
Inshamake y’ibikubiye mu nkuru
-Minisiteri ya Siporo yandikiye Komite Olempike ku rupapuro rumwe, ariko Komite Olempike mu gusubiza yandika impapuro 6.
-Minisiteri ya Siporo yakoze isesengura kubera icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) umwiherero (Training Camp) Komite Olempike yateguriye abakinnyi 78 wagombaga kubera i Huye isaba ko usubikwa, ariko ntabwo ubuyobozi bwa Komite Olempike bwabyakiriye neza.
-Bamwe mu bayobozi b’amashyirahamwe y’imikino ntibumva impamvu Komite Olempike igikorwa yakigize icyayo kandi atariyo ishinzwe gutegura abakinnyi.
Amakuru ikinyamakuru impamba.com gikesha inyandiko zahererekanyijwe hagati ya Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo na Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) iyobowe na Amb.Munyabagisha Valens agaragaza ko guhera tariki ya 9 kugeza 16 Ugushyingo mu Karere ka Huye hagombaga kubera umwiherero (Training Camp) wari ugenewe urubyiruko rwatoranyijwe mu mashyirahamwe 10 y’imikino mu Rwanda, ariko ntiwabaye kuko Minisiteri yakoze isesengura isanga ugomba guhagarara mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi n’u Rwanda rurimo.
Tariki ya 5 Ugushyingo 2020 nibwo Minisiteri ya Siporo yandikiye Komite Olempike iyisaba ko yahagarika umwiherero wari ugenewe abana bari munsi y’imyaka 18, ahubwo ukazaba ikindi gihe mu biruhuko. Minisiteri muri iyo baruwa ivuga ko isabye Komite Olempike guhagarika uwo mwiherero nyuma yo gusesengura uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze, nyuma yo kubiganiraho n’inzego zibishinzwe no gusuzuma umusaruro utegerejwe muri uwo mwiherero w’icyumweru kimwe ko isabye Komite Olempike guhindura itariki y’iyi myitozo (Training Camp).
Tariki ya 7 Ugushyingo 2020, Komite Nyobozi ya Komite Olempike y’u Rwanda yarateranye hakoreshejwe ikoranabuhanga, ariko mu gusubiza Minisiteri yagaragaje ko itishimiye icyo cyifuzo kuko kizatuma amafaranga yari amaze umwaka yari agenewe uwo mwiherero asubira ku muterankunga ari yo “Solidarité Olympique”.
Iyo baruwa igaragaza ko Komite Olempike tariki ya 29 Ukwakira 2020 ari bwo yandikiye Minisiteri ya Siporo iyisaba uburenganzira bwo gutangiza uwo mwiherero wo gutegura abakinnyi bagomba kwitabira imikino Nyafurika y’Urubyiruko izabera muri Ethiopia muri 2022.
Mu mwiherero w’icyumweru kimwe hagombaga gukoreshwa amafaranga agera kuri miliyoni 48
Izo nyandiko zahererekanyijwe hagati ya Komite Olempike na Minisiteri ya Siporo, ikinyamakuru impamba.com gifitiye kopi igaragaza ko muri uyu mwiherero w’icyumweru kimwe hagombaga gukoreshwa ibihumbi mirongo itanu by’Amadolari (50,000SD) ahwanye na 48, 985, 429. 75 mu mafaranga y’u Rwanda. Tariki ya 20 Ugushyingo 2019 nibwo “Solidarité Olympique” yohereje mu Rwanda 75 ku ijana y’ayo mafaranga angana n’ibihumbi 36 by’Amadolari uyashyize mu manyarwanda angana na 36,690,898Frs, ariko hakibazwa impamvu yatinze gukoreshwa icyo yari agenewe.
Kugira ngo amafaranga yari ateganyirijwe icyo gikorwa yuzure, Komite Olempike y’u Rwanda yari yiyemeje ko izashyiraho ayayo ibihumbi 12 by’Amadolari ahwanye na 11,735,623.33 mu mafaranga y’u Rwanda, nyuma ikazayasubizwa na “Solidarité Olympike” imaze guhabwa raporo y’uburyo amafaranga yohereje mbere yakoreshejwe.
Imikino itanu yabanje gutoranywa kugira ngo abakinnyi bayo bajye mu mwiherero
- Umukino w’abasiganwa ku magare (Cycling)
- Umukino wa Basket
- Umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volley)
- Umukino wa Karate
- Umukino wa Taekwondo
Indi mikino itanu itari yujuje ibisabwa na “Solidarité Olympique” nyuma yaje kongerwamo ku bw’impuhwe za Komite Olempike
- Imikino ngororamubiri (Athletics)
- Tennis
- Tennis ikinirwa ku meza (Table Tennis)
- Kungufu (Wushu)
- Koga (Swimming) ariko yo yari itaremererwa neza.
Ibintu bitatu binengwa kuri uyu mwiherero wateguwe na Komite Olempike
Bamwe mu bakunzi ba siporo bavuganye n’ikinyamakuru impamba.com ariko banze ko amazina yabo atangazwa, banenze ibintu bigera kuri 3:
- Umwiherero w’iminsi 7 gusa nta musaruro wari kuzatanga muri 2022 mu mikino Nyafurika y’Urubyiruko izabera muri Ethiopia.
- Hari abakinnyi bashoboraga gutorezwa i Huye ntibigire icyo bibamarira kuko hataberanye na siporo bakora, urugero nk’imikino ngororamubiri (Athletics) kuko bakenera ahantu ho mu misozi bagomabaga kwitoreza mu Karere ka Gicumbi, umukino w’amagare aho bakwitoreza bigatanga umusaruro kuko hari n’ibikorwa remezo by’uyu mukino ni mu Karere ka Musanze, abakinnyi b’umukino wo koga aho bakwitoreza bigatanga umusaruro ni ku biyaga biri mu Karere ka Karongi naho abakinnyi ba Table Tennis bakajya kwitoreza i Rilima mu Karere ka Bugesera kuko mu ishuri ry’aho ariho byagaragaye ko haturuka abakinnyi bakomeye kurusha ahandi mu gihugu.
- Bamwe bavuga ko batumva impamvu amafaranga batayahaye amashyirahamwe y’imikino (Federations) ahubwo Komite Olempike ikumva ko ariyo yagena imikoreshereze yayo kandi atari yo ifite inshingano zo gutegura abakinnyi, bikavugwa ko byose byari byateguwe ku nyungu za bamwe mu bagize Ubuyobozi bwa Amb. Munyabagisha Valens, Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) uzarangiza manda ye muri Werurwe 2021.
Bimwe mu bimenyetso


