
Ihuriro ry’Imiryango igamije gukumira icyorezo cya SIDA no kurengera ubuzima (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP) n’abafatanyabikorwa b’iyi mpuzamiryango bakoze inama igamije kurebera hamwe uruhare rwabo mu kurwanya ubwandu bushya bwa SIDA mu Mujyi wa Kigali, ariko mu kuyikumira imbaraga zikaba zigomba gushyirwa cyane mu bantu bibasirwa kurusha abandi (key population).
Iyi nama yabereye muri imwe mu mahoteli yo muri Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2020, yitabirwa n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Kabanyana Nooliet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango igamije gukumira icyorezo cya SIDA no kurengera ubuzima (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP), yabwiye abari aho ko hari icyo Isi yakoze kugira ngo irengere abafite ubwandu bwa SIDA kuko imiti igabanya ubukana yabonetse, ndetse ashimira na Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka kugira ngo umuturage woroheje ashobore kubona imiti, ariko avuga ko bidasobanuye ko SIDA yarangiye.
Kabanyana yagize ati “bivuze ngo SIDA ntabwo yarangiye iracyahari, ese niba ari ikibazo tubana nacyo muri “communauté” ese uruhare rwacu ni uruhe kuko usanga abavandimwe inshuti aho kugira ngo dukumire, twarangara gato ugasanga ubuzima bw’abantu buriho buraduca mu myanya y’intoki, ese ejo heza hazaza tutari gukumira icyorezo cya SIDA tuzahagera? Ni uruhare rwacu rero, ni uruhare rwa buri wese uko twicaye hano, buri wese aho atuye mu kazi akora afite inshingano yo gukumira SIDA ni na byo bizadufasha kubaka igihugu cyacu dufite Umunyarwanda ufite ubuzima buhagaze neza”.
Mwananawe Aimable, Umuyobozi w’Umuryango utari uwa Leta ari wo “Ihorere Munyarwanda” (IMRO), Yagize ati “ni uko turiho dufasha Leta dufatanya kugira ngo tugire uruhare rwacu dushyiraho umusanzu wacu kugira ngo gahunda y’Igihugu yashyizeho icyo twita “plan stratégique” yo kurwanya icyorezo cya SIDA igere ku ntego yayo aho hakubiyemo na ziriya ntego zaba iz’Igihugu ndetse n’Isi za 90,90,90”.
Muri uko kurwanya SIDA avuga ko bari kwibanda mu mijyi kuko ariho yibasira cyane hibandwa ku cyiciro cyibasiwe cyane (key population).
Bananawe avuga ko imibare y’icyiciro cyibasiwe kuruta ibindi mu kwandura icyorezo cya SIDA iri hejuru cyane, ari yo mpamvu hakenewe ubufatanye.
Bimwe mu bikorwa sosiyete siviri iri gukora mu gufasha Leta guhashya icyorezo cya SIDA, harimo: Gukora ubuvugizi mu bijyanye n’amategeko kugira ngo hatabaho amategeko aheza ibyo byiciro mu kwivuza, ubukangurambaga mu guhashya icyorezo cya SIDA mu byiciro bitandukanye no kumenya uko ubwandu buhagaze bityo imibare yagaragaye igatangwa muri raporo.
Nyagahinga Jean de Dieu, Umuyobozi w’Ubuzima mu Karere ka Nyarugenge atangaza ko Umujyi wa Kigali ufite umubare munini w’abafite ubwandu bwa SIDA bitewe n’uko hagendwa cyane, yagize ati “ Mu by’ukuri ufashe nk’Uturere two mu Mujyi wa Kigali, ni Uturere dutuyemo ingeri nyinshi z’abagenda uyu Mujyi twebwe dufite “risk” nyinshi kuruta utundi Turere two mu byaro kuba dushobora kugira ikibazo cy’ubwandu bwa HIV ku bahagenda n’abahatuye, ikindi cya kabiri ni uko tugomba kugira uruhare mu bukangurambaga kuko mu kurwanya SIDA hagomba kuzamo ubukangurambaga byanze bikunze bivuge y’uko twe twaje kugira ngo batugaragarize imibare uko ihagaze, banatwereka ibyo twakora kugira ngo nibura tugabanye ubwandu bushya kuko ntekereza ko uwanduye SIDA yarayanduye arakurikiranwa, hari imiti afata kugira ngo abashe gukomeza ubuzima”.
Nyagahinga avuga ko mu kurwanya SIDA hakenewe ubukangurambaga binyuze mu bibasirwa cyane kurusha abandi.
Yasabye abanduye SIDA gufata imiti ku gihe, kuko 87 ku ijana by’ababanduye ari bo bafata imiti.
Ndayisenga Jean Jacques umukozi w’umuryango “Strive Foundation Rwanda” ushinzwe umushinga wo gukumira icyorezo cya SIDA mu Karere ka Rwamagana, Ngoma na Gatsibo yavuze icyo bakora mu kunganira Leta mu guhangana n’ubwandu bwa SIDA, yagize ati “aya amahugurwa yavugaga cyane ku bakora umwuga w’uburaya n’abaryamana bahuje ibitsina kuko twasanze ariho igipimo cya HIV kiri hejuru cyane, mu byo dukora natwe mu by’ukuri natwe dukora muri gahunda yo gukumira ndetse no gushishikariza bariya bakobwa bakora umwuga w’uburaya ndetse n’abahungu baryamana bahuje ibitsina kumenya uko bahagaze ndetse iyo dusanze bafite Virus itera SIDA, tubashishikariza gufata imiti ndetse no kwirinda kugira ngo barinde abandi cyane cyane tubashishikariza gukoresha agakingirizo”.
Segonga Christopher, umunyamategeko ku burenganzira bwa muntu akaba n’umukozi wa HDI yavuze ko abantu bafite uburenganzira bungana atanga ingero ku ngingo ya 10 ivuga ku burenganzira bwo kwipimisha Virus itera SIDA ati “na byo bikumvikana ko ari uburenganzira bw’abantu bityo uwo bigaragaye ko afite ubwandu agafata imiti”.
Naho ingingo ya 11 ikavuga uburenganzira bwo guhabwa serivisi n’ubuvuzi, yagize ati “uwanduye Virus itera SIDA, Leta y’u Rwanda yakoze uko bishoboka kose izo serivisi ziratangwa”.
Ingingo ya 12 ikavuga kwirinda no kurinda abandi icyahungabanya ubuzima bw’imyororokere y’abandi, iya 13 ikavuga kwirinda no kurinda abandi indwara zandurira mu myanya ndangagitsina naho ingingo ya 18 isaba abakora mu nzego z’ubuvuzi gutanga serivisi inoze mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
