
Bamwe mu baturage bo mu Mujyi wa Kigali baravuga ko nubwo icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije Isi n’u Rwanda muri rusange cyatumye abaturage barushaho kugira isuku ku mubiri ndetse no mu rugo.
Aba baturage bemeza ko mbere batitaga ku isuku cyane ndetse benshi nti bumve ko hari indwara nyinshi bashobora kurwara biturutse ku Isuku nkeya, ariko aho Coronavirus yaziye yatumye bagira umuco w’isuku ibintu bifuza ko bizaba umuco mu gihe iki cyorezo cyaba kimaze gukendera.
Uyu ni Ndayambaje Gaspard w’imyaka 32 afite abana 2 atuye mu Murenge wa Gitega avuga ko Covid-19 yatumye barushaho kugira isuku kandi ngo kuri we byamaze kuba nk’umuco ngo nubwo iki cyorezo cyashira bazakomeza ingamba zo kugira isuku nyinshi mu rugo kuko yamaze gusobanukirwa ko hari izindi ndwara bibarinda.
Yagize ati “ubundi njyewe nkora akazi k’ubukarani mbere nageraga mu rugo nkumva atari ngombwa gukaraba ako kanya ariko aho iki cyorezo cya Coronavirus cyaziye nsigaye naramenye akamaro ko gukaraba intoki ndetse n’isuku mu rugo yariyongereye cyane bitewe n’inyigisho tugenda duhabwa zo kwirinda iki cyorezo cyateye. Njyewe rwose mbona ahubwo umuco wo kugira isuku twawukomeza kuko bizaturinda n’izindi ndwara zaturuka ku mwanda.”
Mukamurigo Jeanne w’imyaka 51 atuye mu Murenge wa Kimisagara avuga ko ubu isuku yamaze kuba umuco mu rugo rwe yaba iyo ku mubiri ndetse no mu rugo.
Nyinawumuntu Chantal atuye mu Murenge wa Rwezamenyo abona isuku ari isoko y’ubuzima bityo ko abantu bakwiye kuyigira umuco batabanje gutegereza ko baterwa n’ibyorezo.
Agira ati “Iki cyorezo cya Covid-19 cyatumye twongera kugira isuku cyane ahubwo mfite impungenge ko nituramuka tugize amahirwe Coronavirus ikagenda abantu bazahita birara isuku ikongera ikibagirana. Ndasaba ubuyobozi kuzaba hafi y’abaturage bagakomeza kudukangurira kugira isuku kuko ariyo soko y’ubuzima.”
Mu ngamba zashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuva Covid-19 yagera mu Rwanda mu kwezi kwa 3 uyu mwaka mu mabwiriza yashyizeho harimo gukaraba intoki kenshi gashoboka, kwirinda kuramukanya, guhana intera ya metero no kwambara agapfukamunwa mu gihe umuntu agiye ahantu hahurira abantu benshi.