NUDOR iyobowe na Bizimana Dominique irashinjwa gusenya umuryango NOUSPR-UBUMUNTU

Nyuma yo gusohorwa mu nama Perezida wa NUDOR niwe wahamagaraga abagomba kwinjira

Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR) riyobowe na Bizimana Dominique rirashinjwa gusenya Umuryango utari uwa Leta uzwiho gukorera ubuvugizi abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe ari wo “National Organization of Users and Survivors of Psychiatry in Rwanda” (NOUSPR-UBUMUNTU), ibi bikaba byagaragaye kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ukuboza 2020, mu matora ya Komite Nyobozi aho bamwe mu banyamuryango barimo n’abawushinze basohowe mu nama yabereye kuri Paruwase ya Gikondo, ikitabirwa n’abo NUDOR yihitiyemo bazajya bakora mu nyungu z’abayobozi ba NUDOR.

Ibyaranze amatora y’abayobozi bashya ba NOUSPR-UBUMUNTU yari ahagarariwe n’Ubuyobozi bwa NUDOR

-Haje abanyamuryango ba baringa bateguwe na NUDOR, abafite ibyangombwa by’abanyamuryango ba NOUSPR-UBUMUNTU bangirwa kwitabira amatora

-Hari abantu baje mu matora baturuka mu muryango umwe kugira ngo amajwi aboneke

-NUDOR irashinjwa kugambanira abashinje umuryango NOUSPR-UBUMUNTU ibinyujije muri RGB

– Mutesi Rose usanzwe ari Umubitsi wa NUDOR niwe watorewe kuyobora umuryango NOUSPR-UBUMUNTU kandi yari muri Komite Nyobozi ya NOUSPR-UBUMUNTU yahagaritswe na RGB, hibazwa impamvu we yemerewe abandi bagahezwa.

-Hasohotse itangazo ryamagana ibyavuye mu matora yaheje bamwe mu banyamuryango ba NOUSPR-UBUMUNTU.

-Aya matora yari ahagarariwe na Bizimana Dominique Perezida wa NUDOR na Murema Jean Baptiste Umunyamategeko wa NUDOR akaba Perezida wa NPC Rwanda ndetse na Bizimana Dominique yabanje kuba Perezida wa NPC Rwanda, bakaba ndetse bahuriye no mu ikipe imwe ya Sitball na Sitting Volleyball yitwa Intwari za Gasabo.

-Hari miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda zaje zo gufasha abanyamuryango ba NOUSPR-UBUMUNTU bagizweho ingaruka na COVID-19 zihera kuri Konti bikozwe na RGB ngo ibisabwe na NUDOR kuko ishaka ko ayo mafaranga akurikiranwa n’ubuyobozi ishaka.

Hasohotse ibaruwa yamagana ibyavuye muri aya matora

Aya matora yagombaga gutangira saa tatu zuzuye muri Hoteli ya Polotti i Gikondo, ariko abanyamuryango ba NOUSPR-UBUMUNTU n’abo muri NUDOR basanze “salle” yafashwe n’abandi bantu nabo bafite ubumuga biba ngombwa ko inama ibera muri “Salle” ya ‘Paroisse” ya Gikondo aho Abakristu basengeraga mbere y’uko inyubako ya Kiliziya yuzura. Ibi bamwe bakaba babifashe nka kimwe mu bimenyetso byerekana ko aya matora yari ateguwe mu kavuyo.

Bakigera muri iyo nama habayeho kutumvikana ku bagomba kuyitabira, nibwo abayitabiriye bose basohowe hanze hinjira abo NUDOR yakanguriye gutora Mutesi Rose.

Murekatete Chemsa, umwe mu basohowe mu nama, akaba ubusanzwe ari umuyobozi wa NOUSPR-UBUMUNTU watowe n’Inteko Rusange kuva 2013, muri 2018 mu yandi matora yabaye na bwo yongera aratorwa, avuga ko aya matora bayamenye mu minsi itatu babwiwe ko yatumiwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) batungurwa no kubona muri ayo matora nta ntumwa ya RGB yayitabiriye.

Murekatete yagize ati “aya matora si aya RGB ni aya NUDOR niyo yayakoze kuko n’abantu bayahagarariye n’abayarimo turabona ari aba NUDOR nka President umaze imyaka nyoboye uyu muryango, abakabaye ari abanyamuryango bacu babasohoye hanze, banze ko bakora igikorwa cy’amatora ahubwo harimo abandi bantu ndetse hari umugabo n’umugore n’umwana we baje gutora ”.

Gahunda y’umunsi ni uku yari iteguye

Murekatete avuga ko muri NOUSPR-UBUMUNTU higeze kuba ubwumvikane buke, RGB ibagira inama yo kumvikana, ariko kuva ubwo NUDOR yahise ibyivangamo kugira ngo isenye NOUSPR-UBUMUNTU nk’uko hari n’indi miryango yasenye nka “Collectif Tubakunde”, ati “NUDOR ntishaka ko imiryango yayo yigenga ahubwo ihora yumva ko twahora tugendera mu kwaha kwayo, uwo mudamu bita Mutesi Rose ni “Comptable” muri NUDOR, ubushize twarahatanye ndamutsinda”.

Murekatete yavuze inkomoko y’amakimbirane yavutse hagati ya NOUSPR-UBUMUNTU na NUDOR ati “haje kuba ikibazo cy’uko uwari Executif wa NOUSPR-UBUMUNTU ari we Sam Badege yaje kugirana ikibazo n’abayobozi ba NUDOR kuko yari Visi Perezida muri NUDOR agirana ikibazo na Dominique President wa NUDOR na Damascene Executif wa NUDOR bagiranye ikibazo Sam arasezera, amaze gusezera nibwo intambara zatangiye bahise bumva ko umuryango wacu bagomba kuwigarurira bakawukoresha ibyo bashaka”.

Ahishakiye Emmanuel, umunyamuryango wa NOUSPR-UBUMUNTU ukorera mu Bugesera akaba n’umwe mu batangije uyu muryango, wigeze no kuba Visi Perezida nyuma atorerwa kuba umubitsi, yavuze uburyo yasohotse mu nama ati “ndi mu bantu basohotse mu nteko kuko nkigera mu nteko nkareba uburyo inteko iteguye nkabona ko nta bantu bacu barimo, nahise mbona ibintu bigiye gukorwa nta bijyamo kuko ari ibintu by’amanyanga”.

Ahishakiye yagize icyo asaba inzego za Leta, ati “turasaba ko urwego rwa RGB mu nshingano zarwo z’imiyoborere, NCPD nk’Urwego ruhagarariye abafite ubumuga bagomba gukurikirana iki kibazo kuko abantu bafite ubumuga barimo bararengana ku nyungu z’abantu bamwe, aya matora twasanze atari ay’abanyamuryango kuko niba haba amatora umuntu akazana abana be babiri cyangwa hakaza umugore n’umugabo undi agaturuka mu Mutara akazana abana babiri ubwo se ayo ni amatora y’umuryango cyangwa ni ay’abantu kugiti cyabo, inzego zibishinzwe zireberere NOUSPR-UBUMUNTU kuko hari ikibyihishe inyuma, NUDOR ni umuryango washatse gusenya NOUSPR-UBUMUNTU kuva kera tugeze ku mwanzuro mwiza wo kwiyubaka nibwo NUDOR yateguye aya matora”.

Bizimana Dominique umuyobozi wa NUDOR yabwiye abanyamakuru ko NOUSPR imaze iminsi mu bibazo bityo nyuma y’uko RGB yahagaritse inzego z’uyu muryango yabasabye kubafasha hakajyaho ubuyobozi ibikorwa byabo bigakomeza.

Avuga ko abasohowe mu nteko ari abaje batatumiwe.

Ikinyamakuru impamba.com cyagerageje kumva icyo RGB ivuga  kuri iki kibazo cya NUDOR cyo kwivanga mu miyoborere ya NOUSPR-UBUMUNTU ntibyakunda, ariko mu gihe bizashoboka ko umuvugizi wa RGB aboneka kugira ngo agire icyo abivugaho azahabwa ijambo kuko ubutumwa yandikiwe abazwa kuri iki kibazo ntabwo yigeze abusubiza.

Mu nkuru y’ubutaha, muzagezwaho inkuru icukumbuye ikubiyemo impamvu NUDOR yagiranye amakimbirane akomeye n’abayobozi ba NOUSPR-UBUMUNTU bikarangira akaruta akandi kakamize.

Muri iyo nkuru muzagezwaho icyihishe inyuma yo kuba Mutesi Rose Umubitsi wa NUDOR impamvu yari Visi Perezida wa NOUSPR-UBUMUNTU komite yarimo igaseswa ariko we agakomeza kugira ijambo, n’icyatumye agira ubudahangarwa mu bandi ubu akaba ari we wifashishijwe mu guhirika bagenzi be.

Andi mafoto

Ubwo abaje mu nama bose basohorwaga hanze
Bamaze kugera hanze

Berekanye ko baje bitwaje amakarita y’abanyamuryango ariko bangirwa gutora

Bamwe mu banyamuryango n’umuyobozi wa NUDOR atazi nibo batoye Mutesi Rose ushinzwe umutungo wa NUDOR
Bizimana Dominique Perzida wa NUDOR
Bamwe bitegerezaga Bizimana Dominique Perezida wa NUDOR bakumva bamufata mu mashati

7 Comments

  • Collectif Tubakunde

    Collectif Tubakunde ntiyigeze isenyuka cg ngo isenywe na NUDOR kuko turakora/irakora neza ndetse ibaye ubukombe kandi hari ibyo imaze kugeza kubo ishinzwe. Abavuga ko yasenyutse rero sinzi aho babikura; kabone n’iyo byaba ari ibyifuzo byabo ko isenyuka, ntibizashoboka ko isenyuka kuko ifite abayishinze kandi bagifite ubushake n’ibyo bagikeneye kugeza kubo bashinzwe ( abana n’urubyiruko bafite ubumuga).

  • ufite ubumuga uba hafi cyane ya nouspr

    mwajyaga he se, ubundi nudor ko ishinzwe kwigarurira amashyirahamwe yanyu, gusa muri gusebya abafite ubumuga bwo mumutwe, murigaragaje, kandi rwose murashoboye , ubwo buhake mwagiye gushaka muri nudor nibwo bubakozeho, kandi nabo iyo mucagaguranye babona icyo bakora kuko ntakazi bagira, gusa birababaje kubona umuntu agira igitekezo cyuko habaho ishyirahamwe agasohorwa mu nama, ubwo se Badege sam iyo adatekereza ko nouspr ibaho dominiko bizimana yari ku yishinga, amakosa niba yarakozwe na badege nyuma yo gushinga umuryango, hakwiye kureba uburyo akosorwa, kuko dominiko wa nudor ntazakora ibikorwa nkibyo Bdege sam yakoze.

  • Muraho bavandimwe, natwe turi bamwe mu bafite ubumuga bwo mu mutwe, gusa twe twibumbuye mu muryango utari uwa leta witwa OPROMAMER, gusa Urebye aho nouspr yari imaze kugera birababaje kuba isubiye hasi, njye nki nama natanga, nuko abanyamuryango bose uko batangiranye bakwicara, bakajya inama, uwakosheje agasaba imbabazi nta buryarya, kandi hakabaho kubabarirana nubwiyunjye, nubundi leta yacu itwigisha ubumwe nubwiyunjye, ayo matiku rero nahagarare, njye ibibazo bya nouspr ndabizi nk’abavandimwe duhuje ibibazo, ndabagira inama yo kwiyunga bose, kuko bose bahuriye ku kato duhabwa ngo twarasaze, ngo turi ibigoryi, ngo ntacyo tumaze, ubwo se iyo muri gusohorana mu nama muba muri gutanga iyihe message, muzongera kubwira abantu se ko mushoboye kandi mugaraza ko byabacanze, ndabasaba kureba isano mufitanye mwebwe muri kuryana, ntawundi muhuje umusonga iretse uwo mugenzi wawe muri guhigana, nimusigeho mudakomeza gutesha agaciro abafite ubibazo by’ubumuga bwo mumutwe. Gukosa bibaho, guhanwa no gusaba imbabazi si igitangaza, ariko ubumwe bugakomeza

  • Nibyo ntabwo TUBAKUNDE yasenyutse.Ndakeka uwayivuze yashakaga gutanga urugero kubyayinayeho mu Mateka yayo uburyo NUDOR yagerageje kuyisenya ariko bihasoza inaniwe, nubwo byayidindije yarabatsinze.. yashatse kwerekana ko na NOUSPR uzatsinda Kandi igakomeza.. ikizima n’Abanyamuryango kuguma hamwe bagakorera hamwe . Kuko nawe wemera ko “Abayishinze” bakiyifite.
    Muhaguruke ariko tureke aka Gaciro gake ko guhanganira ku Nkunga.. abadufasha turabaha urwaho two kudusuzugura!!

    Njye Bintera isoni kubona Amazina BIIZIMANA Dominique na BADEGE Sam mubitangaza Makuru duhanganye hejuru ya indonke twakuye mu Misoro yabandi..
    Biradusuzuguzatwembi bikanasuzuguza Abandi ba Nyarwanda cyanecyane Abafite Ubumuga

  • Bavandimwe Basomyi ba Impamba.com
    Nyuma y’Ubushishozi bw’Abanyamuryango bamaze kubona uburyo NUDOR yibasira NOUSPR cyane cyane muri iriya Baringa y’Ingirwa Matora.
    Badusabye kuva muri NUDOR Kandi twabikoze.
    Imana ibafashe

  • Nsengiyumva

    Rwose,dominiko nawe nace bugifi areke kubeshya inzego,nonese niba komite yarasheshwe kubera kutaba inyangamugayo,noneho rose wari vice presidente wa nouspr we aba inyangamugayo kubera ko ari umubitsi wa nudor,hhhhhhhh, ariko ubu ntituri 87 turi 2020,rgb nireke kujyana nouspr muri nudor kuko ni nko kujyana rayonsport muri apr!!!ahubwo ifashe abanyamuryango ba nouspr nkuko ibigenza ahandi,ubundi kuko itajyanye rayon sport muri ferwafa?aka karengane gakwiye gucika

  • Akumiro Leandre

    Ariko Rero Domiko nareke kuvanga ibintu ko NUDOR ifite ingengo y’imari ihagije irashaka iki mu mashyirahamwe y’abafite ubumuga. NUDOR izirikane ko itazabaho yonyine , Dominique Bizimana amenyeko manda ye yarangiye agatekinika kugirango gusa akomeze kurengera inyungu ze n’akazu ke ko muri NUDOR.
    NUSPA yireke yigenge ureke kuyisuzugura wita abanyamuryang bayo abasazi. Guhanga ikintu gishya biravuna SAM yavunikiye NUSPA ibaho abafite ubumuga tugira agaciro, nawe hanga ibyawe ureke kuba rutemayeze. Ubu ugiye kunyaga SAM SOUSPR nkuko Gatera One Love wamwambuye NPC?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up