Nyanza: Abo kwa Disi ntibaburanye n’abo kwa Musabyuwera, Urukiko Rukuru ruzabanza gusuzuma ubujurire bwatanzwe

Bagisohoka mu Rukiko Rukuru rwa Nyanza

Urukiko Rukuru rw’i Nyanza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira 2020 ntirwaburanishije Urubanza rwa Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Cassien bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica muri Jenoside abana babiri bo kwa Disi Didace bakuwe mu musarane wabo muri 2018, ariko nyuma bagahita bajuririra icyo gihano, Urukiko Rukuru rwa Nyanza ntabwo rwaburanishije urwo rubanza ahubwo rwavuze ko rugiye gusuzuma rukareba niba rufite ububasha bwo kuburanisha ubwo bujurire bwa kabiri, umwanzuro ukazasomwa tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Uru rubanza rwagombaga gutangira saa mbiri zuzuye za mugitondo, ariko saa yine nibwo hatangiye kugeragezwa niba abaregwa bashobora kuburana hakoreshejwe ikoranabuhanga, nyuma nibwo baje kumenyeshwa ko umwanzuro w’ubujurire bwabo bazawutangarizwa tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Me Ntare Paul wunganira Devotha Kayisire wo mu muryango wa Disi Didace waregeye indishyi, avuga ko ibyakozwe n’Urukiko Rukuru rwa Nyanza bikurikije amategeko kuko urukiko rufite ububasha bwo gusuzuma ikirego bwashyikirijwe mbere y’uko urubanza rutangira, yagize ati “urukiko rugomba gusuzuma niba rufite ububasha bwo gusuzuma ikirego rwashyikirijwe ni nako byagenze yaba ku ruhande rw’urukiko”.

Me Ntare Paul yavuze uko yakiriye icyemezo cy’urukiko ati “ku ruhande rw’Urukiko twabishimiye kubera ko ari urukiko rwakivuze mbere, kandi natwe ku ruhande rw’ubwunganizi bw’abaregera indishyi ni cyo twari twateganyije ko tuvugaho ubwo rero byabaye mahire kubera ko twabyumvise kimwe, ikigaragara rero ni uko uru rukiko rudafite ububasha bwo kwakira iki kirego kubera ko ni ikirego cyatangiriye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana, rujuririrwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye kugira ngo noneho ubujurire bwa kabiri bwakirirwe muri uru rukiko itegeko rifite icyo ribivugaho ingingo ya 41 y’Itegeko rigena ububasha bw’inkiko igaragaza igihe Urukiko Rukuru rushobora kwakira ubujurire bwa kabiri mu manza nshinjabyaha”.

Yakomeje agira ati “ni ukuvuga impamvu zose itegeko riteganya ntazari zihuje n’ikirego cy’uyu munsi byongeye noneho hakaza n’ububasha bwihariye bw’uru rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imbibi ntabwo uru rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha ubujurire bwatanzwe mu rwego rwa kabiri ibyo byose rero iyo ubihurije hamwe usanga ari nta mpamvu yari gutuma iki kirego gisubira muri uru rukiko ari na cyo urukiko rugiye gusuzuma kugira ngo ruzagifateho umwanzuro”.

Ubwo uyu munyamategeko yabazwaga icyo avuga mu kuba ubushinjacyaha butarakoze inyandiko yo guta muri yombi (arrestation immediate) Musabyuwera Madeleine na Kayihura Cassien nyuma yo gukatirwa igifungo cya burundu n’urukiko rwisumbuye rwa Huye, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abana bo kwa Disi Didace mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, yavuze ko ubushinjacyaha bushobora kuba butarabikoze kuko n’ubundi bafunzwe kubera urundi rubanza, ariko avuga ko bidakuraho ko itegeko ryubahirizwa.

Me Ntare yagize icyo asaba ati “icyo dusaba ni uko Ubushinjacyaha bwabyumva bugashyira mu bikorwa icyo itegeko riteganya, ubushinjacyaha nibwo burangiza inkiko mu bijyanye no kurangiza igihano ubwo rero nibwo bugomba gushyira mu bikorwa icyo itegeko riteganya”.

Me Bizumuremyi Félix wunganira Musabyuwera n’umuhungu we Kayihura Cassien, yabwiye abanyamakuru ko nabo bafite icyemeza ko abana bo kwa Disi Didace batishwe n’abo mu rugo rwo kwa Musabyuwera Madeleine bityo ko urukiko ari rwo ruzagaragaza ukuri. Ku kijyanye no kuba Urukiko Rukuru rw’i Nyanza rugiye gusuzuma niba rufite ububasha bwo kuburanisha ubujurire bwa kabiri bwa Musabyuwera n’umuhungu we Kayihura Cassien yavuze ko nibidakunda bazasaba ko rwongera kuburanishwa ati “icyo twakurikizaho twakwitabaza gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane kuko ubundi ibimenyetso ni byo byivugira twashaka inzira y’amategeko twanyura kugira ngo barenganurwe”.

Kayisire Devotha wo mu muryango wa Disi Didace waregeye indishyi we yatangarije abanyamakuru ikintu cyamubabaje kurusha ibindi ati “ku isi ikintu cyambabaje ubwa mbere ni Jenoside, ariko ibyo nakorewe mu nkiko birenze Jenoside kuko nabonye ari nko kunyica urubozo byarambabaje cyane hari n’igihe kigera umuntu akumva yabuze icyo avuga (afatwa n’ikiniga) ndahera ku mibiri idashyinguwe kugeza uyu munsi biturutse ku buhamya bw’uwahoze ari Gitifu w’Umurenge wa Kibirizi witwa Habineza Jean Baptiste wavuze ko mu musarane wo kwa Musabyuwera hakuwemo umubiri umwe, kandi hari ibimenyetso si musiga ndetse n’abatangabuhamya ko havuyemo imibiri ine”.

Kayisire yanenze Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana i Nyanza rwagize abere abakekwaho kwica abana babo bakabata mu musarane, ashimira Urukiko Rwisumbuye rwa Huye nyuma rwabakatiye igihano cyo gufungwa burundu, nubwo umushinjacyaha yanze gukora inyandiko yo gutuma batabwa muri yombi.

Umutangabuhamya witwa Kabera Silas utuye mu Murenge wa Kibirizi, mu Kagari ka Mbuye avuga ko yari mu itsinda ryagiye gushaka imibiri mu musarane wo kwa Musabyuwera Madeleine bakuramo imibiri ine, yagize ati “ni ibintu niboneye n’amaso twari hamwe n’abaturage n’ubuyobozi bw’Umurenge n’inzego za polisi hari abantu benshi kuko icyo gikorwa nitwe cyarebaga, nibwo Gitifu wa Kibirizi yabazaga ati “murabona imibiri ari ingahe tuvuga ko ari ine hari n’inzego zishinzwe umutekano”.

Inshuro zitandukanye ikinyamakuru impamba.com cyakurikiranye uru rubanza  cyahabonye abatangabuhamya benshi bo mu Murenge wa Kibirizi baza kwemeza ko muri uwo musarane wo kwa Musabyuwera Madeleine havuyemo imibiri ine, bakaba na bo batumva uburyo ubuhamya bwabo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana butahawe agaciro ahubwo rukagira Musabyuwera Madeleine na Kayihura Cassien abere.

Bamaze kubwirwa ko Urukiko ruzabanza gusuzuma ubujurire bwa Musabyuwera na Kayihura Cassien abaje kumva urubanza n’abanyamategeko bahise basohoka
Me Ntare Paul wunganira Kayisire Devotha waregeye indishyi
Kayisire Devotha umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu muryango wa Disi Didace

Abo kwa Disi baratakamba, bakanenga abakomeje kwitambika mu rubanza rw’abana babo bishwe muri Jenoside

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up