Nyabugogo: Kubwimana Razaro na bamwe mu bo muri komite ye batawe muri yombi

Kubwimana Razaro Perezida wa mbere wa Light Business Cooperative

Kubwimana Razaro na bamwe mu bo bari bafatanyije kuyobora “Light Business Cooperative” batawe muri yombi bakekwaho kunyereza umutungo w’abanyamuryango b’iyi koperative icuruza za telefone i Nyabugogo ahazwi nko mu mashyirahamwe.

Aya makuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ugushyingo 2020 yashimangiwe na Niyonsenga Paul, Perezida wa Light Business Cooperative.

Niyonsenga Paul Perezida wa Light Business Cooperative

Kucyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2020 nibwo abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amakoperative (RCA) batangarije abanyamuryango ba “Light Business Cooperative” ibyo bakuye mu igenzura (audit) ry’imikoreshereze y’umutungo, aho bavuze ko basanze amafaranga atagaragaza icyo yakoreshejwe agera kuri miliyoni 13 zirengaho make, nyuma y’iyo nama nibwo komite nshya iyobowe na Niyonsenga Paul yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko bagiye gukurikirana abantu bose bagize uruhare mu kunyereza umutungo wa Koperative yabo.

Nyuma ya Kubwimana Razaro wari Perezida wa Light Business Cooperative, abandi batawe muri yombi ni: Niyoniringiye Daniel wari umujyanama we mukuru, Bimenyimana Jean Bosco wari muri Komite ngenzuzi n’abandi bakaba bashakishwa.

Nyabugogo: Bombori bombori muri Koperative y’abacuruza telefone, abanyereje umutungo bagiye gukurikiranwa

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up