cy’umuntu.)
Nta myitwarire mibisha cyangwa iy’ivangura iryo ari ryo ryose yemewe. Ibe iboneye
Amakuru kuri iri rushanwa
Mu myaka irenga itanu ritegurwa, abantu 51 bahawe ibihembo byabo n’amashimwe kandi 1/3 cyabo cyasuye imijyi nka Moscow, Obninsk, Tomsk na Voronezh. Iri rushanwa ryatoranyijwe na IAEA ku nama yayo y’ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ku bw’uruhare-nkenerwa rwa rubanda n’abafatanyabikorwa mu bikorwa bijyanye n’utunyangingo-bumara. Ryatambukijwe mu bitangazamakuru mpuzamahanga birimo Reuters, The Guardian, AllAfrica, ESI Africa, Engineering News, The Citizen, Business Report, n’ibindi byinshi.