Kigali:Abakobwa babyariye iwabo barasabwa kwirinda kongera guterwa inda

Bamwe mu bagize itsinda Inyenyeri

Abibumbiye mu itsinda Inyenyeri biyemeje ko nta mukobwa ugomba kubyarira iwabo inshuro ebyiri.

“Buri mubyeyi naharanire ko umwana we azabaho mu buzima bwiza kurusha ubwo umubyeyi yabayeho”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali arabisaba abatuye uyu murenge, mu gihe umuryango “Young Women Mentors Network” uri gufasha abakobwa babyariye iwabo kwibumbira mu matsinda ahindura ubuzima bwabo, mu kurinda ko abana babyaye babaho nabi nk’uko ba nyina babayeho.

Claudine wo mu Mudugudu wa Ruharabuge mu Kagali ka Ruliba, umwe mu bagize itsinda Inyenyeri, yabyaye afite imyaka 16, avuga ko iri tsinda riri kumuvana mu bwigunge kuko yisanze mu rugero rwe, agira ati “kwibumbira muri iri tsinda byamvanye mu bwigunge, kuko nahoraga nigunze mu rugo, none ubu mbasha kugira ibibazo nikemurira mbere bitarashobokaga”.

Claudine mu marira menshi aterwa no kuba amaze kubyara nyina yarahise amwirukanana n’Umwana, ajya kwicumbikira avuga ko yahuye n’ubuzima bubi, kandi n’uwamuteye inda atamufasha, ariko yizeye ko iri tsinda rishobora kumuhindurira ubuzimal ati “nahuye n’ubuzima bubi cyane nubwo n’ubu butarahinduka neza”.

Umuyobozi w’umuryango Young Women Mentors Network Mutesi Rose, avuga ko nubwo bari guha itsinda INYENYERI ry’abakobwa byariye iwabo;  ibikoresho,amatungo magufi, no kubafasha mu bikorwa by’ubuhinzi bazababa hafi, kugira ngo batumva ko ari iby’ubuntu ngo birare.

Madame Rose, asaba indi miryango nterankunga kwegera abakobwa babyariye iwabo bakabafasha kuzamura imibereho yabo, ariko n’inzego za Leta akazisaba kujya ziganiriza ababyeyi mu mugoroba w’ababyeyi no mu nama zibahuza, bagaha abana babyawe n’abakobwa babo uburenganzira nk’ubw’abandi bana batabita amazina nk’ibinyendaro n’ayandi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali Niyibizi Jean Claude; avuga ko baharanira ko ibikorwa by’abafatanyabikorwa bidahagarara mu gihe umufatanyabikorwa ashoje.

Uyu muyobozi avuga ko bagamije no kugira ngo abana babyaye bazabeho neza, aha yumvikanisha ko nta mubyeyi wagakwiye kwifuza ko uko yabayeho ari ko umwana we yabaho, agira ati “icyo twifuza ni uko buri mubyeyi aharanira ko Umwana we abaho neza kurenza uko umubyeyi yabayeho, ibihe bigenda bihinduka niba umubyeyi yarabayeho ababyeyi be bafite isambu nini yo guhinga banoroye cyane ntibamujyane ku ishuli, ntabwo ari bwo buzima yagakwiye kwifuza ko Umwana we abaho, baharanire ko abana babo babaho neza kurenza uko bo babayeho”.

Itsinda Inyenyeri ryatangijwe na Marie Claire Umuhoza

Itsinda Inyenyeri ryatangijwe na Marie Claire Umuhoza na we utuye mu Kagali ka Ruliba, we ariko ntiyigeze ahura n’iki kibazo cyo kubyarira iwabo, rikaba rigizwe n’abanyamuryango 20, mu gihe batangiye ari 32.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *