
Abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (RSF) batangiye gusura amakipe yo hirya no hino mu gihugu, urugendo rwaranzwe no kureba uko amakipe abayeho, kuganiriza abakinnyi no kubaha impano.
Impano yatanzwe igizwe n’imyambaro ko kogana y’abahungu n’abakobwa aho buri kipe yashyikirijwe imyenda icumi.
Tariki ya 14 Ugushyingo, ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda buyobowe na Girimbabazi Pamela bwasuye ikipe ya Karongi yitwa C.S.Karongi naho tariki ya 15 Ugushyingo 2020, hasurwa andi makipe atatu yitoreza mu Karere ka Rubavu ari yo:Rubavu Sporting club, Gisenyi beach boys ndetse na Vision Jeunesse Nouvelle.
Tariki ya 20 Ugushyingo hasuwe ikipe ya Rwamagana naho tariki ya 21 Ugushyingo 2020 hasurwa ikipe yo ku Rwesero.

Girimbabazi Pamela, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda, yatangarije ikinyamakuru impamba.com intego yo gusura amakipe, ati “ibiganiro twagiranye byibanze ahanini kw’iterambere rya siporo yo koga mu Rwanda ndetse no kuzamura impano ku bana bakiri bato ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge ku bakinnyi”.
Yakomeje agira ati “twaganiriye kandi kuri gahunda yo gukangurira ama “Clubs” gukomeza ingamba zo kwirinda Covid-19 ndetse no gukomeza imyitozo yo ku butaka mu gihe tugitegereje isubukura ry’umukino wo koga mu Rwanda”.
Pamela wamenyekanye mu ikipe y’Igihugu y’umukino wo koga wagiriwe icyizere cyo gutorerwa kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda (RSF) yakomeje asobanura iby’ingendo batangiye zo gusura amakipe hirya no hino mu gihugu ndetse n’ingamba bafite mu guteza imbere iyi siporo agira, ati “ni urugendo rwo kuba iruhande rwa Club ikatumenya natwe tukayimenya, tuzi ko i Karongi hari Club ikomeye y’abana bitoreza mu mazi kandi b’abahanga, indi ntego ni ukubahumuriza kuko siporo yacu itaremerwa muri ibi bihe bya COVID-19,ariko imikino nisubukurwa abakinnyi bazitabwaho, abakinnyi twabasabye kwiga neza kuko utize no mu minsi iri imbere ntacyo byagufasha muri siporo”.
Kuba abakobwa bakiri bake mu mukino wo koga na byo Pamela yagize icyo abivugaho ati “abakobwa twabaganiriyeho cyane ko batagomba kwitinya bagomba kuza mu mukino wo koga kuko nabo barashoboye kandi bafite amahirwe cyane yo kuzitwara neza bakomeje gukunda umukino bakitwara neza”.
Ubwo yabazwaga uko abona abakinnyi bo mu Karere ka Karongi, yasubije ko hariyo abakinnnyi batanga icyizere ko nibakomeza gukora imyitozo bizabageza kure ati “ibyiza biri imbere ku ikipe ya Karongi nibakomeza gukorera hamwe, twaje dusanga abenshi ari urubyiruko bakiri bato twaganiriye na Komite y’aho twumvikana ko bagiye gushyiramo imbaraga kugira ngo bongere bazamuke bazitware neza bazagire ubuzima bwiza mu minsi iri imbere”.
Iyi gahunda ikazakomereza no mu yandi makipe mu rwego rwo kugira ngo umukino wo koga urusheho gutera imbere, bityo mu myaka iri imbere u Rwanda ruzabe rufite abakinnyi bazana imidari mu marushanwa mpuzamahanga.
Iki akaba ari kimwe mu bikorwa by’ingenzi Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda ikoze mu gihe gito imaze igiyeho kuko yatowe mu ntangiriro za 2020.
Andi mafoto



