Nyarugenge: Hari abafite ubwoba ko bashobora kwandura Covid-19 mu mubyigano w’abazunguzayi

Bamwe mu bzunguzayi bagaragara mu Murenge wa Kimisagara na Gitega

Bamwe mu buturage batuye mu Murenge wa Gitega na Kimisagara, baravuga ko bahangayikishijwe, n’akajagari k’abacuruzi b’abazunguzayi bacururiza muri imwe mu midugudu yo muri iyi mirenge,ngo bishobora ku bagiraho ingaruka zo kwandura Covid-19.

Uyu mubyigano w’abazunguzayi ugaragara cyane mu nkengero z’isoko rya Kimisagara, ndetse usanga benshi bageze no mu duce dutuwe, ari naho abaturage bahera basaba ubuyobozi gushyira imbaraga mu guca akajagari k’aba baturage dore ko batubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Murekatete Josiane umwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Ntaraga, wo mu Kagali ka Kamuhoza, mu Murenge wa Kimisagara, ahagaragara cyane umubyigano w’abazunguzayi, yagize ati “Twebwe nk’abaturage batuye muri uyu mudugudu iyo turebye umubyigano w’abazunguzayi usigaye uba hano bidutera ubwoba cyane kuko icyorezo cya Coronavirusi kibagezemo cyahita gikwirakwira mu baturage. Sinabyizera ko kitaranabageramo kubera ukuntu baba bacucikanye. Turasaba ubuyobozi ko bwadufasha mu buryo bwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo cyateye.”

Rurangirwa Alain nawe utuye mu Mudugugu wa Ntaraga yemeza ko ubu bucucike bw’abacuruzi b’abazunguzayi buteye inkeke ku buzima bwabo ndetse n’abandi baturiye aho bukorerwa.

Ubucuruzi bw’imyenda yambawe mu bishobora gukwirakwiza Covid-19

Hari abavuga ko hadutse ubucuruzi bw’imyenda yambawe ibi nabyo ngo ni ikibazo gikomeye gishobora gutuma icyorezo cya Covid kirushaho gukwirakwira mu bantu.

Munyeperu Emmanuel ni umuturage wo mu murenge wa Kimisagara avuga ko ubuyobozi bwari bukwiye gushyira imbaraga mu guca ubu bucuruzi bw’imyenda yambawe kuko ari kimwe mu bishobora gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati” Tuzi ko ubucuruzi bw’ubuzunguzayi butemwe ariko igiteye impungenge kurushaho ni uko basigaye bacuruza n’imyenda yambawe. Ibi rero biri mu bishobora gutuma icyorezo kirushaho gukwirakwira mu baturage, turasaba inzego zibishinzwe ko zashyira imbaraga mu guca uyu mubyigano w’ubu bucuruzi.”

Ushinzwe imibereho myiza mu mudugudu umwe mu yigize Umurenge wa Gitega utifuje ko amazina ye atangazwa we avuga ko iki kibazo kirenze ubuyobozi bw’umudugudu ahubwo ko hakenewe izindi mbaraga zo kubafasha guhangana nacyo.

Serugendo Jean Dedieu usinzwe itangazamakuru mu Karere ka Nyaugenge avuga ko ibikorwa byo kuzunguza bitemewe kandi uretse ko ari ibikorwa bitemewe n’amategeko ahubwo bishobora no guteza ibibazo abarimo kubikora kuko bashobora kwanduriramo Covid-19.

Yagize ati “Turakangurira abaturage b’Akarere kacu kureka ubwo bucuruzi butemewe kuko bushyira ubuzima bwabo mu kaga. Uyu munsi turi kurwana na Covid-19 rero ibikorwa nk’ibyo biri mu bituma yarushaho gukwirakwira mu buryo bwihuse, buri wese yumve ko bimureba abyirinde. Ubu turi gushyira imbaraga mu guhangana n’abakora ayo  makosa kandi ubifatiwemo tukamuhana ndetse ni igikorwa dukora buri munsi”.

Akomeza avuga ko ari ucuruza n’ugura bose amategeko abahana rero abantu bakwiye gufasha ubuyobozi bakabigira umuco umuntu akumva ko adakwiye kugurira ucururiza mu muhanda,kuko uko abantu babikora baba basubiza iterambere ry’Igihugu inyuma.

Amabwiriza y’umujyi wa Kigali avuga ko yaba ufashwe agurisha ndetse n’ugura bose bacibwa amafaranga ibihumbi 10 aya mabwiriza akaba yarashyizweho mu rwego rwo guca ubucuruzi bukorerwa mu muhanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up