Kubyara abana batagira ba Se kimwe mu bibazo bibangamiye abakora uburaya

Bamwe mu bakora uburaya muri Kicukiro

Bamwe mu bakora uburaya mu mujyi wa Kigali bavuga ko bakora aka kazi by’amaburakindi, bafashijwe kubona ibindi bakora babuvamo kuko bangamiwe no kugira abana ariko batazi ba Se.

Mushimiyimana Ernestine, ni umwe mu bakora umwuga w’uburaya wo mu murenge wa Gahanga waganiriye n’ikinyamakuru impamba mu kumenya imibereho yabo, biyita Indangamirwa; afite imyaka 32 akaba amaze imyaka itanu mu buraya; agira ati “Umugabo uje akampa amafaranga 2000 cyangwa 1000, nshobora gukorera byibura ibihumbi icumi ku munsi bitewe n’abagabo nabonye, ariko ni umwuga nkora ntawishimiye kuko mbonye ubufasha nkabona ikindi cyo gukora nawuvamo”.

Mukanyandwi Vestine w’imyaka 27, avuga ko akazi k’uburaya kari kamutunze, ariko ngo kubera Corona Virus ibiraka byaragabanutse; yagize ati “hari igihe wigirira Umugabo undi yamugutwara bikaba ikibazo mukaba mwanarwana, mugakubitana amacupa ariko aka si akazi katunejeje ni ukubera ubukene, tubonye ubufasha twakavamo”.

Benshi mubakora uburaya ntibamenya abagabo babatera inda;

Mukanyandwi Vestine umwe mu baganiriye n’ikinyamakuru impamba agira ati “mfite abana batatu ariko ntawuhuje Ise n’undi, kuko n’Umugabo ugerageje kubwira ko yaguteye Inda ahita akwihakana, akavuga ko umubeshyera kuko uri indaya”.

Umwali Vestine na we akora uburaya mu mujyi wa Kigali; avuga ko izi ngaruka zo kubyara abana batagira ba Se ari kimwe mu bibazo bibangamira abakora umwuga w’uburaya.

Agira ati “iki kiri mu bibazo bibangamiye imibereho yacu nk’abakora uburaya, kubyara abana batagira ba Se”.

Abayobozi b’ibigo nderabuzima bavuga ko rimwe na rimwe bigorana kubona abakora uburaya bipimisha Virus itera SIDA

Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Gahanga Habarurema Emmanuel, avuga ko bafite uburyo bakurikiranamo abakora umwuga w’uburaya, ariko ku bijyanye n’icyorezo cya SIDA basanze hafi 50 ku ijana y’abakora uburaya baranduye Virus itera SIDA; agira ati “hafi 50 ku ijana bamaze kwandura Virus itera SIDA ari na yo mpamvu dusaba abatarandura kwirinda ko bakwandura”.

Umuyobozi w’ikigo Nderabuzima cya Gatenga Habumuremyi Jean Baptiste; avuga ko bagorwa no kubona abakora uburaya bajya ku kigo nderabuzima kwipimisha Virus itera SIDA, ariko bafashe gahunda yo kujya babasanga ku maseta bakoreraho bakabapima.

Agira ati “muri iyi minsi dushobora kubona abakora uburaya benshi banduye Virus itera SIDA kubera icyorezo cya Corona Virus, ubu rero turi kubegera aho bakorera tukabapima, ndetse tukanabageraho mu masaha y’ijoro bakaduha n’abagabo babagana nabo tukabapima, kandi ni igikorwa dukora byibura buri mezi atatu”.

Mutesi Rose umuyobozi w’umuryango Nyarwanda Young Women Mentors Network, ufite zimwe mu nshingano  ibikorwa byo kwita ku bakobwa babyariye iwabo no gufasha abakora uburaya kubuvamo;  avuga ko bagamije kwigisha indangamirwa(abakora uburaya) n’abakobwa babyariye iwabo ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kubavana mu bukene butuma bishora mu ngeso mbi y’ubusambanyi.

Mutesi Rose umuyobozi w’umuryango Nyarwanda Young Women Mentors Network

Mutesi agira ati “twifuza ko bagira iyindi myuga bakora bakava mu buraya, tubafashe kwiteza imbere dukurikije ibyifuzo byabo, haba mu bucuruzi, cyangwa ubworozi no mu yindi myuga”.

Mutesi akomeza avuga ko muri iyi minsi bari gupima abakora uburaya n’abakobwa babyariye iwabo agakoko gatera SIDA, bagamije kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze, bityo babashe kwirinda; abanduye nabo bafate imiti igabanya ubukana neza; agira ati “abo twapimye mbere turi gukurikirana tumenye  abasanzwemo agakoko gatera SIDA, uko bari gufata imiti igabanya ubukana bitandukanye na mbere kandi ni igikorwa tuzakomeza gukora, turebe ko banareka umwuga w’uburaya”.

Umuryango YWMN ukorera mu Rwanda hose, umwe mu mirenge ukoreramo wa Gahanga mu karere ka Kicukiro; habarurwamo Indangamirwa 500, hakabamo abakobwa babyariye iwabo bagera kuri 70; 38 muri bo batangiye korozwa amatungo magufi, umuryango YWMN uvuga ko aba bakobwa batasubiye mu mwuga w’uburaya kuko bari kwiteza imbere.

Imibare yatanzwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA; UNAIDS yatanzwe mu mpera z’umwaka wa 2019, igaragaza ko ku Isi mu bantu milliyoniz 39 bafite virus itera SIDA, 79 ku ijana ari bo bazi uko bahagaze, batatu muri batanu bakaba ari bo bafata imiti igabanya ubukana, naho 53 ku ijana by’abafite iyi Virus nta bwo bipimisha ngo bamenye uko bahagaze.

Mu Rwanda imibare igaragaza ko abakora umwuga w’uburaya 49 ku ijana bafite Virus itera SIDA, muri ibi bihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Corona Virus, aba bakaba baragizweho ingaruka z’ubukene barushaho kongera uko bakoraga uburaya, dore ko hari n’ababwinjiyemo batari basanzwe babukora.

 

Theodetta imyaka  w’imyaka 47 urambye mu buraya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up