Nasho: Impamvu Urwagwa Ishema rufite umwimerere

Igitoki kivamo Urwagwa Ishema

Ngirumuhire Jean Baptiste, umuyobozi wa Kampani Urwagwa Ishema rutunganyirizwa mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Rubirizi mu Mudugudu wa Mulindi ho mu Karere ka Kirehe, avuga ko  ari rw’umwimerere kuko iyo usuye uruganda bakwereka ibyo iyo nzoga iturukamo bitandukanye na bamwe ushobora gusura ugasanga bavuga ko bafite uruganda rw’inzoga kandi nta gitoki wahasanga cyangwa se igikatsi.

Urwagwa Ishema rukunzwe cyane mu Ntara y’Iburasirazuba, rukozwe mu bitoki bya Fiya, Amasaka n’Ubuki, rukaba rufite icyangombwa gitangwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge (RSB).

Urwagwa Ishema ni imwe mu nzoga ikunzwe mu Ntara y’Iburasirazuba

Ngirumuhire, umuyobozi wa Kampani Urwagwa Ishema, yabwiye ikinyamakuru impamba.com ko uruganda rwabo rutunganya litiro ibihumbi 8 umunani mu cyumweru, bagatara ibitoki biri hagati ya Toni 4 na 5 mu cyumweru, ariko mbere y’icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) bataraga toni zigera muri 25.

Urwagwa rwitwa “Ishema” ruboneka mu Karere ka Rwamagana, Kayonza mu Murenge wa Ndego mu bice byose bihana imbibi n’aho uruganda rukora Urwagwa Ishema rubarizwa ahandi ni mu Karere ka Ngoma hafi ya Economa, mu Karere ka Kirehe no mu duce dutandukanye.

Ngurumuhire yavuze ko bakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 kuko bari bafite gahunda yo kwagura amasoko Urwagwa Ishema rukagera henshi mu gihugu.

Ubwo yabazwaga umwihariko rw’Urwagwa Ishema, yasubije ati “dutuye mu Karere keramo ibitoki byinshi, ni nayo mpamvu dukoresha umwimerere w’ibitoki n’igihe cy’impeshyi cyose turasarura kuko insina dukuramo umusaruro ziva ku biyaga byose baravomera nta kibazo ibitoki birahari, iyo habaye ikibazo cy’ibitoki bike tubikura Ngoma tukabizana hano, ibitoki dukoresha biri ino aha, ubuki dukoresha buri ino aha, amasaka dukoresha ava ino aha, ni nayo mpamvu ubuziranenge bw’inzoga yacu buba bwizewe nk’uko mwagiye mu bibona n’aho dukorera ikintu cya mbere ni uko aho ukorera abakiliya bakwiyumvamo bitewe n’ibyo babona, ese wabikoze gute, ni inzoga yabo bari kunywa ni abakiliya batugurishije ibitoki, hari n’ahantu ugera ku ruganda ugasanga nta n’urutoki bagira, ugasanga ntiwababonana n’igikatsi ngo kiribwa n’inka bigatuma hibazwa ibyo bakoramo inzoga aho bituruka”.

Uruganda rukora Urwagwa Ishema rwatanze akazi ku bantu 30, barimo batanu bahoraho abandi bakaba atari abakozi bahoraho kandi bafite ibyo bigejejeho mu iterambere babikesha uru ruganda.

Andi mafoto

Aho batarira
Igikatsi
Ukinjira ubanza gukaraba mu rwego rwo kwirinda COVID19
Urwagwa Ishema rujya mu icupa
Ajo uruganda rubarizwa
Ngirumuhire asobanura uko Urwagwa Ishema rukorwa
Urwagwa Ishema nyuma rushyirwa mu ma kaziye
Igitoki kivamo Urwagwa Ishema

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up