Abakinnyi bafite ubumuga bari mu gihirahiro, ntibazi igihe imikino yabo izatangirira

Ikipe y’Intwari ubu yitwa iya Gasabo ni imwe ngo mu zishobora kugorwa no gupimisha abakinnyi bayo COVID-19 kandi ari yo Perezida wa NPC abarizwamo

Bamwe mu bakinnyi bafite ubumuga baribaza impamvu imikino yabo idatangira kandi Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo yaramaze guha Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu Bafite Ubumuga (NPC Rwanda) uburenganzira bwo kongera gusubukura imikino, ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus (COVID-19).

Amakuru agera ku kinyamakuru impamba.com avuga ko tariki ya 13 Ugushyingo 2020, hagombaga gutangira shampiyona ya Basketball (Wheelchair Basket), ariko ubu ikaba yarasubitswe ndetse n’itariki izasubukurirwaho ikaba itazwi, naho tariki ya 23 Ugushyingo 2020 na bwo hagombaga kuba shampiyona ya Sitbal, ariko nayo igihe izabera ntikizwi.

Muri NPC baravuga iki kuri aya makuru?

Jean Marie Nsengiyumva, umuyobozi ushinzwe tekiniki muri Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu bafite ubumuga (NPC Rwanda) yagize icyo atangariza ikinyamakuru impamba.com ku kijyanye no kuba bamwe mu banyamuryango batazi igihe imikino izasubukurirwa yagize, ati “ababishinzwe bahawe gahunda bagezwaho n’ibisabwa kugira ngo babashe gukina”.

Naho ku kijyanye no kuba abanyamuryango batazi impamvu shampiyona ya “Wheelchair Basket” itazaba tariki ya 13 Ugushyingo 2020, yasabye abafite icyo kibazo kwegera Ishyirahamwe (Federation) rya “Wheelchair Basket” rikabaha ubusobanuro.

Naho Jean Bosco Ruzigamanzi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NPC Rwanda yabwiye ikinyamakuru impamba.com ko imikino y’abafite ubumuga izasubukurwa tariki ya 21 Ugushyingo 2020, abajijwe umukino uzabimburira iyindi yasubije ko nta bindi bisobanuro afite kuko amaze iminsi arwaye ahubwo agira inama umunyamakuru yo kubaza Jean Marie ushinzwe tekiniki muri NPC Rwanda.

Biravugwa ko NPC mu gutegura gusubukura imikino itateganyije gahunda yo kupimisha abakinnyi COVID-19

Bamwe mu banyamuryango ba NPC Rwanda, banze ko amazina yabo atangazwa bavuga ko ubuyobozi bwabo bujya guteganya isubukurwa ry’imikino butateganyije ikijyanye no gusuzuma abakinnyi Coronavirus (COVID-19), ngo nyuma yo kumenya ko byirengagijwe nibwo iyo mikino yahise ihagarikwa ngo bazabanze bisuzumishe.

Gusa abatanze aya makuru baranenga NPC ko ijya kugena igihe shampiyona ya “Wheelchair Basket”izasubukurirwa itigeze yandikira amakipe iyasaba kubanza gupimisha abakinnyi babo COVID-19, ndetse no mu ngamba zo kwirinda zashyizweho umukono na Murema Jean Baptiste Perezida wa NPC ntaho yagaragaje ko hagomba kuba igikorwa cyo kubanza gupima abakinnyi.

Hari amakipe ashobora kugorwa no gupimisha abakinnyi babo COVID-19

Hari amakuru avuga ko hari amakipe afashwa n’uturere ashobora kubona amafaranga yo gupimisha abakinnyi babo COVID-19, ariko hakaba n’andi adashobora kubona ayo mafaranga kuko igiciro kiri hejuru. Ngo ayo makipe ashobora kugorwa no gupimisha abakinnyi babo kubera ikibazo cy’amikoro make. Icyo kibazo kikaba gishobora kuba cyane ku makipe byitwa ko ari ay’Uturere ariko utwo turere tukaba tutarakira ko ayo makipe ari ayatwo, uwatanze aya makuru yatanze urugero nko ku ikipe y’Intwari ubu yitwa iy’Akarere ka Gasabo ari na yo ifatwa nka Moteri ya Komite Nyobozi ya NPC, ariko washishoza neza ugasanga ari iy’abantu ku giti cyabo bitiriye Akarere ka Gasabo kuko nta cyo kayigenera gifatika ugereranyije na Musanze cyangwa Gisagara, indi kipe ishobora guhura n’ikibazo cyo gupimisha abakinnyi bayo ni iya Rubavu kuko nayo bivugwa ko abakinnyi bayo babayeho nabi ari na  yo mpamvu bamwe bahisemo kujya gukinira utundi Turere.

Perezida wa NPC Rwanda aravuga iki kuri aya makuru?

Nyuma yo kumva aya makuru, ikinyamakuru impamba.com cyabajije Murema Jean Baptiste, Perezida wa NPC Rwanda icyo avuga kuri aya makuru, yanga kugira icyo ayavugaho, mu gihe cyose azagira icyo atangaza, kizatangarizwa abasomyi.

 

Ikipe ya Musanze nubwo Akarere gashyira ingengo y’imari itubutse mu mikino y’abafite ubumuga ariko ntiyegukana igikombe cya Sitball cyangwa Sitting Volleyball

 

Muri Shampiyona ya Sitball ntibyari byoroshye hagati ya Musanze na Gisagara

Bamwe mu bakobwa bakinnyi Wheelchair Basket

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up