Abo kwa Disi baratakamba, bakanenga abakomeje kwitambika mu rubanza rw’abana babo bishwe muri Jenoside

Disi ubanza uturutse ibumoso n’abandi Banyarwanda mu gikorwa cyo kwamagana abapfobya Jenoside muri Amerika

Bamwe mu barokotse Jenoside bo mu muryango wa Disi Didace mu Karere ka Nyanza baranenga abakomeje kwitambika mu rubanza rw’abana babo bishwe muri Jenoside bigatuma rutarangira ngo berekwe imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, bakaba barakuwe mu musarane muri 2018, ariko n’ubu bakaba batarashyingurwa ndetse n’abasigaye bakaba batarahabwa ubutabera.

Abakekwaho kugira uruhare mu kwica abana bo kwa Disi Didace ni Musabyuwera Madeleine n’umuhungu we Kayihura Kasiyani (Cassien) nyuma y’uko abo bana ari bo: Uwayezu Denis na Ufiteyezu Raymond babahungiyeho muri Jenoside bakabica bakabata mu musarane nk’uko abaturage bo mu Murenge wa Kibirizi mu Kagari ka Mbuye mu Karere ka Nyanza babitangarije abanyamakuru ubwo bajyaja gukora ubucukumbuzi kuri icyo kibazo tariki ya 19 Ukuboza 2019.

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye muri Gicurasi 2020 rwategetse ko Madeleine MUSABYUWERA n’umuhungu we Cassien KAYIHURA bahanishwa igifungo cya burundu, ariko ngo kikaba kitarashyirwa mu bikorwa kuko umushinjacyaha atakoze inyandiko yo gusaba ko ibihano bahawe bishyirwa mu bikorwa, nubwo nyuma bajuriye urubanza rukaba rugomba kubera i Nyanza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ukwakira 2020 nimero yarwo akaba ari RPAA GEN/00012/2020/HC/CHCCIC.

Munyandiko ndende Disi Dieudonné mu Rwanda wamenyekanye muri siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletics) yacishije ku rukuta rwe rwa “Facebook” kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira 2020, agaragaza akarengane bakorewe yagize ati “Umushinjacyaha yanze nkana gusaba “arestation immediate” (gusaba ko ibihano bahawe bishyirwa mu bikorwa nubwo bajurira,  bagafungwa kuva mu kwa 3  kugeza ubu nandika ntabwo bariya batwiciye igihano bahawe n’urukiko kirashyirwa mu bikorwa kuko ubushinjacyaha bwirengagije nkana gusaba ko bishyirwa mu bikorwa ngo bafungirwe icyo cyaha cya Jenoside bahamijwe”.

Abo mu muryango wa Disi bavuga ko hari ingingo z’amategeko zirengagijwe kubera ko abo bahanganye bafite bene wabo baba mu mahanga biyemeje kubitangira, zimwe muri izo ngingo ni nk’itegeko nimero 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Iri tegeko rigira riti “Icyakora ubushinjacyaha bushobora, bumaze kujurira, gusaba ko urukiko rwajuririwe ukurikiranyweho kimwe mu byaha bivugwa muri iyi ngingo kandi hari ibimemyetso  bifatika ko gufungurwa kwe kwahungabanya umutekano rusange yongera gufungwa by’agateganyo kugeza igihe urubanza rwajuririwe ruciriwe”. Ibyo byaha ku mwanya wa mbere haza icya Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu, ibyaha by’intambara n’ibindi.

Iri tegeko rigaragaza ko umushinjacyaha akora inyandiko yo gufunga uwo muntu wajuriye mu gihe kitarenze amasaha 48, rigira riti “Ubushinjacyaha bubikora mu gihe kitarenze amasaha 48 uhereye igihe urubanza rwasomeweho. Uko gusaba k’ubushinjacyaha gufatwaho icyemezo  n’Urukiko rwajuririwe  mu gihe kitarenze amasaha 48 uhereye umunsi n’isaha rwakatiweho”. Uyu muryango ukavuga ko ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana rwagiraga abere Musabyuwera Madarina n’Umuhungu we Kayihura Cassien iyo nyandiko yo guhita bongera gufungwa umushinjacyaha yagombaga guhita ayikora ari yo mpamvu ubwo barekurwaga batashye baririmba mu muhanda bavuza n’amahoni y’imodoka ko batsinze kuko ngo bari bizeye imbaraga zibari inyuma.

Disi avuga ko Umucamanza witwa Rubayiza Fikirini mu Rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana yabanje kubagora agamije kubananiza ati “Tukitabira urubanza akarusubika inshuro zitabarika”. Nyuma akaba ari we waje kugira abere Musabyuwera Madarina n’umuhungu we Kayihura Cassien na none ubu bafungiye urundi rubanza barezwemo na Tayari Vital ubakekaho kugira uruhare mu rupfu rw’umuvandimwe we Mugema Etienne wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akajugunywa mu musarane wabo.

Muri iyo nyandiko Disi Dieudonné yageneye itangazamakuru hari abantu akekaho kugira uruhare mu gutuma batabona ubutabera ku mwanya wa mbere haza: Habineza Jean Baptiste wari Gitifu wa Kibirizi wagiye mu rukiko rw’Ibanze rwa Busasamana akavuga ko mu musarane bakuyemo umubiri umwe gusa, mu gihe abari aho barimo n’inzego z’umutekano raporo bakoze igaragaza ko havuyemo imibiri ine, undi anenga ni umucamanza witwa Fikirini wagize abere Musabyuwera Madeleine na Kayihura Cassien, akanenga na none Umushinjacyaha w’i Huye ngo wari ufite ibimenyetso yahawe na RIB ko mu musarane havuyemo imibiri ine, akanga kubiha urukiko akabikora ari uko abisabwe na mushiki we.

Muri iyo nyandiko Disi Dieudonné agaragaza ko icyihishe inyuma yo kuba Umushinjacyaha hari ibyo atakoze mu rubanza rwabo ari uko Umushinjacyaha Mukuru Wungirije ku Rwego rw’Igihugu witwa Habyarimana Angelique ari umugore w’umu avoka wunganira abo baburana na bo, abanyamakuru bazakomeza kubikurikirana kugira ngo bamenye ukuri kwabyo.

Nyuma yo kumva ko umuryango wo kwa Disi Didace unenga imyifatire y’Umushinjacyaha mu rubanza rw’i Huye, ikinyamakuru impamba.com kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira 2020, iki kibazo cya kibajije Faustin Nkusi, umuvugizi w’ubushinjacyaha avuga ko nta cyo yakivugaho kuko ntacyo akiziho ahubwo agira inama umunyamakuru yo kuvugisha Umuyobozi w’Ubushinjacyaha mu Karere ka Huye.

Ikinyamakuru impamba.com cyavugishije na none Umuyobozi w’Urwego rw’Ubushinjacyaha mu Karere ka Huye, abanza kuvuga ko Umuvugizi w’Ubushinjacyaha ari we wakagombye gutanga amakuru, nyuma aza gusubiza ko agiye kubanza gukurikira icyo kibazo yamara kukimenya akaza kubona gutanga amakuru, mu gihe cyose Urwego rw’Ubushinjacyaha buzagira icyo buvuga kuri uru rubanza ikinyamakuru Impamba kizagitangariza abasomyi.

Naho Ikinyamakuru Kigali Today gitangaza ko Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, yavuze ko nyuma y’uko Gitifu Habineza Jean Baptiste yatanze amakuru y’ibinyoma yahanwe mu rwego rw’akazi, hakaba hategerejwe icyo ubushinjacyaha buzakora ku makosa yaketsweho yo kurigisa imibiri no gutanga amakuru atari yo.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko iki kibazo cy’umuryango wa Disi na we akizi, kandi ko kikiri mu rwego rw’ubutabera, hakaba hagitegerejwe icyo ubutabera buzanzura.

UBUTUMWA BWOSE DISI DIEUDONNE YASHYIZE KU RU KUTA RWE RWA FACEBOOK, AHO YEREKANYE UBURYO BARENGANYIJWE KUVA URUBANZA RWATANGIRA

Nshuti bavandimwe duhuje amateka muraho. Maranye iminsi urugamba rworoshye ariko kurundi ruhande rukomeye niyo mpamvu nifuje kubibasangiza kuko mbona nabyo bishobora kuzaba andi mateka.
Niseguye kumuntu wese uri bubabazwe n’iyi nyandiko ngiye gushyira hano.
Mbere ya genocide hari urugo twari inshti. Ubwo genocide yasaga nitangiye iwacu.
Maman twese abana bo murugo yaratwegeranyije atubwira imiryango y’inshuti itarahigwaga dushobora kuba twahungiramo tukazaharokokera.
Umwe muri yo ngiye kuwugarukaho.
Abana bacu 2 uwayezu Denys na Ufiteyezu Raymond bahungiye kwa Musabyuwera, barabahisha,ariko igihe kiragera biba ngombwa ko urwo rugo narwo ruhunga ariko mbere yo guhunga basize bishe abo bana babata mu musarani wabo. Igihe cyarageze mu kwa 06/ 2018 bivamo. Umuhungu wabo witwa Cassian yashyamiranye na mushiki we witwa Aloysia ngo bapfa imitungo.
Nibwo Cassien abwiye Aloysia ati wa gakobwawe ngiye kukwica  ngute muri WC tujye tukunnya hejuru nkuko tunnya hejuru y’abana bo kwa Disi Didace.
Umwana w’umukobwa mu mutwe we filime yose yahise imuzamo yiruka atabaza.  Inkuru iba ibaye kimomo.
Cassian na Maman we n’umuhungu wabo mukuru witwa Ngarambe ( wari wararongoye mbere ya genocide ) bahise bafatwa bacumbikirwa kuri police. Abandi bo muri uru rugo barahunze kuva 1994 kuko bakoze hasi muri genocide, harimo nuwatorotse gereza
Hakurikiyeho igikorwa cyo kureba niba koko amakuru umwana yatanze ariyo.
Inzego z’ibanze ziyobowe n’uwahoze ari GITIFU wa Kibirizi Habineza Jean Baptiste zari zihari,
Police  na RIB n’abaturage b’imirenge 2, ndetse  n’o mumuryango wanjye bari bahari.
Havuyemo imibiri 4 hamwe nimbunda ya Rubaho.
Gitifu na commandat wa police bagejeje kubaraho ubutumwa bw’ihumure nkuko bisanzwe banabasaba kujya batangira amakuru kugihe. ( iyombwirwaruhame turayifite )
Genocide ikirangira ariko, uwitwa Nyiraduri yaratubonye atubaza niba twararokokeye muri  urwo rugo, turamuhakanira, atubwirako Hari  abana bacu 2 yafashije kugerayo ( ibi njye nyuma yogusura uriya muryango ukampakanira ko nt’abana bacu bahageze nabifashe nk’itiku kuko nzi umubano mwiza twari dufitanye mbere )
Mu iperereza rya RIB,  Habonetse benshi harimo numuhungu wabo Ngarambe bemezako abana bacu bahahungiye
Nyuma hakurikiyeho urubanza rw’ifunga nifungurwa. Umuhungu wabo mukuru w’itwa Ngarambe avugako we arengana, Ko genocide yabaye  atarakiba muri ruriya rugo. Ko yari mu rugo rwe kandi hagati y’iwe n’iwabo  hacagamo urugo rumwe. Ati rwose iby’iwacu ntimubimbaze. Yongeraho ko yabonye abana biwacu 2 umugore witwa Nyiraduri abaherekeje abajyanye iwabo. Ati ariko duhunga umuryango twese twarihamwe babana 2 ntabo nabonye.
Baramurekura arataha. Abandi baguma bafunze banahakana ko bariyabana bacu ntanumwe wageze iwabo.
Ubwo bafunzwe navuganye n’umuhungu wabo uba Mozambique 🇲🇿  witwa Twagirimana Oswald (yahungutse 2015, akimara kumva ibanga ryamenetse 2018 mukwa 06,  (yahise atoroka ) aza kunyibwirira ko abana b’iwacu bahungiye iwabo Koko ko  ariko bagiye guhunga bakabasiga murutoki. ( uru rugo ruri Mungo nke iwacu mu cyaro rwari rufite igipangu gifungwa )
Ngirango icyatumye Oswald abimbwira  yaracyekagako aho bafungiwe babyemeye. Iyo azakumenyako babihakanye wenda ntabyo yari kumbwira.
Hakurikiyeho urubanza maze ruratugora koko. Nakwitabaza inshuti bati urubanza rwa genocide rurica niyo ari ikimenyetso kimwe gusa birahagije.
Umucamanza witwa Rubayiza Flikirini aratugora agamije kutunaniza. Tukitabira urubanza akarusubika inshuro zitabarika.
Rimwe aza kuruburanisha nibwo umutanga buhamya wambere abaye wa mwana watanze amakuru bwambere.
Umucamanza aramubaza ati niko wamwanawe… ibyo ugiye kuvuga uziko bishobora gufungisha mama wawe burundu cg bikamufunguza agataha? ( mwibukeko  umwana yatanze amakuru abitewe na musazawe washakaga kumuta mumusarane. Ariko umwana impumu zari zarashize yashoboraga kugirira impuhwe nyina ufunzwe kandi we ntakibazo bafitanye bigatuma yivuguruza mumuhamya.)
Umukobwa ati: Ndabyibuka neza njye abana 2 twarararanaga nababuze umunsi duhunga sinongeye kubabona.
Bigoranyeee byabayengombwa ko urukiko rutumiza gitifu ngo aze atange ubuhamya. Urukiko nkana rwirengagiza gutumira commandat wa police.
Gitifu yitabye bigoranye yagiye atanga impamvu ngo zikomeye zituma atari bwitabe kuva mukwezi kwa 11/2018_ mukwa 05/2019 ntiyazaga  rugarasubikwa.
Ubwa nyuma kugirango yitabe twitabaje mayor wa Nyanza tumubwirako turambiwe iryo bura ryo ku munota wanyuma inshuro ikurikiyehogitifu yahise  ahuza uwo munsi  nigikorwa cyo gutaburura imibiri yari iri mubyobo rusange. Tubibonye tubimenyesha mayor  ko nabyo bizatuma ataboneka umunsi w’urubanza. Mayor  amutegeka kwitaba urukiko igikorwa cyo gutaburura imibiri kikimurirwa indi taliki.
Yaritabye maze mu rubanza avugako muri uriya musarane basanzemo umuntu umwe kandi mukuru.( murukiko ubushinjacyaha  bwaregeraga abana bacu 2 ) anasaba Urukiko kuzajya kubyirebera
Rwahise rujya I kibirizi ruhasanga umubiri umwe.
Umucamanza flikirini urubanza ararupfundikira ati mutegereze isomwa ryarwo.
Rwarasomwe bagirwa abere barataha bakora umunsi mukuru. Uyumunsi mukuru waruyobowe n’umugabo witwa Aaron ( ni umucuruzi aba muri america kuva cyera cyane ) musaza wa Musabyuwera. Ntamunsi mukuru utagira ijambo. Intero yari imwe”” IFARANGA KOKO AHO RIKUBISE HAROROHA”””
Uyumugabo Aaron twaje gusanga yarakurikiranye urubanza rwose tutabizi tutanaziko yavuye muri america 🇺🇸.
Mushikiwanjye yagiye kureba Dr Bizimana ( CNLG ) Amutekerereza uko bimeze. Dr yahise ahamagara gitifu wa kibirizi maze gitifu amahumirizako muri uriya musarane havuyemo umuntu umwe. Ariko yongeraho ko hari ibimenyetso bihagije ko abana b’iwacu babaye muri ruriya rugo. CNLG yahise yohereza intumwa iragenda igera kubaturage bayibwira ibyo babonye. Ijya kumurenge wa kibirizi kureba ahari habitswe iyo mibiri.
Mushiki wanjye yagiye kureba Nafutali ( uyobora ibuka ku rwego rw’igihugu ) Amutekerereza ibyabaye. Nafutali yahise ahamagara Canisius Kabagamba uyobora ibuka ku rwego rw’akarere  ka Nyanza. Amubaza niba azi icyo kibazo amusubizako akizi kon’urubanza yarukurikiranye ati IBYABAYE BIRABABAJE.
Mushikiwanjye yahise ajya gushaka Gouverneur w’intara yamajyepfo icyogihe yari EMMANUEL GASANA amutekerereza ubuhamya Gitifu yatanze murukiko kandiko yabeshye amwumvisha nimbwirwaruhame ya gitifu na commandat wa police bagejeje kubaraho ubwo bari bamaze gukura imibiri muri mumusarani. EMMANUEL Gasana yabwiye mushikiwanjye ati Turakurihira Hoteli urare ibi umbwiye ndashaka ko ejo uzabivuga munama ihuza abayobozi b’akarere imirenge yose police n’ingabo. Mushikiwanjye ati I Nyanza ni iwacu mpafite umuryango ndarara mu bavandimwe ntakibazo.
Bwaracyeye inama irasubikwa. Moyer ahamagara mushikiwanjye bavugana uko ikibazo giteye amubwira ibyo yarikuvugira munama, mushikiwanjye aha Mayor  ya mbwirwaruhame ya gitifu.
Mushikiwanjye yarangije kubonana Mayor Ahita ajya gutanga ikirego kirega Habineza gutanga ubuhamya butaribwo no kurigisa ibimenyetso bya genocide.
RIB y’i Nyanza yamaze ibyumweru 3 itaratumiza gitifu ngo imubaze ibyo aregwa.
Nkoresheje Twitter Njye nandikiye nyakubahwa perezida wa Repubulika mpa copy inzego zose bireba yewe mpa na copy umurenge wa kibirizi. Mugezaho impungenge dufite kandi ko RIB yanze gutumiza gitifu ngo abazwe ibyo tumushinja.
RIB y’inyanza yabonyeko nandikiye perezida ihita ihamagaza gitifu sinzi ibyo bamubajije gusa gitifu ako kanya yahise akora rapport y’impimbano  ivugako ari iyo muri 2018 isobanurako muri uwo musarare havuyemo umubiri umwe, nyamara murukiko I Nyanza yarasinye ko atigeze narimwe akora raporo
Urwego rukuru rwa RIB rwahise rumanuka ruhindura n’aba RIB haza abandi bashya batangira iperereza.
Babaza abaturage bati uriya musaranane twakuyemo imibiri 4
Babaza police yarihari bati twakuyemo imibiri 4
RIB inabasha kubona Raport y’umutekano yo kuwa 05.08.2018 y’akarere ka Nyanza katanze ku ntara ivugako muri ruriya Rugo mumusarane wabo havuyemo abantu 4. Iyo rapport uyisomye ubonako source yayo ari kumurenge wa kibirizi kuko inasinyweho nuwari ADMINI w’umurenge wa kibirizi.
RIB yahise ijya kureba aho yamibiri ibitse yazanye inzobere mu gupima imibiri. Inzobere zerekana ukuntu imibiri ari 4. Zinasabako yakwimurwa ikavanwa aho yariri kuko zagaragajeko itigeze icungirwa umutekano. Yimurirwa ku murenge wa Busasanama.
Gifitu yarafashwe arafungwa. Ifungwa nifungurwa yatanze ingwate y’inzu ye . Kandi iyo nzu iri mubundi bugwate. ( ibi urukiko rwagombaga kubanza kubimenya ariko nkana rwarabyirengagije ) kandi ubundi ntanigwate murubanza nkaruriya yemewe.  Babirenzeho  baramurekura asubira mu kazi.
Ubushinjacyaha bwajuririye ruriya rubanza. Nuko ruburanishirizwa mu rukiko rw’isumbuye rwa Huye, ariko twari twagaragarije inzego zose zibishinzwe ukuntu Umucamanza Rubayiza Flikirini na gitifu Habineza badushinyaguriye bituma inzego zibishizwe urubanza mu rukiko rwa Huye baruha  abacamanza 3 ngo babe aribo baruburanisha.
Abacamanza bashingiye kubimenyetso urubanza rwari rufite byiyongereyeho biriya bimenyetso RIB yagaragaje ubwo Gifitu yafungwaga. Urukiko rwa Huye ruhanisha abatwiciye igifungo cya burundu.
Urugamba ku muryango w’abatwiciye bwambere  baciye ku mucamanza Flikirini no kuri gitifu Habineza
Urwa 2  baca kubashinjacyaha ba Huye mu rukiko bagerageje guhisha ibimenyetso bari bafite bategekwa  nurukiko kubizana.
Umushinjacyaha yanze nkana gusaba arestation immediate ( gusabako ibihano bahawe bishyirwa mubikorwa nubwo bajurira,  bagafunga kuva mukwa 3  kugeza ubu nandika ntago bariya batwiciye ntago igihano bahawe nurukiko kirashyirwa mubikorwa kuko ubushinjacyaha bwirengagije nkano gusaba ko bishyirwa mubikorwa ngo bafungirwe icyo cyaha cya genocide bahamijwe.
Ikindi bakabaye barasabyeko bafungwa bakimara kurekurwa I Nyanza mu masaha 48, nabwo barabyirengagije
 *Ibi bintu twagerageje kubibwira ubushinjacyaha bukuru.*
Mushikiwanjye yagiye kureba umushinjacyaha mukuru w’ungirije kurwego rw’igihugu HABYARIMANA ANGELIQUE ( *ni umudamu w’uwunganira abo tuburana nabo* ) yarafite gahunda yokumugezaho ibibazo 3:
1. Ubushinja cyaha murubanza I Huye bwageragezaga guhisha ibimenyatso bwahawe na RIB cyane cyane Raport y’umutekano.
2.Umushinjacyaha I Huye yanze gukora  cg kuregera arrestation immediate
 *( aha ubushinjacyaha nkana bwirengagije ingingo y’i 184 ingo 185 ningingo 186. )*
Icya 3 cyari icyuko ubushinjacyaha bwashyinguye byagateganyo  dossier twaregaga Gitifu ngo kuko ntabimenyetso bigaragara by’icyaha Gitifu yakoze.
Nyakubwahwa umushinjacyaha mukuru wungirije kurwego rw’igihugu, yirengagije kumva ibibazo amugejejeho,  ahubwo yamwutse igitutu mu magambo yurucantege, aremereye, amubwirako ko I Nyanza  tuzatsindwa ngo ntitujya tunahatsindira,  Kandi ko twanze ko dupimwa DNA   ngo tuzatsindwa kuko ntabimenyetso dufite.
Ahita anamubwirako ahaje hari abandi bavuye ejobundi  kumpamvu z’icyo kibazo. Ko hazatsinda ufite ingufu.
Kubonana nuriya mushinjacyaha wo kurwego rw’igihugu wungirije byibuza twabonye icyatumaga umushinjacyaha I Huye  arwana noguhisha ibimenyetso no kwanga gukora arrestation immediate ngo ibihano byabatwiciye bishyirwe mu bikorwa.
Nyakubahwa perezida wa Repubulika izi nzego zombi aherutse kuzitunga agatoki muzimunaniza mukazi kazo.
Transparency Rwanda yazishyize muzambere mu Rwanda muziyoboye kuri Ruswa.
Bizumuremyi Flexis wunganira abaregwa yagiye iwacu ashaka abantu benshi banyuranye bazemezako bariya bana b’iwacu 1994 barashwe n’umupolisi wa komine Ntyazo witwaga Gatera. Ibyo yabahaye barabifashe nabo buri umwe umwe amwemererako bazaza kubihamya. Ikiza bose barakangutse bazi ingaruka za genocide igihe cyarageze umwe umwe aratumizwa ariko ntanumwe wemeye kuza gutanga ayomakuru  y’ibinyoma.
Twishimyeyeko ibuye ryagaragaye ritaba rikishe isuka.
Urubanza rwanyuma mu rukiko ruri kuwa 2 tariki ya 20.10.2020 I Nyanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up