
Ubundi kugira ngo umuhanzi agire indirimbo nziza zishobora gutwara ibihembo ni uko agomba kuba afite umuntu uzi kwandika indirimbo nziza hakiyongera Producer mwiza ndetse na “Manager” mwiza bityo abo bantu bagira uruhare rukomeye mu gutuma umuhanzi aririmba indirimbo nziza.
Mu Rwanda havugwa abantu bacye bazi kwandika indirimbo kandi n’umwuga watunga abantu babishoboye kuko ubu abahanzi ni benshi ariko abahanzi b’indirimbo ni bake cyane.
Kuri ubu mu Rwanda habonetse umuntu uzi kwandika indirimbo akaziha abahanzi bakaririmba indirimbo zishobora kuzamura urwego rwabo uwo akaba yitwa Gatera Stanley akaba ari n’umunyamakuru.
Ni umunyamakuru ubifitemo uburambe ariko kuva kera akunda imyidagaduro “Entertainment” yafashije abahanzi benshi kubateza imbere ku buryo ibyo kwandika indirimbo atabihaga umwanya cyane ahubwo yitaga cyane mu gufasha abahanzi kubateza imbere n’ibihangano byabo ariko ubu avuga ko ashaka no guteza imbere umwuga wo kwandika indirimbo kubera ko avuga ko yazandikaga akazibika ku buryo afite nyinshi zibitse.
Gatera Stanley yabwiye abanyamakuru ko yifuza kubona abahanzi b’Abanyarwanda bakora indirimbo nziza ziri ku rwego mpuzamahanga kandi zikabagirira akamaro.
Yakomeje avuga ko ashobora kureba umuhanzi bitewe n’ijwi rye akamenya indirimbo yamwandikira mu njyana zose yakorera umuhanzi indirimbo ikaba nziza igakundwa ndetse n’Indirimbo zihimbaza Imana yazandika ndetse abumva bazikeneye kuko hari izo afite bashobora kumuhamagara kuri 0783664450 mugahana gahunda.

Abahanzi benshi bariyandikira kandi kwandika indirimbo n’impano bityo kubera ko badafite iyo mpano ugasanga indirimbo zabo ntizikunzwe bagahora muri ibyo ariko abahanzi bazi muzika baba bagomba gushaka abantu bazi kwandika indirimbo bakabiyigereza kuko aba azi neza ko nibamwandikira indirimbo neza izatuma akundwa cyane kandi ayungukiremo.
Noella