Handball: Hari icyizere ko hazajyaho komisiyo y’abakinnyi

Mushinzimana Janvier, Musanabera na Joel baserukiye umuryango mugari wa Handball mu Rwanda

Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND) riri mu mashyirahamwe 25 afite abayaserukiye mu nama ya komisiyo y’abakinnyi yateguwe na Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR), hakaba hari icyizere ko nyuma y’iyo nama abakinnyi bazagira ababaserukira.

Komisiyo y’abakinnyi (commission des athletes) ibamo abakinnyi bakinnye kera n’abagikina, ndetse bemerewe kuba muri Komite Nyobozi (Executive Committee), ikaba yari isanzwe iba mu mashyirahamwe afite abakinnyi bitabiriye imikino ya Olempike (Olympic Games) nubwo nta jambo rikomeye yajyaga ihabwa.

Iyi komisiyo intego yayo akaba ari ukurengera inyungu z’abakinnyi mu gihe hari uwashatse kuzibangamira.

Muri iyi nama y’ihuriro ry’abakinnyi igomba gusozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2020, Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball ryaserukiwe n’abantu batatu ari bo: Niyokwizerwa Joel uzwi mu gutoza umukino wa Handball akaba n’Umunyamabanga Uhoraho w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda, Musanabera Philomene ufite uburambe mu mukino wa Handball yamenyekanye mu ikipe ya APEGIRUBUKI ubu akaba abarizwa mu ikipe ya Falcons na Mushinzimana Janvier.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball mu Rwanda butangaza ko bwahisemo Musanabera Philomene na Mushinzimana Janvier kuko ari bamwe mu bantu bafite ubuzobere (maturité) mu mukino wa Handball ku buryo bashobora gutanga ubutumwa bukumvikana naho Niyokwizerwa Joel yahagarariye Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND).

Ubutumire Komite Olempike y’u Rwanda yahaye amashyirahamwe y’imikino, ikinyamakuru impamba.com gifitiye kopi, bugaragaza ko  yasabye buri shyirahamwe kohereza muri iyo nama abakinnyi babiri bari hejuru y’imyaka 18 barimo umuhungu umwe n’umukobwa umwe hamwe n’Intumwa y’Ishyirahamwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *