Amibe na Terekomunasi ni inzoka zikorana mu kwangiza abantu, menya aho wakura umuti

Tuyishime Daniel, umuvuzi wa gakondo ukorera ku Ruyenzi

Tuyishime Daniel, umuvuzi wa gakondo ukorera ku Ruyenzi muri “centre” ya Runda ya Gihara ho mu Karere ka Kamonyi, afite imiti ivura inzoka ya Amibe igakira burundu, si iyo yonyine avura kuko n’indwara ya Terekomunasi (“Trichomonase) igira uruhare mu gutuma amabanga y’urugo adakorwa neza ayivura igakira ndetse n’abatangabuhamya bakaba bahari.

Mu kiganiro Tuyishime yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com Kucyumweru tariki ya 8 Ugushyingo 2020, yavuze ko mu ndwara zo mu nda zimwe mu z’ingenzi avura harimo iya Amibe ndetse na Terekomunasi.

Icyapa cy’aho Daniel akorera

Tuyishime yabanje kuvuga bimwe mu bimenyetso bya Amibe kuko hari abayirwara ariko batabizi, yagize ati “Amibe hari ibimenyetso biyiranga abantu badakunze kumenya, ni yo ndwara urwara ukajya ucika intege mu mubiri, ikindi Amibe ishobora kugutera gufuruta, ituma ubura “Apetit” yo kurya, mu bimenyetso ikomeye itanga iryana mu nda ahagana mu kiziba cy’inda, Amibe kandi ica umugongo ukumva umugongo uracika, ukumva umugongo urabura intege ku rwego rwo hejuru ni na yo mpamvu, bavuga ngo Amibe ikona abantu bakabura imbaraga zo gukora ibijyanye n’amabanga y’urugo kuko Amibe igira icyo bita Igikono cyayo cyihisha mu mugongo nayo ikajya kwihisha mu mugongo muri cya Gikono cyayo ni nk’inzu yayo rero”.

Uyu muvuzi wa Gakondo ukorera ku Ruyenzi, ukigera mu rusisiro rwa Runda ya Gihara, avuga ko akenshi Amibe ituma umuntu yishimagura iyo ifatanyije n’indwara ya Terekomunasi.

Tuyishime yavuze ko Terekomunasi igira ikimenyetso cyo kwishimagura iyo ifatanyije n’inzoka ya Amibe kuko igira uruhare runini mu kuganza.

Ni umuvuzi wa gakondo ufite ibyangombwa byemewe

Mu gusobanura ku indwara ya Terekomunasi yagize ati “Terekomunasi igira ikimenyetso cya mbere cyo kwishimagura, umuntu akishimagura cyane cyane mu mwanya w’ibanga ndavuga cyane ku badamu cyangwa abakobwa, ikindi Terekomunasi iteza icyo bita imyanda y’umubiri, kuzana utuntu tudafite impumuro nziza cyane cyane mu myanya y’ibanga”.

Amibe na Terekomunasi ni indwara zivurwa zigakira, Tuyishime yamaze abantu impungenge

Tuyishime Daniel, umuvuzi wa gakondo ubirambyemo akaba afite n’icyangombwa gitangwa n’Urugaga rw’Abavuzi ba Gakondo mu Rwanda (AGA-Rwanda Network) yamaze abantu impungenge bibwira ko Amibe na Terekomunasi bitavurwa, yagize ati “abantu bumvaga ko Terekomunasi cyangwa Amibe idakira, ni inzoka ebyiri cyangwa indwara ebyiri zisa n’izikorana ariko zitandukanye, ariko abibwira ko zidakira nababwira ko nabazaniye umuti uhangana n’izo nzoka zombi, uyu muti ushobora guhangana na zo zikava mu mubiri zigashira, umuntu agasigara ari muzima, wajya mu bwihero igasohoka, twa Tumikorobe tugasohoka, twa tuyoka duto twa Amibe n’ingaruka zayo zirakira dukoresheje uyu muti witwa “UMUZI W’IGITI NUMBER ONE”, inzoka ya Telekomunasi navuze zibasha gushira zose”.

Mu nkuru yindi muzagezwaho ikiganiro ikinyamakuru impamba.com kizagirana n’umutangabuhamya wavuwe inzoka ya Amibe n’umuvuzi wa Gakondo Tuyishime Daniel.

Umuntu ukeneye kugira icyo abaza muganga Tuyishime yahamagara kuri nimero 0782501768 cyangwa kuri +250788608230.

Aho Tuyishime yakirira abarwayi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *