Bugesera: Bahawe ibikoresho byo guhangana no kuvura COVID- 19

Bahawe ibikoresho bitandukanye

Ambasade ya Amerika mu Rwanda yahaye u Rwanda inkunga y’ibikoresho byo guhangana na COVID-19 n’inzu zivurirwamo abayirwaye n’ahashyirwa abari mu kato, Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ihumuriza abaturarwanda ko nta bikoresho bizabura.

Inkunga y’ibikoresho byifashishwa mu kuvura no gukumira icyorezo cya Corona Virus hamwe n’inzu ivurirwamo abarwayi bayo ikanashyirwamo abari mu kato; byose hamwe bifite agaciro ka million 200 z’amafaranga y’u Rwanda, ni byo byahawe ibitaro bitanu mu Rwanda, ikaba yaratanzwe na Minisiteri y’ingabo ya Amerika, ibinyujije muri USAID, Interhealth ndetse n’Ingobyi.

Iki gikorwa cyabereye ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Bugesera mu bitaro bikuru bya Nyamata kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020.

Ibyatanzwe birimo birimo udupfukamunwa, uturindantoki na za bote, imyambaro izafasha abaganga, abajyanama b’ubuzima kwirinda kwandura no kwanduza.

Dr Rutagengwa William uyobora ibitaro bya Nyamata, avuga ko ari umusingi ukomeye mu gusigasira ubuzima muri aka karere no ku gihugu hose muri rusange.

Agira ati “biradufashije cyane, uru rugendo ni ingenzi, kuko ibi bikoresho bitanzwe n’iyi nyubako yaguwe, ni umusingi ukomeye mu gusigasira ubuzima muri aka karere n’igihugu cyose muri rusange”.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Imanishimwe Yvette, nawe ashimangira ibivugwa n’umuyobozi w’ibitaro, agira ati “ibi ni ukurinda abaturage bacu kuko nibo dukorera, kandi tubifuriza ubuzima bwiza”.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Imanishimwe Yvette

Dr Zubeli Muvunyi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi n’ubuzima rusange muri Minisiteri y’Ubuzima, ahumuriza abaturarwanda ko nta cyuho kiri mu bikoresho byifashishwa mu guhangana n’icyorezo cya Corona Virus, ariko kandi akavuga ko badashobora kwirara ahubwo bakomeje kubyongera binyuze no mu bafatanyabikorwa, agira ati “Njye ndabahamiriza ko nta cyuho gihari mu bikoresho, ariko uyu munsi dufite imibare y’aba bakekwa, ntabwo rero tugomba kwirara ngo tuvuge ko tudakeneye ibindi kugira ngo ejo imibare itaziyongera tukabura ibikoresho, ndabahamiriza ko mu bubiko ibikoresho birimo”.

Abayobozi batandukanye bari bahari

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda Peter H Vrooman; avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirajwe ishinga no gukomeza gukusanya inkunga mu gufasha Leta y’u Rwanda muri gahunda yayo yo kurwanya Corona Virus.

Agira ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje gukusanya inkunga mu gufasha Leta y’u Rwanda muri gahunda yayo yo kurwanya Corona Virus”

Kugeza ubu inkunga imaze guhabwa u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu guhangana n’icyorezo cya Corona Virus, irangana na billion 11 z’amafaranga y’u Rwanda, kuri iyi nshuro ikaba yatanze ibikoresho bifite agaciro ka million 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inkunga ikaba yaratanzwe na Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, ibinyujije muri USAID, Interhealth ndetse n’Ingobyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *