Bugesera: Basabwe gufatanyiriza hamwe mu kurwanya COVID-19 badacungana n’inzego z’ubuyobozi

Abaturage basubizaga ibibazo neza bahembwaga ibikoresho by’isuku

Water Aid Rwanda na Radio Ishingiro bakomeje ubukangurambaga bugamije kurwanya Covid 19, kugira ngo buri muturage abigire inshingano ze adacungana ku jisho n’inzego z’ubuyobozi.

Bamwe mu batuye Akarere ka Bugesera bavuga ko bamaze gusobanukirwa na COVID 19, nyuma y’ubukangurambaga bwakozwe na Water Aid Rwanda ifatanije na Radio Ishingiro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera.

Maria Mukamusoni, wo mu Mudugudu wa Gateko Umurenge wa Nyarugenge, avuga ko asobanukiwe na Corona Virus, ku buryo yamenye kuyirinda, agira ati “nka Njye namaze gusobanukirwa n’icyo Corona Virus ari cyo, kuko n’iyo hari umushyitsi unsuye mubwira ko agomba gukaraba intoki, ikindi akuzukuru kanjye tubana iyo kagiye kwishuri nkasaba ko kagomba kugira isuku gakaraba intoki kanirinda kwegerana n’abandi”

Mukashyaka Chantal, ni umukobwa w’inkumi, na we uvuga ko bamaze kumenya Corona Virus, akaba agira inama abayikerensa “abakora ibitemewe bakerensa Corona Virus, ndabagira inama yo kubahiriza amabwiriza badacungana ku jisho n’ubuyobozi”.

Ntibaziyandemye Evaliste, na we agira ati, “mu butumwa dukomeje guhabwa, nkuramo ibintu bikomeye buri gutuma tumenya ko tugomba kugira isuku umuco, kuko iyi ni indwara yandura vuba cyane, isuku nkomeje kuyimakaza mu muryango wanjye no mu baturanyi”

Tuyihimbaze Donat, ushinzwe ubuzimana isuku n’isukura mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera, avuga ko bakomeje ingamba zo kwirinda Corona Virus, agira ati “ingamba zose zo kwirinda dukomeje kuzishishikariza abaturage, kuko iki ni icyorezo kandi ntitugomba kwirara ngo tuvuge ko kitazagera mu murenge wacu, igihari ni uguhuriza hamwe imbaraga, tunakomeje kandi ubukangurambaga dufatanije n’abafatanyabikorwa batandukanye nka Water Aid n’abandi”

Olivier Rukundo ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo gutanga ubutumwa kugira ngo abaturage babashe kwirinda COVID 19, muri Water Aid Rwanda, avuga ko bakomeje gukora ubukangurambaga kugira ngo buri muturage amenye uko yirinda COVID 19, “mu cyumweru tumaze dukora ubukangurambaga mu karere ka Bugesera tubona hari feedback(umusaruro) nziza yagaragaye mu baturage, kuko mu bibazo tugenda tubabaza tubona ko bamaze kumenya gukaraba intoki neza, kumenya amasaha bagomba gutahiraho, kwambara agapfukamunwa neza, no guhana intera, ibi kandi bikanajyana no kubahiriza isuku muri rusange, ibi bikazatuma dufatanije twahashya COVID”

Ni ubukanguramba umushinga Water Aid Rwanda, ifatanyamo na Radio Ishingiro, muri iki gihe bukaba buri gukorwa mu gihe buhurirana n’umunsi mpuzamahanga wahariwe umusarane wujuje ibyangombwa, kugira ngo buri muturage agire umusarane wujuje ibisabwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up