Perezida Kagame yashyizeho abasenateri bane barimo Prof Dusingizemungu na Uwizeyimana Evode wasezeye ku kazi akubise umusekirite atuka n’abanyamakuru

Bagiriwe icyizere

Uyu munsi nibwo amakuru yasohotse ko Perezida Paul Kagame yashyizeho abasenateri bane bashya, barimo Prof Dusingizemungu Jean Pierre wayoboraga Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) na Uwizeyimana Evode wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera.

Uyu Uwizeyimana Evode yibukirwaho ko yeguye ku kazi yari afite kubera gukubita umusekirite ndetse no gutuka abanyamakuru ndetse akaba yaranenzwe cyane ku myitwarire ye no kuba Perezida yongeye kumugirira ikizere abantu bakaba basanga atari akwiye kujyanwa muri Sena nkuko abantu bakomeje ku binenga ku mbuga nkoranyambaga.

Abandi basenateri bashyizweho ni Kanziza Epiphanie na Twahirwa André.

Aba basenateri basimbuye Prof. Karangwa Chrysologue, Kalimba Zephyrin, Uwimana Consolée na Nyagahura Marguerite bari barashyizweho na Perezida wa Repubulika nyuma y’abandi, ari nayo mpamvu basoje manda nyuma ya bagenzi babo.

Prof Dusingizemungu Jean Pierre, mbere yo gushyirwaho na Perezida wa Repubulika nka senateri, yiyamamarije uyu mwanya ahagarariye Intara y’Amajyepfo, ariko ntiyabasha gitsinda. Amaze igihe kinini ari umwalimu muri kaminuza zitandukanye.

Ni mu gihe Uwizeyimana Evode wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, yaherukaga kwegura muri Guverinoma nyuma yo gushinjwa guhohotera umukozi warindaga umutekano, ariko baza kwiyunga. Yeguriye rimwe na Dr Isaac Munyakazi ubu nawe uri mu nkiko aburana ibyaha bya ruswa.

Source:Umusingi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up