Nyanza: Urukiko Rukuru rwanze Ubujurire bwa Musabyuwera na Kayihura, abo kwa Disi barashimira inzego zabarenganuye

Ubwo urukiko Rukuru rwa Nyanza rwavugaga ko rugiye gusuzuma niba rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza

Urukiko Rukuru Urugereko Rwihariye Ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi ruri mu Karere ka Nyanza, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020 rwanze kwakira Ubujurire bwa Musabyuwera Madeleine na Kayihura Cassien, abo mu muryango wa Disi Didace bishimiye icyemezo cy’Urukiko Rukuru, baboneraho no gushimira Perezida wa Repubulika kuko nyuma yo kumumenyesha akarengane bagiriwe ari bwo RIB ku rwego rw’Igihugu yamanutse ikerekana ibimenyetso byari byarahishwe, bashimira abumvise ukuri kwabo muri rusange.

Urukiko Rukuru rw’i Nyanza tariki ya 20 Ukwakira 2020 ntirwaburanishije Urubanza rwa Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica muri Jenoside abana babiri bo kwa Disi Didace bakuwe mu musarane wabo muri 2018, ariko nyuma bagahita bajuririra icyo gihano, Urukiko Rukuru rwa Nyanza ntabwo rwaburanishije urwo rubanza ahubwo rwavuze ko rugiye gusuzuma rukareba niba rufite ububasha bwo kuburanisha ubwo bujurire bwa kabiri.

Musabyuwera Madeleine na Kayihura Cassien icyaha bashinjwa cyabereye mu Murenge wa Kibirizi, mu Kagari ka Mbuye mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, muri 2018 mu musarane wabo hakuwemo imibiri ine y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abana babiri bo kwa Disi Didace ari bo: Uwayezu Denis na Ufiteyezu Raymond, nyuma haje gutangwa ikirego ariko bigeze mu Rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana umucamanza abagira abere nyuma y’ubuhamya bwatanzwe na Habineza Jean Baptiste wari Gitifu w’Umurenge wa Kibirizi wavuze ko muri uwo musarane hakuwemo umubiri umwe kandi mu mbwirwaruhame yavuze uwo munsi yaravuze imibiri, ntiyavuga umubiri.

Bimwe mu bikubiye mu cyemezo cy’Urukiko Rukuru rw’i Nyanza cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020 ni: Rwemeje kutakira ubujurire bwa Musabyuwera Madeleine na Kayihura Cassien kubera impamvu zagaragajwe haruguru. Rwemeje kandi rutegetse ko urubanza No RPA/GEN 0004/2019/TG/HYE rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ku wa 08/05/2020 rwajuririwe rugomba kurangizwa uko rwaciwe.

Abo kwa Disi hari abo bashimira cyane ku isonga hakaza Umukuru w’Igihugu

Nyuma yo kumva aya makuru, ikinyamakuru impamba.com cyavugishije bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 bo kwa Disi Didace bavuga ko bishimiye icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa Nyanza kuko rwabahaye ubutabera bifuzaga.

Bamwe mu bo mu muryango wa Disi mu bo bashimira ku isonga haza Perezida wa Repubulika kuko nyuma yo kumumenyesha akarengane bakorewe ari bwo babonye ubutabera.

Bashimiye na none RIB ku rwego rw’Igihugu kuko yamanutse ikabona bimwe mu bimenyetso byari byahishwe abandi ni: IBUKA, CNLG n’Abaturage ba Kibirizi bahagaze ku kuri kwabo.

Iyo Habineza Gitifu wa Kibirizi adatanga ubuhamya bw’ibinyoma ntabwo urubanza rwari gutinda

-Tariki ya 19 Ukuboza 2019 ikinyamakuru impamba.com cyagiye mu Murenge wa Kibirizi kivugana n’abaturage baho bahamya ko mu musarae wa Musabyuwera Madeleine hakuwemo imibiri ine ku manywa y’ihanga, nyuma batangazwa no kumva ko mu rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana, Habineza Jean Baptiste Gitifu w’Umurenge wa Kibirizi avuga ko mu musarane hakuwemo umubiri umwe bituma abaregwaga bagirwa abere.

-Imbwirwaruhame (Speech) ya Habineza Jean Baptiste yumvikana abaza abaturage niba amakuru umwana wa Musabyuwera Madeleine yatanze y’uko mu musarane wabo harimo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ari kuri, bakabyemera.

-Gitifu Habineza yaje gutabwa muri yombi na RIB ashinjwa gutanga ubuhamya bw’ibinyoma, nyuma nibwo inzobere zagaragaje ko iyo mibiri ari ine.

-Raporo y’Umutekano (abanyamakuru bafitiye kopi) yabonetse ku Ntara y’Amajyepfo yerekanye ko mu musarane havuyemo imibiri ine.

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up