Abafite ubumuga bukomatanyije ntiborohewe, barasabirwa guhabwa icyiciro nk’abandi

Abafite ubumuga bukomatanyije bahabwa ubutumwa hakoreshejwe kubakora mu biganza

Abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona ntiborohewe no kubona service kuko nta bantu benshi bazi amarenga bakoresha hakoreshejwe ibiganza, ibi bikiyongera mu kuba mu gushyira abafite ubumuga mu byiciro bo nta cyo bashyizwemo, bakaba basaba ko byahinduka.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB) Madamu Kanimba Donatilla avuga ko abafite ubumuga bukomatanyije bakwiriye guhabwa icyiciro cyabo cyangwa se ibyo byiciro bikavanwaho hakajya havugwa ubumuga umuntu afite afite kuko bwose butagira uburemere bungana.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB) Kanimba Donatilla

Mukiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ukuboza 2020, uyu muyobozi yagize ati “hanyuma ubumuga bw’uruhu rw’umweru ni ubumuga ukwabwo, ubumuga bw’ubugufi budasanzwe na bwo ni ubumuga ukwabwo kandi ubigenzuye ubumuga bwose bugiye bugira imbogamizi runaka twagombye kuba dusobanukiwe, iyo byasobanutse ko ari ubumuga runaka noneho tugomba gushakisha za mbogamizi kugira ngo dushobore kubitaho”.

Kanimba yavuze ko muri 2009 ubwo Minisiteri y’Ubuzima yasohoraga itegeko risobanura ibyiciro by’ubumuga nta bwo icyiciro cy’abafite ubumuga bukomatanyije cyashyizwemo.

Muri iryo tegeko hashyizwemo ibyiciro bitanu, harimo: Ubumuga bw’ingingo, ubwo kutabona, ubwo kutumva, ubwo mu mutwe n’icyiswe n’ubundi (les autres).

Donatilla yavuze icyifuzo bafite ati “icyo twifuza ni uko iri tegeko ryasubirwamo noneho rikemeza ko hari ubundi bumuga bwinshi butandukanye bakagenda bagaragaza ubwo bumuga, bigenze gutyo n’ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona cyaba icyiciro cy’ubumuga”.

Yakomeje avuga ko ikindi gishoboka ari uko ubumuga butashyirwa mu byiciro ahubwo buri bumuga bukagenda buvugwa uko buri, abafite ubumuga bakitabwaho hashingiye ku byo badashoboye gukora.

Na none yavuze ko ibyciro by’ubumuga byerekana ubumuga bwa bamwe abandi bakaburizwamo bitera urujijo kuruta gufasha abantu.

Ubwo yabasazwaga imbogamizi abafite ubumuga bukomatanyije bakunze guhura na zo yasubije ati “icya mbere ni uburyo bwo guhanahana amakuru cyangwa gushyikirana n’abandi bantu, nta buryo buhari bwitaweho ni ukuvuga amarenga yo mu biganza hari hakwiriye kuba uburyo bwo kuyigisha, hanyuma uburyo bwo kwiga mu ishuri ibyo ngibyo nta bihari ndumva Leta itarashyiraho uburyo bwo gufasha abafite ubumuga bukomatanyije kutumva no kutabona kwiga nubwo n’abandi bose batatangiye kwiga ari Leta ibitangiye, ariko noneho ibintu byose ibikorwa byose biragenda bijya mu maboko ya Leta niba  Leta yifuza ko Kiliziya Gatulika kuko na kera ari yo yitaga ku burezi wenda yakwita no ku burezi bw’abafite bumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona yagombye kuba ibibabwira hanyuma bakagira n’amasezerano y’uburyo imyigire yabo izitabwaho”.

Ibi, bikiyongeraho kubona serivisi aho yaba ayikeneye hose, yaba kwa muganga cyangwa se mu nzego za Leta.

Si abantu benshi bazi gukoresha amarenga y’abafite ubumuga bukomatanyije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *