
Kampani yitwa “New Vision Bakery Bread Ltd” ikorera mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro ikora imigati y’amoko atandukanye, amandazi na Cake, wakangurira buri wese kugura kuko buri muntu yatekerejweho.
Ubuyobozi bwa “New Vision Bakery Bread Ltd” butangaza ko abantu b’ingeri zose batekerejweho kugira ngo bashobore kugura umugati bakora.
Umwe mu bakozi ba “New Vision Bakery Bread Ltd” yagize ati “umuntu wese mu bushobozi bwe ashobora kugura “products” za “New Vision Bakery Bread Ltd” kuko n’abarwayi ba Diyabete batekerejweho bakorerwa umugati w’umunyu utarimo isukali”.
Abifuza “products” za New Vision bazisanga mu Murenge wa Gatenga ku muhanda wa Kaburimbo ugana “Kicukiro Centre” ahateganye na Bar izwi nko ku Mugongo, iyi kampani ikaba inafite abacuruzi (suppliers) bazigeza ku masoko hirya no hino muri za “supermarket”, “cantines” na za “boutiques” zitandukanye.
Imigati ya New Vision wayisanga mu Mujyi wa Kigali, naho mu Turere wayisanga mu Karere ka Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Rwamagana, Kayonza, Burera, Gicumbi n’ahandi mu gihugu.
Umukozi wa “New Vision Bakery Bread Ltd” yasobanuye ko bategura na Cake zikoreshwa mu birori ati “dukora amoko atandukanye y’Imigati, Amandazi, Cakes zo muri Aniversaire, Wedding Cakes na Patisserie”.
Abakiliya n’abakozi baravuga imyato uruganda rwa New Vision Bakery Bread Ltd
Umutesi Alphonsine utuye i Gikondo yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko ari umukiliya w’imena w’umugati wa New Vision Bakery Bread Ltd kuko nta mucanga wumvikanamo ndetse ukaba udahenze.
Umwe mu bakozi b’uru ruganda arashimira ubuyobozi bwa New Vision Bakery Bread Ltd kuko bwamuhaye akazi ubu akaba ashobora kwikemurira ibibazo bitandukanye.
Uyu mukozi wa New Vision Bakery Bread Ltd yagize ati “nakangurira buri Munyarwanda kugura “products” za New Vision Bakery Bread Ltd kuko iyo uziguze uruganda rutera imbere rugatanga imirimo abana b’Abanyarwanda bakava mu bushomeri”.
Umuntu wese wifuza kugura izo “products” za New Vision Bakery Bread Ltd yahamagara kuri +250788415295.
New Vision Bakery Bread Ltd akaba ari uruganda rwubahiriza amabwiriza ya Leta nko gukumira icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) mu bagana no mu bakora muri uru ruganda rumaze kubaka izina mu Rwanda.
New vision bakery bread ko mbona mwifitiye ibintu byiza gusa
Mwakoze kbs noneho muduhaye amakuru yuzuye ahasigaye reka tuze tugure dutengamare
Muri aba mbere kuko mukora business abantu bakenera mu buzima bwa buri munsi, nta mwana wajya kwiga iwabo babure kumupfunyikira umugati, nzajya mbanza ndebe ko handitseho New Vision
New Vision turabemera umugati wanyu ni uwambere. Muzongeremo Chaperire turazikenera zizewe.
New vision twubahwe
Ndishimye cyaneeeee, kugira rwiyemezamirimo nkuyu mu murenge wawe ntagisa nabyo
mukomere cyane ku Mugongo ndahazi kuko mbona icyapa cyaho bigatuma nza kwirira ka Brochette none kuki iyo New Vision biteganye tutabona icyapa cyayo?
Ibyiza birivugira, New Vision ku mugati muri abambere, kuri Keke mukaba aba mbere
Ndabasuhuje cyane bantu bo muri New vision Bakery Bread, products zanyu twe dutuye i Rubavu twazisanga mu yihe alimentation?