
Ihuriro ry’Imiryango igamije gukumira icyorezo cya SIDA no kurengera ubuzima (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP) ku nkunga y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) na UNAIDS, ryateguye igikorwa cyo gupima abaturage Virus itera SIDA, hibandwa ku bantu bibasiwe kurusha abandi (key population) mu Mujyi wa Kigali.
Iki gikorwa cyo gupima SIDA ku bushake cyabereye mu duce (site) dutatu two muri Kigali: Mu Karere ka Gasabo cyabereye mu Kagali ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera, muri Kicukiro ni mu Gashyekero mu Murenge wa Gikondo naho mu Karere ka Nyarugenge ni mu rusisiro (centre) rwa Rwarutabura mu Murenge wa Nyamirambo.
Mugabo Elijah, umukozi wa Rwanda NGOs Forum wari uhagarariye (supervisor) “site” ya Gikondo mu gikorwa cyo gupima abaturage SIDA, yavuze ko bapima abantu, bityo uwo basanze arwaye bakamugira inama naho abo basanze batarwaye bakagirwa inama y’uburyo bagomba gukomeza kwirinda.
Mugabo yavuze ko bamaze kwakira abantu benshi baje kwisuzumisha kuko ku munsi wa mbere bakiriye abantu 103, ku munsi wa kabiri nyuma ya saa sita hagwa imvura nyinshi bituma abaza kwisuzumisha bagabanuka, ariko ku munsi wa gatatu bakomeje kuza kwisuzumisha ku bwinshi, cyane cyane abibasiwe kurusha abandi (key population) kuko ari bo iki gikorwa cyashyiriweho kurusha abandi.
Mugabo avuga ko mu cyo bashingiraho mu guhitamo agace bajya gupimamo abantu Virus itera SIDA bibanda cyane mu duce turimo abantu bakunze kwibasirwa cyane.
Hoziyana utuye mu Murenge wa Gikondo yabwiye umunyamakuru impamvu yafashe icyemezo cyo kuza kwipimisha SIDA, yagize ati “naje kwipimisha kugira ngo menye uko mpagaze nkaba nshishikariza na bagenzi banje kujya bamenya uko bahagaze, igisubizo mpise kibona ngiye kubwira na bagenzi banjye baze bisuzumishe”.
Hakizimana benshi bazi ku izina rya Anic utuye i Rwarutabura mu Murenge wa Nyamirambo, mu Mudugudu wa Riba, avuga ko igikorwa kigamije gupima abantu SIDA harebwa abibasirwa kurusha abandi gikwiriye, yagize ati “igikorwa cyateguwe na NGOs Forum na RBC cyari gikwiriye cyane kubera y’uko hari aba “Key population” cyane batabasha kuba babona serivisi nyazo ku ma “centre de santé” atandukanye rero byabaye byiza cyane ni nko kwegerezwa amavuriro kuba byabereye muri uyu Mudugudu, ni igikorwa cyadukoze ku mutima cyane kuko byatuma na ba bandi bari mu ngo babasha kuba baza bakibona mu gikorwa”.
Hakizimana yavuze ko nyuma y’aho icyorezo cya Coronavirus kigereye mu Rwanda abantu bibasirwa kurusha abandi babangamiwe kuko babuze uko bafata imiti igabanya ubukana kubera ikibazo cyari gihari cyo gukora ingendo zo kugera ku bigo nderabuzima, ariko ubu akaba yishimira ko icyo kibazo cyakemutse.
Nyabyenda Joseph, Umujyanama w’Ubuzima mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Rugarama, Umurenge wa Nyamirambo, yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko igikorwa cyabereye muri “centre” ya Rwarutabura cyo gupima abaturage SIDA ari cyiza asaba ko cyajya kiba buri kwezi, yagize ati “nk’Umujyanama w’Ubuzima nkorana n’abaturage ahubwo iki gikorwa cyagombye kubaho buri kwezi kuko abaturage bakishimiye cyane kuko bitabiriye cyane, ahubwo usanga benshi babishishikariza na bagenzi babo”.
Uyu mujyanama w’ubuzima yavuze ko icyashimishije abantu bakunze kwibasirwa cyane kurusha ibindi ari uko igikorwa cyo gupima abaturage cyabegerejwe kuko hari ababura umwanya wo kujya ku kigo nderabuzima.
Niyonshuti Pirerre Amidei, umukozi wa Rwanda NGOs Forum wari ushinzwe kugurikirana imigendekere yo gupima SIDA kuri “site” ya Nyabisindu mu Murenge wa Remera yavuze ko abaturage bitabiriye kwipimisha ari benshi kuko ku munsi wa mbere bakiriye abagera kuri 85, umunsi wakurikiyeho bakira 98, naho ku munsi wa gatatu na bwo bari bamaze kwakira abasaga 90 ubwo umunyamakuru yabasuraga.
Niyonshuti avuga ko igikorwa barimo cyo gupima abaturage SIDA, abo bari bagamije cyane ari abakora umwuga w’uburaya (sex workers) yagize ati “twagiraga ngo turebe abarimo, n’ubwandu bushya burimo kuko akenshi dukunze kubapima abafite ubwandu tubafasha kubahuza n’abajyanama bagatangira imiti kwa muganga kuko ubundi nibo bakwirakwiza ubwandu bushyashya, nibo twavizaga cyane niyo mpamvu twaje hano kuko tuba tuzi ko ako gace gakorerwamo uburaya cyane”.
Mudaharishema Jean Baptiste, Umujyanama w’Ubuzima mu Kagari ka Nyabisindu yatangaje ko igikorwa cyo gupima SIDA abaturage bacyakiriye neza kuko SIDA igomba kuba mu ndwara z’ibyorezo zigomba kurwanywa. Mudaharishema avuga ko igikorwa cyo gupima SIDA cyabereye i Nyabisindu cyari gikwiriye kuko hatuwe n’abantu benshi, yagize ati “ni igikorwa cyakorewe mu midugudu 7 tukaba tubangikanye na Kimironko uwo ari we wese wifuza kwipimisha ku bushake aza ahangaha, mbese ugasanga kubera ubwinshi bw’abantu bahaturiye bakaba baboneyeho umwanya wo kwitabira cyane”.
Ubwo umunyamakuru yasuraga izi “site”, abari bamaze kwisuzumisha Virus itera SIDA, guhera ku wa mbere tariki ya 26 kugeza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2020 basagaga 400.
Andi mafoto





