Menya Icyongereza kijyanye n’umwuga ukora, amezi ane gusa uba ukivuga neza

Aho kampani ICT for All in All ikorera i Remera

Kampani ikorera hafi ya KIE i Remera yitwa “ICT for All in All” yigisha Icyongereza gifasha buri muntu mu mwuga we muri “program” yiswe “English for Business and Leaders”, ku buryo byibura mu mezi ane uba ukivuga neza ndetse no kucyandika.

Uwayezu Théoneste, umuyobozi wa Kampani “ICT For All in All” yavuze ko batangiye bafasha abantu mu bintu bitandukanye nk’ikoranabuhanga ndetse no gukora ubushakashatsi, ariko baje gusanga hakunze kuba ikibazo cyo kutumva ururimi kugira ngo umuntu ashobore gusobanura ibyo azi, ari na cyo cyatumye batekereza uko bakwigisha abantu Icyongereza cyo kuvuga no kwandika.

Mu kwigisha Icyongereza mu ishuri higamo abantu batarenze 10 kugira ngo bashobore kubakurikirana neza aho mu mibyizi biga umunsi umwe naho mu mpera z’icyumweru bakiga ku wa Gatandatu no ku Cyumweru nyuma ya saa sita, aha Uwayezu yatanze urugero avuga ko umuntu bamwigisha ibijyanye n’umwuga akora mu buzima bwa buri munsi ku buryo nk’umucuruzi ashobora kujya kurangura i Dubai nta kenere umusemuzi.

Uwayezu Théoneste, umuyobozi wa Kampani “ICT For All in All”

Uwayezu yavuze aho bakuye igitekerezo cy’uko ikoranabuhanga rigomba gukoreshwa mu buzima bwa buri munsi, ndetse no kumenya Icyongereza akaba ari ingenzi, yagize ati “twabanje gufasha abana bakiri batoya tubigisha cyane cyane twifashishije ikoranabuhanga mu bijyane na “science” n’ubu turabikomeje cyane cyane abana bitegura ibizamini bya Leta ko banatugana tukabafasha kuzamura urwego bazatsindiraho, twongeraho ikoranabuhanga n’uko bakwitwara mu isi y’ikoranabuhanga, tuza no gufasha abantu batandukanye mu kwiga imishinga, kuyitegura no kuyinoza nk’imishinga y’ubucuruzi, gufasha abana gukora ubushakashatsi kubonoza no kubumurika, ariko tuza gusanga gufasha umuntu gukora ubushakashatsi yajya kubumurika bikamubera ikibazo kandi yarize Icyongereza mu minsi yashize cyangwa mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza, ukaba waramufashije yajya kumurika bwa bushakashatsi kubisobanurira abantu bikamugora, noneho tubona hari ikibazo mu mivugire n’imikoreshereze y’Icyongereza, nibwo twatangiye iyi gahunda ya “English for Business and Leaders”, aho twigisha abantu Icyongereza mu kukivuga cyane cyane hagati ya 70 na 80 ku ijana tuzamura urwego umuntu avugaho Icyongereza kugira ngo wa mucuruzi ujya i Dubai, ujya mu Bushinwa, ujya muri Amerika atazakenera umuntu uzajya umusemurira noneho wa mukiliya uvuga icyo Cyongereza kuko tuvugishije ukuri Icyongereza ni ururimi rw’Ubucuruzi gikoreshwa ku isi hose wa mukiliya umugana bitazamugora kuvugana nawe, kimwe n’abayobozi bakamenya kugaragaza ibikorwa byabo mu Cyongereza, yaba abacuruzi cyangwa abayobozi mu gihe cy’amezi ane uba uri ku rwego rwo gutembera isi ufite ishema ryo kuba uzi kwandika no kuvuga Icyongereza neza”.

Nzabarinda Etienne ushinzwe gukurikirana imyigire muri “ICT for All in All” avuga ko  baharanira ko bigisha ibifite akamaro ku rwego rwo hejuru. Nzabarinda avuga ko abanyeshuri bishimira uburyo bigishwa kuko mwarimu abanza gutegurwa.

Nzabarinda yagize n’icyo avuga mu kuba bakira abanyeshuri batarenze icumi gusa niba bidashobora kubangamira abandi bantu bifuza kwiga mu ishuri ryabo, yagize ati “dufite uburyo butandukanye abantu biga, dufite “day program” , dufite “weekend program” umunyeshuri yiga gatatu mu cyumweru ni ukuvuga ko nk’abo dufite biga ku wa Gatatu guhera saa kumi n’ebyiri kugeza saa mbiri kugira ngo abantu bagendane n’amasaha yashyizweho mu rwego rwo kwirinda COVID-19, no muri Weekend guhera saa kumi kugeza saa moya”.

Yasabye abantu kugana ishuri ryabo kuko uryizemo asoza afite ubushobozi bwo kuvuga neza Icyongereza aho yaba ari hose ku Isi.

Nduwayezu Samuel avuga ko yatsinze ikizamini cy’abasaba kujya kwiga mu mahanga abikesha Icyongereza yize muri “ICT For All in All”. Nduwayezu yakomeje avuga ko mu mashuri yisumbuye yize Icyongereza n’imyandikire yacyo ariko yasoje amashuri ye afite ikibazo cyo kuvuga no kumva ndetse agahamya ko icyo kibazo gifitwe n’abantu benshi mu Rwanda.

Umuhire Joyce wize muri “ICT for All in All” aratangaza ko mbere yo kuza kwiga yari afite ikibazo cyo kuvuga no kumva Icyongereza, ubu akaba yishimira ko icyo kibazo cyakemutse kuko yatsinze ikizamini cy’abasaba kujya kwiga mu mahanga.

Umuhire yasabye abantu kugendana n’ibihe Isi igezemo byo kumenya ikoranabuhanga n’ururimi rw’Icyongereza.

Kampani “ICT for All in All Ltd” yatangiye muri 2017, igamije gufata ikoranabuhanga ikarishyira mu buzima bw’abantu.

Iri shuri rikaba rimaze kunyuramo abantu basaga 100.

Umunyeshuri wigiye neza Icyongereza muri ICT for All in All
Bamwe mu bigiye kumva no kuvuga Icyongereza muri iri shuri barivuze imyato

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *