Magare ati “Komite Olempike na APR ni ababyeyi banjye”

Ubwo Magare yashyikirizwaga Sheke ya miliyoni 4 (Ifoto/Halftime)

Muhitira Felicien bita Magare, uzwi muri siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletisme), ubwo ikinyamakuru impamba.com cyamubazaga, abo ashimira bakomeje ku mwitaho, yasubije ko abo afata ubu nk’ababyeyi be kubera uburyo bamufasha muri iki gihe yitegura Imikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani muri 2021, yasubije ko abaza ku isonga ari Komite Olempike y’u Rwanda n’ikipe abarizwamo ya APR Athletics Club.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ugushyingo 2020, yavuze uko agiye gukora imyitozo, ndetse n’icyo amafaranga milyoni 4 Komite Olempike yamugeneye icyo agiye kuyakoresha.

IMPAMBA: Hari inkunga ya Miliyoni 4 Komite Olempike yakugeneye, igiye kongera iki ku myitozo wari usanzwe ukora?

MAGARE: Ikigiye kwiyongeraho ni “stabilité” ni cyo cya mbere kuko mfite amafaranga yo kwitoza, ufite amafaranga yo kwishyura umutoza, ufite amafaranga yo gutega indege ugiye gukora “test”  ya mbere kuko mbere yo gukora amarushanwa ubanza gukora “test”, “test” rero ikomeye nzayikora kubera ariya mafaranga, iyo ntayabona ntabwo byari gukunda, kuzana umuntu uzajya ubana nanjye ntabwo byari gukunda, nta bwo byari gukunda ko nzajya mbona “Gym” n’ubundi buryo bwo kwitoza, urumva ni inkunga izajya ifasha ibintu byose.

IMPAMBA: Iyo “test” uzayikorerahe? Izagufasha iki?

MAGARE: Nzayikorera muri “Marathon” y’i Paris mu Bufaransa tariki ya 7 Mata 2021, nzayikora mbere yo kujya mu mikino Olempike, ni ukuvuga niba mfite amasaha abiri n’iminota 10, kandi nkaba nifuza byibura kujya mu mikino Olempike mfite nk’amasaha abiri n’iminota umunani, rero uranaza ugakora “test” kugira ngo urebe ko ibyo bintu bishoboka, ndi muri “Bronze” ni yo “categorie” ndimo ya “IAAF”, rero nyuma nzakina irushanwa riri mu rwego rwa mbere (Gold) ni ukugira ngo ndebe ko nakwipima n’abantu bankubye gatatu.

IMPAMBA: Ese iriya nkunga Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) yakugeneye irahagije ku buryo uzajya mu mikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani muri 2021, nta yindi wongeye gukenera?

MAGARE: Icyo sinakimenya, amafaranga urabanza ukayakoresha, ashobora kuba ahagije bitewe n’ibyo nzakoramo urugero nk’irushanwa ry’i Paris niba nzakina Marato y’i Paris kwitegera ushobora gusanga itike y’indege nari kuzajyayo igura ibihumbi bibiri by’amadolari ni urugero, ariko ushobora gusanga no kuzajyayo igura 700$, ya nkunga ikaba igihari.

IMPAMBA: Kugira ngo ube wazana umudari mu mikino Olempike, ugakora amateka yaniniye abandi wakenera iki?

MAGARE: Ngira ngo ikintu cya mbere nkeneye ni ugushyigikirwa, ibyo ngibyo Komite Olempike yamaze kutwereka ko idushyigikiye, kugira ngo nemeze ko nzabona umudari nzabivuga maze gukora “test” ya mbere, nimara gukina “Marathon” y’i Paris nibwo nzavuga ngo ndi tayari.

IMPAMBA: Imyitozo yawe iteguye ite, nyuma yo guhabwa iriya nkunga?

MAGARE: Ubu sindatangira imyitozo ndi mu kiruhuko kizarangira tariki ya 5 Ukuboza 2020, ku itariki 5 niho nzatangira imyitozo iri “official”, ubu ndimo ndegeranya ibikoresho, hari igare rya “mountain bike” ngomba kubanza kugura, hari agakoresho birukankana mu muyaga, ibikoresho byose ku wa Kane nzarara mbiguze,  mvuga ngo ntangiye “champ” y’amezi atatu guhera uyu munsi, uzi ko mvuye muri Marato ejo bundi, ntabwo uva muri Marato uhite ukomeza gukina, urabanza ukaruhuka ukongera ukagira ibinure n’amakarori menshi, utwo nkora ubu ni ukunyonga igare,gukina umupira nizo siporo nkora.

IMPAMBA: Imyitozo urateganya kuzayikorerahe?

MAGARE: Imyitozo nzayikorera mu bice nka bitatu: I Kibungo aho nsanzwe nitoreza mu Karere ka Ngoma, umwitozo wa kabiri nzawukorera i Musanze, uwa gatatu nzawukorera muri Kigali, ariko uzaba ari uwa nyuma.

IMPAMBA: Uzajya usiganwa ahareshya gute mu gihe cy’imyitozo?

MAGARE: Biterwa na “program” “coach” yaguhaye, icy’ingenzi nk’umuntu witegura Marato mu cyumweru ugira icyo bita “long run” imwe, indi aba ari imyitozo isanzwe y’ibirometero bike hari igihe  umutoza akubwira kujya muri “Gym”, hari n’igihe akubwira kujya kuri “tapis roulant”…

IMPAMBA: Umutoza ubu ugukurikirana umunsi ku wundi ninde?

MAGARE: Ni Rwabuhihi usanzwe udutoza muri APR

IMPAMBA: Hari ikindi wakongeraho?

MAGARE: Ntabwo nabura gushimira Komite Olempike (CNOSR) na APR Athletics Club, kuko kuva muri 2014 nakwinjira mu ikipe y’Igihugu ntabwo byumvikana ukuntu ndi umukinnyi wa mbere mu gihugu cyangwa uwa kabiri nakinnye nabi ntabwo byumvikana ukuntu nari umukinnyi uza muri “database” za mbere muri IAAF, uburyo nagiye nirengagizwa singire ibyo mbona, ndashimira Komite Olempike ko bandemyemo icyizere nkazakina nk’uko babidusaba ijana ku ijana, ngashimira na APR ndetse n’umutoza wanjye Rwabuhihi Innocent kuko nta cyo badakora kugira ngo mbe umukinnyi ukomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up