
Inama y’iminsi itatu Komite Olempike yateguye ifatanyije na Komisiyo ishinzwe abakinnyi yitabiriwe n’abantu bagera ku ijana yasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2020, ikaba yarangiye bamwe mu bayitabiriye bijujuta.
Nyuma yo kumva agahinda ka bamwe mu bitabiriye iyi nama ndibaza impamvu umunsi wo gutaha warinze ugera badahawe amafaranga yabo y’insimburamubyizi ndetse n’ayo bakoresheje mu ngendo zo kwitabira iyo nama.
Ikindi nibaza nkakiburira igisubizo ni uburyo abakinnyi bose bitabiriye imikino Olempike bayitumiwemo, ariko Ntawurikura Mathias ufite agahigo ko kwitabira imikino Olempike inshuro nyinshi mu Rwanda, akaba na Perezida wa mbere w’abitabiriye imikino Olempike (Association des Olympiens du Rwanda) muri iyo minsi itatu ntamwanya yahawe ngo asangize abandi ubunararibonye bwe.
Ku wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2020, ubwo muri Olympic Hotel hatangiraga iyi nama yatumiwemo bakinnyi bose bitabiriye imikino Olempike hamwe n’intumwa zaturutse mu mashyirahamwe 25, abayitabiriye batacumbikiwe muri iyo hoteli ntabwo bahawe amafaranga y’abo y‘insimburamubyizi agera ku bihumbi cumi na bitanu (15,000Frs) ku munsi bivuze kuko mu minsi itatu ari 45,000Frs, ahubwo basize nimero zabo za konti kugira ngo bazayabashyirireho, ariko kuri uyu wa Gatandatu tariki tariki ya 21 Ugushyingo 2020 batangajwe no kubona batayahawe ngo ababere impamba ahubwo bakabwirwa ko azashyirwa kuri konti zabo ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2020.
Abaturuka mu Ntara bakubititse
Abasanzwe baba muri Kigali bo bagerageje kwihanganira ibyo babonye nubwo bitotombeye ibyo Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) yabakoreye, ariko bamwe mu baturuka mu Ntara babuze uko bataha batangira kwiyambaza inshuti n’abavandimwe basize iwabo mu byaro kugira ngo babone itike ibasubiza mu rugo.
Iyi nama ntabwo yahesheje Komite Olempike isura nziza mu gihe ari cyo gikorwa gifatika komite iyobowe na Amb Munyabagisha yari ikoze
Kuva kera numvaga umuntu ushinzwe komisiyo y’abakinnyi muri Komite Olempike ndetse no mu Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, ariko izo komisiyo umuntu yavuga ko zariho ku izina, mu gihe Komite Nyobozi ya Komite Olempike ibura amezi agera muri ane ngo manda yayo irangire gutumira abakinnyi baturuka mu mashyirahamwe 25 mu Rwanda cyari igikorwa cyiza yari yakoze nubwo yatinze kugikora kuko nta bandi bakigerageje, ariko uko yabyitwayemo birayambura amanota yo kutongera kugirirwa icyizere mu gihe yaramuka ishatse kongera kwiyamamariza indi manda. Abantu benshi bitabira inama bishimira guhabwa amafaranga bakajya kwicumbikira aho bihitiyemo, ariko kuba batari bemerewe kurara ahandi hatari muri Olympic Hotel babifashe nko kubabangamira kuko amafaranga bazishyurirwa iyo bayahabwa bakajya kurara aho bihitiyemo ni byo byari kubagirira akamaro kuruta kubajyana muri hoteli batihitiyemo.
Ntawurikura Mathias ntajambo yahawe kandi ari we munyabigwi uruta abandi
Ntawurikura Mathias, umukinnyi waserukiye u Rwanda mu mukino Olempike inshuro eshanu, ako gahigo kuva yahagarika gukina muri 2004 kugeza ubu akaba ntawuragakuraho, birababaje kandi biteye n’isoni kuba nta jambo yahawe kugira ngo asangize abantu bari aho ubunararibonye bwe.
Muri iyi nama mu bakinnyi bitabiriye imikino Olempike uwafashe ijambo mu bagabo ni Sharangabo Alexis, usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Komite Olempike, mu bagore uwavuze ni Nyirabarame Epiphanie.
Muri aba bose bafashe ijambo nta n’umwe unganya ibigwi na Ntawurikura Mathias ku buryo ari bo bagombaga kwivuga ibigwi we agafatwa nk’abandi batumirwa bose kandi hari umwihariko afite.
Ntawurikura usibye kuba yarabaye umukinnyi ukomeye ku isi ku buryo yambikwaga n’uruganda rwa siporo rwa NIKE ni umwe mu bakinnyi bagiriye bagenzi be akamaro kuko niba ubu twumva abakinnyi b’Abanyarwanda bitoreza mu Butaliyani kandi biteje imbere umuntu wajyanyeyo abo bakinnyi bwa mbere niwe, aho mu cyiciro cya mbere hagiye, Simukeka Jean Baptiste, Rukundo Sylvain, Sebahire Eric, Ntirenganya Felix, Mukasakindi Claudette n’abandi ubu bafiyeyo ba “manager” barimo Muhitira Felicien bita “Magare” bose babikesha inzira Ntawurikura yabaciriye.
Mu bunararibonye Nyirabarame Epifanie yasangije abakinnyi bagenzi be harimo kuba yarabeshye imyaka y’amavuko, ibyo byatuma hibazwa icyo ibyo byafasha umukinnyi winjiye muri siporo uyu munsi.
Hari abavuze ko iyo nama yababereye amasigaracyicaro
Hari bamwe navuganye nabo mbabaza icyo bungukiye muri iyo nama bavuga ko ari nta cyo. Ibi babivuze bahereye mu kuba niba mu byaganiriweho harimo kwirinda ibiyobyabwenge muri siporo kuko bitemewe, ibyo nta mu “sportif” utabizi keretse uje muri siporo atazi ibyo ari byo. Ikindi bavuze ni uko iyi nama nubwo yaba yari ikenewe itagombaga kumara iminsi itatu, kuko nko kubwira abayitabiriye kwirinda icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) ibyo Leta y’u Rwanda isanzwe ibikora neza ndetse n’amahanga agashima ingamba Igihugu cyafashe mu guhangana n’iki cyorezo.
