Mara Phones na Kagera VTC Ltd bigiye kuba igisubizo ku bahinzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba

Eric Karinganire Umuyobozi wa Kagera VTC Ltd nyuma yo gusinya amasezerano na Mara Phones

Sosiyete ikora itelefone mu Rwanda yitwa “Mara Phones Rwanda Ltd” yasinye amasezerano y’imikoranire na Kampani yitwa “KAGERA VTC Ltd” mu mushinga wayo wo kuhira (irrigation) imyaka hakoreshejwe imashini zikurura amazi yo mu butaka, uwo mushinga ukazakorera mu Ntara y’Iburasirazuba mu Turere turindwi, ariko ukazahera mu Turere dutanu.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ugushyingo 2020, ku cyicaro cya Mara Phones kiri ahagenewe inganda i Masoro, abahinzi bakazahabwa telefone za Mara Phones zizabafasha mu buhinzi bwabo nko kumenya amakuru y’Iteganyagihe n’ibindi.

Karinganire Eric, Umuyobozi wa Kagera VTC Ltd avuga ko uturere tuzabimburira utundi mu gukoreramo uwo mushinga ari: Akarere ka Kirehe, Ngoma, Gatsibo, Rwamagana na Bugesera.

Karinganire avuga ko izo telefone zigezweho (Smart Phone) zikorwa na Mara Phone ari igisubizo ku baturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba yagize ati “zirasubiza ibintu bibiri: Hari gahunda ya Smart Phone kuri buri rugo kuko niyo ntumbere y’Igihugu, umuhinzi cyangwa umuturage agire amakuru ku buzima bw’Igihugu, icya kabiri ni uko ubuhinzi bwacu butera imbere, ariko bukoresheje ikoranabuhanga. Smart Phone zigomba gukoreshwa mu buhinzi: Icya mbere ni uko Smart Phone izamwereka iteganyagihe, icya kabiri ni ingengabihe mu buhinzi, icya gatatu ni uguhana hana amakuru haba hari indwara z’ibyorezo, indwara zadutse mu mirima murabizi Nkongwa n’izindi, umuhinzi agatanga amakuru mu buryo bwihuse icyo kibazo kigakurikiranwa, icya kane ni uko ariyo izifashishwa muri gahunda yo kuhira, bizakorwa gute, hari “stoftware” y’aho umuhinzi atagiye mu murima akaba yayikoresha hariho uburyo iyo “software” irimo ikoranye no kuhira imyaka”.

Uyu muyobozi wa Kagera VTC Ltd avuga ko mu bikubiye mu masezerano bagiranye na Mara Phones ari uko bazakorana neza mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) kuko Mara Phones ari uruganda rwo mu Rwanda, rukora telefone zo mu Rwanda, ati “ndetse n’Umunyarwanda agomba kwibonamo iby’iwabo, ikindi izizagira ikibazo Mara Phones yiteguye kuba yadufasha kugira ngo zibashe gukorwa mu buryo bwihuse”.

Nyuma yo kubashyikiriza urupapuro rw’imikoranire, abakozi ba Kagera VTC bafashe ifoto y’urwibutso bakiri ku cyicaro cya Mara Phones

Mara Phone na none ikazafasha mu rwego rwo gukwirakwiza izo telefone mu bahinzi.

Muri buri karere uyu mushinga uzakoreramo hazajya hatangwa telefone ibihumbi 30.

Abahinzi  bazahabwa izi telefone ni abari mu matsinda nk’uko byashimangiwe na Karinganire Eric Umuyobozi wa Kagera VTC Ltd.

Karinganire avuga ko abaturage batishoboye bazahabwa izi telefone ku nguzanyo y’Imirenge Sacco aho bazajya bishyura nyuma yo kweza imyaka.

Uyu mushinga wahereye mu Ntara y’Iburasirazuba kuko ari ho hakunze kuba ikibazo cy’amapfa aterwa n’izuba ryinshi.

Ntirenganya Jean Pierre uhagarariye Kagera VTC Ltd mu Karere ka Kirehe, yabwiye abanyamakuru ko igitekerezo cy’umushinga wo kuhira imyaka kizafasha abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba ati “aborora tuzorora neza n’umusaruro uzazamuka mu bahinzi”.

Ubwo Ntirenganya yabazwaga niba buri muturage azashobora kwigurira ikigega cyo kujyamo amazi ndetse na telefone igezweho, yasubije ko bidahenze ati “kubera ko boroherejwe uburyo bagera kuri icyo gikorwa binyuze muri Sacco, bose twaganiriye nabo uburyo abantu bashobora kwirihira,abatabishoboye bakanyura mumasacco bakabaguriza ku buryo byose bishobora gukemuka”.

Yohani Chrysostome Kamanutsi umukozi wa Kagera VTC Ltd mu Karere ka Gatsibo yabwiye itangazamakuru ko mu gihe amazi yo kuhira azaboneka kizaba ari igisubizo ku baturage b’aka Karere kuko bazajya bahinga ibihembwe byose aho kuba bibiri.

Yavuze ko abaturage ba Gatsibo uyu mushinga bawumva kuko uzabafasha gukemura ikibazo cy’amapfa.

Uyu mukozi wa Kagera VTC Ltd mu Karere ka Gatsibo, yaboneyeho umwanya wo gushimira Leta y’u Rwanda ati “ndashimira Leta y’u Rwanda ihora itekerereza Abanyarwanda uburyo batera imbere, bahindura imyumvire tukinjira mu buryo bw’ikoranabuhanga”.

Andi mafoto

Ku cyicaro cya Mara Phone
Karinganire Eric Umuyobozi wa Kagera VTC Ltd
Ntirenganya Jean Pierre uhagarariye Kagera VTC Ltd mu Karere ka Kirehe
Yohani Chrysostome Kamanutsi umukozi wa Kagera VTC Ltd mu Karere ka Gatsibo
Kimwe mu byerekana ko amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere
Eric Karinganire  ubwo yajyaga mu Bushinwa yagaragarijwe urukundo rudasanzwe yerekwa imishani ateganya kuzazana mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up