Nyabugogo:  Kubwimana Razaro n’abagenzi be bamaze kurekurwa, nyuma hazakurikiraho iki?

Kubwimana Razaro Perezida wa mbere na Niyonsenga Paul Perezida wa kabiri wa Light Business Cooperative icuruza telefone

Kubwimana Razaro na bagenzi be bari bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Koperative izwiho gucuruza telefone yitwa “Light Business Cooperative” bararekuwe, nyuma yo kumva iyi nkuru ikinyamakuru impamba.com cyereye Niyonsenga Paul umuyobozi w’iyi Koperative avuga ko bazakomeza gukurikiranwa kuko hagikusanywa ibimenyetso.

Niyonsenga Paul avuga ko Kubwimana Razaro wigeze kuba Perezida wa Koperative yabo hamwe na bagenzi, ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa iminsi 30, nyuma urukiko rubarekura kuko hagishakwa ibimenyetso.

Ubwo yabazwaga ku bijyanye n’amakuru avuga ko nyuma yo kurekura Razaro na bagenzi be ubuyobozi bwa “Light Business Cooperative” bwaba budafite gahunda yo kubakurikirana, Paul yasubije ati “ntabwo twabyihorera birangire, turabikurikirana na ba avoca babirimo  ibimenyetso byasabwaga byamaze gutangwa”.

Hari amakuru avuga ko hari abantu bari kuri iyo listi y’abanyereje umutungo wa Koperative “Light Business”, bari batangiye kwishyura, ariko bumvise ko Kubwimana Razaro na bagenzi be barekuwe ntibongera kwishyura.

Ikinyamakuru impamba.com cyagerageje guhamagara Kubwimana Razaro kugira ngo agire  icyo atangaza kuri telefone ye igendanwa ntiyaboneka.

Kubwimana Razaro na bamwe mu bahoze muri                 Komite ye batawe muri yombi nyuma y’aho Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative (RCA) cyakoze igenzura (audit) kigasanga haranyerejwe amafaranga agera muri miliyoni 13 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibyavuye muri iryo genzura byashyizwe ahagaragara tariki ya 25 Ukwakira 2020 mu nama y’Inteko Rusange yabereye i Nyabugogo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *