
Hari amakipe ane y’umukino wa Handball ashobora guhita atangira imyitozo, ariko yabanje kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus (COVID-19).
Amakuru agera ku kinyamakuru impamba.com gikesha umwe mu bakurikiranira hafi umukino wa Handball mu Rwanda avuga ko amakipe ya Hanball azabimburira ayandi mu gusubukura imyitozo ari: Police Hanndball Club, APR Handball Club, Nyakabanda Handball na Gicumbi Handball Club.
Aya makipe akaba agomba gutangira gukora imyitozo nyuma y’aho Minisiteri ya Siporo yemereye amwe mu mashyirahamwe y’imikino gusubukura imikino harimo n’irya Handball (FERWAHAND), ariko amakipe azirikana ko agomba kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.
Nyuma yo kumva aya makuru ikinyamakuru impamba.com cyabajije umwe mu bakinnyi ba Police Handball Club, ariko wanze ko amazina ye atangazwa kuko atari umuvugizi w’iyi kipe avuga ko ubuyobozi bwa Polisi nibwemeza ko ikipe itangira imyitozo nta kibazo kizabaho cyo kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19, kuko basanzwe birinda ndetse bakanapimwa mu murimo ubu bakora y’Igipolisi mu gihe nta mikino ihari, yagize, ati “Police Handball ntishobora kubura amikoro yo gupimisha abakinnyi COVID-19 icyo dutegereje ni ukwemererwa kuko nta cyo ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu butadukorera kugira ngo dukine Handball twishimye ni yo mpamvu ubona mu Rwanda twihariye ibikombe”.
Amakuru yizewe aturuka mu ikipe ya Nyakabanda, avuga ko iyi kipe yiteguye gupimisha abakinnyi bayo COVID-19 kugira ngo itangire imyitozo.
Bamwe mu ba bayobozi b’amakipe ya Handball bavuganye n’ikinyamakuru impamba.com bavuze ko bifuza kongera gukora imyitozo ndetse no kwitabira amarushanwa, ariko ikibazo gihari ari ukubanza gupimisha abakinnyi COVID-19 kuko bisaba amafaranga menshi.
Ikinyamakuru impamba.com cyashatse kumva niba APR Handball Club yiteguye kongera gusubukura imyitozo, ariko uwabajijwe yanze gufata telefone ye ndetse n’ubutumwa yandikiwe ntiyabusubiza.
Gusa amakuru yizewe agera ku kinyamakuru impamba.com avuga ko APR Handball Club idashobora guhura n’ikibazo cyo kubura amikoro yo gusuzumisha abakinnyi COVID-19 kuko ari ikipe ishingiye kuri Minisiteri y’Ingabo (MINADEF).
Gicumbi Handball Club kimwe mu bishingirwaho hemezwa ko iri mu makipe azahita atangira imyitozo ni uko ari ikipe ifashwa n’Akarere ka Gicumbi ndetse no kuba umukino wa Handball mu Rwanda warahereye mu Karere ka Gicumbi mu cyahoze ari Byuma muri 1983, bituma uyu mukino ugira abantu bensi bahavuka bawukunda bo muri ako karere ku buryo nta cyabuza iyo kipe gusubukura imyitozo, ariko hirindwa icyorezo cya COVID-19.
Mu nkuru itaha muzagezwaho, icyo Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball (FERWAHAND) riri gukora kugira ngo shampiyona izasubukurwe ndetse n’ikipe y’Igihugu izongere kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.