Ibaruwa ifunguye igenewe Amb.Munyabagisha Valens

Amb Munyabagisha Perezida wa Komite Olempike

Impamvu: Kugusaba kwegura

Bwana Muyobozi, mbandikiye iyi baruwa ngira ngo mbagire inama yo guhita mufata icyemezo cyo kwegura.

Icyo nshingiraho mbasaba kwegura, ni uko mu byo mwavuze ubwo muri Werurwe 2017 mwiyamamarizaga kuyobora Komite Olempike tutazi aho muvuye nta na kimwe mwashyize mu bikorwa.

Ikindi nshingiraho bwana Muyobozi ni uko utabanye neza n’abagutoye ndetse na Minisiteri ya Siporo nk’urwego rwa Leta rureberera siporo mu Rwanda. Ibi bikiyongeraho n’andi makosa menshi ntarondora ngira ngo nawe warabyiboneye ko wateguye Inteko Rusange ukahagera uri uwa mbere abanyamuryango bakahagusanga wamaze kurambirwa, mu gihe tumenyereye ko abayoborwa ari bo bategereza abayobozi, ibyo buriya nta marenga byaguciriye!

1. Amarozi wavuze uzaca muri siporo ntayo waciye

Bwana Muyobozi ushobora kuba waraje kuyobora Komite Olempike ntacyo uyiziho ari na yo mpamvu wavuze ko nutorwa uzaca amarozi muri siporo. Aho navuga ko wakishe keretse niba wari usanzwe ukorana n’abarozi noneho ukaba wari butungire agatoki inzego zibishinzwe zikabata muri yombi bityo abifashishaga amarozi bakabura aho bayakura. Iyo nza kuba wowe narikuvuga ko nzaharanira ko Umunyarwanda azana umudari mu mikino Olempike y’i Tokyo muri 2021 kandi bikagerwaho, ni cyo kiduhangayikishije kuko birababaje kuba kuva u Rwanda rwatangira kwitabira imikino Olempike muri 1984 kugeza uyu munsi buri gihe dutahira kwitabira gusa mu gihe nka Kenya ari igihugu gitinywa mu gihe cy’imikino Olempike. Perezida wa Komite Olempike, reka ngire icyo nkwibariza, ese Nyirarukundo Salome umukobwa watangaga icyizere cyo kuzana umudari mu Mikino Olempike ubwo yabuzwaga amahwemo n’Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) wakoze iki kugira ngo uwo mukinnyi abone uburenganzira bwe, bikagera aho ajya muri Canada akan
ga kugaruka mu gihugu cye? Ndi wowe biro ya Komite Olempike nayisohokamo.

2.Imikoranire mibi n’abakinnyi bitabiriye imikino Olempike

Ndagusaba kwegura kuko nta jambo abakinnyi bitabiriye imikino Olempike bafite muri Komite Olempike ubereye umuyobozi, ibuka ukuntu wowe na Visi Perezida wawe Bizimana Festus mwarwanyije Girimbabazi Pamela, Umunyarwandakazi ufite amateka mu mukino wo koga wagiriwe icyizere cyo kuba Perezida, mukamurwanya mumwita umwana kuko mwabonaga ko azabangamira inyungu zanyu zo kongera gutorwa no kumushinga wo kubaka “Piscine” yo ku rwego mpuzamahanga. Umunyamabanaga Mukuru wa Komite Olempike bwana Sharangabo Alexis afite amateka akomeye mu mikino ngororamubiri, akaba yaraserukiye u Rwanda mu mikino Olempike yaje asimbuye Bizimana Dominique mumaze kunaniranwa, ariko ntiwamuhaye umwanya ngo akore inshingano ze kuko wahisemo kuba nk’umukozi wa Komite Olempike aho kuba Perezida wa Komite Nyobozi.

Ntawurikura Mathias umukinnyi ufite agahigo ko kwitabira imikino Olempike inshuro eshanu ntugira na nimero ye cyangwa se rimwe ngo umutumire mu biro byawe ngo muganire, maze asangize ubunararibonye bwe abana bato bifuza kugera ikirenge mu cye.

Ishyirahamwe ry’abakinnyi bakinnye imikino Olempike ryabonye ubuzimagatozi bw’agateganyo bigizwemo uruhare na Disi Dieudonné, ariko bwahise burangira ritakiriwe muri Komite Olempike, nyamara ndi wowe nakwegura kuko abantu bigira ku nararibonye.

3. Benshi mu banyamuryango ntibashaka ko Amb.Munyabagisha akomeza kuyobora Komite Olempike

Bwana muyobozi ushobora kubona nkwandikiye iyi baruwa nkugira inama yo kwegura ukanyita umusazi, nyamara umusazi arasara akagwa ku ijambo, wenda wasanga ari izozi ariko nazo umenye ko hari ubwo umuntu azikabya. Ujye uzirikana ko hari abanyamuryango bagutoye, niba nta kintu na kimwe wabagaragariza ko wabakoreye, ahubwo bigaragara ko inyungu zawe ari zo washyize imbere, aho nutiyeguza ntibazakweguza? Nyamara ndi wowe bwacya nandika ibaruwa mvuga ko nsezeye ku mpamvu zanjye bwite, abantoye batanshyize hanze.

4. Perezida wa Komite Olempike utabanye neza na Minisiteri ya Siporo ntakindi kimukwiriye kitari kwegura

Bwana muyobozi kwandikiye ngusaba kwegura kuko uwagusabye guhora witabira inama z’abakozi ba Minisiteri ya Siporo yaragushutse. Rero kubyemera kuko utari uzi ko mu bakubanjirije ntawazitabiriye nkawe, ndagusaba guhita wegura ntamananiza aho kwishyiramo abakozi ba Minisiteri bari babangamiwe no guhora bakubona mu nama zabo kandi atari akazi wapiganiye cyangwa se ube waragahawe n’Ibyemezo by’Inama y’Abaministre.

5.Kuba hari amafaranga wigenera buri kwezi, ndagusaba guhita wigendera kuko wabikoze ku nyungu zawe

Ariya mafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000Frs) wigenera buri kwezi wise “Frais de représentativité” yo kwakira abantu, ndagusaba guhita usezera ayo wariye akaba ayo aho gukomeza gusahura umutungo wa Komite Olempike kuko ayo mafaranga afite ibindi yakora kugira ngo siporo irusheho gutera imbere.

6. Kuba utekereza ko iyo ikinyamakuru kikwanditseho ibitagenda biterwa n’uko utagitumira ngo kikwamamaze, ndakugira inama yo guhita wigendera kuko wananiwe

Nyuma y’Inteko Rusange yo ku Cyumweru, wibwiriye abanyamakuru ko impamvu inkuru yasohotse ivuga ko ubuyobozi bwawe bugeze mu marembera, ari uko ufitanye ikibazo n’umunyamakuru kuko utajya umutumira mu bikorwa byawe, kuki utatinze ku makuru wabonyemo ahubwo ukitwaza ibindi bibazo mu rwego rwo guhishira ibyawe?

Bwana muyobozi reka ngire ibyo nkwibariza kandi nusanga nta kuri ufite mu rwego rwo gusigasira icyubahiro cyawe uhite usezera n’abandi baze berekane ko ibyo bashoboye. Ese ubundi iyo ubwiye Umukozi wa Komite Olempike uti “tumira umunyamakuru runaka, ese ubiterwa n’urukundo umukunda? Ese umuhitamo kuko ari we wizeye ko azahishira amakosa yawe? Niba ibyo utabikora ugamije kubaha ruswa, ubwo hari irindi zina umuntu yabyita. Ese ko wiyemerera ko hari ibinyamakuru utumira mu bikorwa bya Komite Olempike, waba ufitanye amasezerano n’ibigo abo banyamakuru bakorera kugira ngo bijye bikwamamariza? Cyangwa se hari ukuntu abakozi bawe babihererana bakabahamagara kuri telefone? Niba ari uko ukora nturi kubaka ibigo by’itangazamakuru ahubwo ugamije kubisenya, rero kuko udafite umugambi mwiza ku itangazamakuru kandi ari ho abaturage bamenyera ibigenda n’ibitagenda, ndagusaba ukimara gusoma iyi baruwa guhita usezera.

Ubusanzwe igitekerezo kirishyurwa, ariko bwana Amb. Munyabagisha Valens nguhaye igitekerezo cyanjye ku buntu kandi ni uburenganzira bwanjye kuvuga uko mbona ibintu kimwe n’uko nawe ubufite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *