Kamonyi: LA GALOPE-RWANDA na CODARIKA Amizero basinye amasezerano y’ubufatanye

Safari Alphonse ashyira umuko ku masezerano LGR yagiranye na CODARIKA

Tariki ya 30 Ukwakira nibwo umuryango utari uwa Leta, La Galope Rwanda (LGR) hamwe na Koperative y’abahinzi b’Umuceri CODARIKA Amizero ikorera mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Musambira, basinye amasezerano y’ubufatanye, akubiyemo inshingano za buri ruhande mu bikorwa by’umushinga wo gufasha abagore batishoboye babarizwa muri iyi Koperative.

Uyu mushinga ni uwo gufasha abagore batishoboye babarizwa muri koperative,aho bazahabwa inkoko 300, bakubakirwa ikiriro cy’inkoko n’uturima tw’igikoni hamwe no gufukura amazi meza. Ibi byose ni ukugira ngo biteze imbere, hamwe no ku rwanya imirire mibi.

Nk’uko byasobanuwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa LGR, Alphonse Safari yavuze ko muri aya masezerano agamije ubufatanye hagati ya CODARIKA Amizero na LGR akaba akubiyemo inshingano za buri ruhande.

Yagize ati “Inshingano za LGR muri uyu mushinga ni ukubaka ibikorwa remezo, harimo: Ikiraro cy’Inkoko, kubaka uturima tw’igikoni no gufukura amazi, hakiyongeraho kuzana inkiko 300 no kuzigaburira mu gihe cy’amezi atandatu”.

Safari asobanubura ko uyu mushinga uri mu rwego rwo ku bungabunga ibidukikije kuko ifumbire izaturuka mu kiraro cy’ikoko izafasha amanyamuryango ba CODARKA guhinga ubuso buto bwera cyane, hakoreshejwe iyo fumbire, bityo hakabaho no kurwanya isuri. Murayo masezerano, harimo kandi  ingingo  igaragaza ikibina cy’abagenerwa bikorwa (abagore 50) kitwa“Kurushaho”. Kizafasha abo bagore kugira umuco wo kwizigama no gucunga umusaruro uzava mu nkoko zabo n’uturima tw’igikoni mu ntumbero wo kwagura umushinga mu gihe ubufasha bwa LGR bwazaba butagihari.

Safari Alphonse akomeza vuga ko CODARIKA isabwa gucunga umutekano w’ibikorwa remezo bihari no gufatanya na LGR gutoranya abagore 50 bibana, kandi bafite amikoro make kurusha abandi. CODARIKA izaba ifite n’inshingano zo gucunga uwo mutungo hifashishwe umukozi wayo ushinzwe icungamutungo. LGR izababa hafikugira ngo hatabamo uburiganya.

Yakomeje agira ati “Uyu mu shinga uri mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije niyo mpamvu, tuzashyiraho uturima tw’igikoni kuko iyo uhinze ahantu hatoya ugakoresha ifumbire itari iy’imvaruganda birwanya isuri kandi n’umusaruro ukaba mwinshi.”

Uwiragiye Jean Marie Vianney Umuyobozi wa CODARIKA avuga ko bishimiye amasezerano y’ubufatanye hagati ya LGR na CODARIKA kuko bituma impande zombi zikorana neza.

Yagize ati “Iyo abantu bafitanye amasezerano y’ubufatanye, bituma impande zombie, iyo zigiye gukorana, zibanza kureba ibikubiye mu masezerano bigatuma umuntu agira n’icyizere ko ibintu bigiye gukorwa bifite gahunda ifatika. Ikindi bituma buri ruhande rubona uko rukurikirana inshingano zarwo cyane ko bizatuma umushinga urushaho gutanga umusaruro mu buryo burambye, kandi turashimira LGR kubera icyizere yatugiriye natwe ntabwo tuzayitenguha.”

Uyu mushinga wa LGR uzamara amezi 6 nyuma abagenerwabikorwa bawo nabo bazakomeza kubyaza umusaruro umushinga kugira ngo biteze imbere.

LGR ni Umuryango utari uwa Leta, ukaba ufite intego 4 z’ingenzi ari zo: Kubungabunga ibidukikije, uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa, kwigisha amatorero n’urubyiruko kwihangira imirimo, guhugura no gukoresha itangazamakuru.

Umuryango LGR ukorera mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge.

Amasezerano bagiranye akubiye muri iki gitabo bafasheho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *