
Komite Olempike y’u Rwanda (CNOSR) nk’urwego ruhuza amashyirahamwe yose y’imikino mu Rwanda, kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 imaze kuyoborwa n’Abaperezida batanu, mu busesenguzi ikinyamakuru impamba.com cyakoze, buri umwe hari ibyo kimuziho bishimwa n’abakinnyi ndetse n’amwe mu mashyirahamwe y’imikino ndetse hakaba n’ibyo bakoze bibi abantu bahora babibukiraho.
- Rudahunga Gideon
Ni we Perezida wa mbere wayoboye Komite Olempike nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, niwe wajyanye n’ikipe yitabiriye imikino Olempike yabereye i Athlata muri 1996, icyo yibukirwaho ni uko nyuma y’iyo mikino, yatumiye delegasiyo yose yitabiriye iyo mikino, atumira na Ministre w’Intebe amwereka ikipe yaserukiye Igihugu, nyuma buri mukinnyi amugenera ishimwe rihwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana abiri (200,000Frs).
Ababanye nawe bemeza ko ari we Perezida ufite umwanya wa mbere mu gukunda abakinnyi kuruta gushyira imbere inyungu ze.
- Ignace Beraho
Ignace Beraho ni umwe mu bayoboye Komite Olempike kuva muri 2001 kugeza 2009, ni umwe mu bafite amateka menshi mu bantu bayoboye Komite Olempike, bimwe mu byo yibukirwaho ni imbaraga nyinshi yakoresheje kugira ngo asimbure Rudahunga Gideon, gushinga amashyirahamwe menshi y’imikino kugira ngo azabone amajwi mu matora ndetse no kugirana amakimbirane n’abantu batandukanye.
Kimwe mu byo ashimirwa ni uko yari umuyobozi wumva ibijyanye n’ubuzima bwa Olempike (Mouvement Olympic), by’umwihariko abakinnyi b’imikino ngororamubiri (Athletisme) bamwiyumvagamo nawe akabiyumvamo kuko ari yo siporo nawe yari yarakoze ku buryo n’umukinnyi wari kumusanga mu biro avuye guhinga yashoboraga kumwakira mu biro nta kumunena. Ibindi Beraho yamenyekanyemo ni we Munyarwanda wa mbere wigiye mu Busuwisi ibijyanye n’imiyoborere ya siporo (Sports management) nyuma nubwo abandi nabo baje kuyiga.
Beraho ni umwe mu bashyize imbaraga zabo kugira ngo mu Karere ka Nyanza hubakwe ikigo cya Afurika cya Olempike (Cité Olympafrica) nubwo kugeza ubu umusaruro wacyo utagaragara.
Beraho yari umusaza wari ufite igitsure ku buryo ntawe yatinyaga kabone nubwo waba uri Ministre wa Siporo n’Umuco.
Beraho mu kwiyamamariza kuyobora Komite Olempike niwe washyizeho itegeko ry’uko nta muyobozi wa Komite Olempike ugomba kwiyamamariza kuyobora manda zirenze ebyiri, gusa nyuma yashatse kwiyongeza manda ya gatatu yitwaje ko amashyirahamwe (Federations) adafite ubuzimagatozi, maze itegeko yishyiriyeho riramugonga, bihurirana n’uburyo yandikiye Joseph Habineza wari Ministre wa sipro ibaruwa irimo kumusuzugura bituma avaho ku mbaraga, ndetse nyuma ashaka no gukorera ahandi hatari muri Sitade Amahoro birangira atsinzwe, arazibukira.
- Dr Rudakubana Charles
Dr Rudakubana Charles wari n’umusirikare ufite ipeti ryo hejuru mu ngabo z’u Rwanda, yabanje kuba Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, nyuma aza gutorerwa kuba Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda asimbuye Ignace Beraho.
Dr Rudakubana ari mu baperezida bayoboye Komite Olempike mu gihe gito kuko Ignace Beraho yari yaranze kuva ku buyobozi.
Dr Rudakubana Charles ntawe yigeze abangamira yaba mu bakozi bo muri Komite Olempike, abo bari bafatanyije kuyobora cyangwa se abakinnyi. Dr Rudakubana Charles kuri manda ye yangaga abantu batubahiriza inshingano zabo kuko Manirarora Elie wari Visi Perezida ushinzwe amashyirahamwe y’imikino hari amakosa yakoze mu gihe cy’Imikino Olempike na Paralempike yabereye i London mu Bwongereza muri 2012 ashaka gufata icyemezo cyo guhita amwirukana, ariko bamwe mu banyamuryango ba Komite Olempike bamusabira imbabazi ntiyirukanwa.
- Robert Bayigamba
Robert Bayigamba yabaye Ministre wa Siporo, ariko akaba azwi cyane mu mukino wa Volleyball, yabaye Perezida wa Komite Olempike asimbuye Dr Charles Rudakubana, mu gihe cyo kwiyamamaza yari afite imigabo n’imigambi myiza yo guteza imbere siporo kubera amateka yari afite mu gihugu bituma abanyamuryango ba Komite Olempike bamutora.
Bayigamba mu buyobozi bwe yaranzwe no guceceka cyane, aho wasangaga mu bikorwa byinshi bikeneye abayobozi ba Komite Olempike aserukirwa na Manirarora Elie wari Visi Perezida wa kabiri ushinzwe amashyirahamwe y’imikino (Federations).
Rimwe ngo Bayigamba ari gusangira n’inshuti ze agacupa yigeze kuvuga ko ashaka ko ikipe y’Igihugu idakomeza kwitwa Amavubi, ahubwo hagomba kurebwa ibindi bifitiye igihugu akamaro akaba ari byo byitirirwa ikipe y’Igihugu, ariko manda ye yarangiye atabigezeho.
Bamwe mu bayobozi b’Amashyirahamwe y’Imikino bamushimira ko yageragezaga kuyatera inkunga bagereranyije n’uwamusimbuye Amb.Munyabagisha Valens.
Robert Bayigamba yigeze kujya gusura umuryango we muri Amerika atinda yo cyane abantu bakajya bibaza uburyo ayobora Komite Olempike ataba mu gihugu bikabayobera, ariko hari abavugaga ko ayobora Komite Olempike akoresheje ikoranabuhanga kuko yasinyaga no kuri Sheke.
Kimwe mu byo Robert Bayigamba yanenzwe cyane ni uburyo umukinnyi Ntawurikura Mathias waserukiye u Rwanda mu mikino Olempike inshuro eshanu, wabaye na Perezida wa mbere w’Ishyirahamwe ry’abaserukiye u Rwanda mu mikino Olempike (Association des Olympiens du Rwanda) yarwaye uburwayi bukomeye bwari bukeneye ubufasha bwa buri muntu kugira ngo ajye kwivuriza mu mahanga akandikira Komite Olempike ntigire icyo imufasha na kimwe ndetse nawe ku giti cye ntiyagira icyo amumarira nk’umuntu bajyanye kenshi mu mikino mpuzamahanga kuva mbere ya Jenoside.
- Amb. Munyabagisha Valens
Amb.Munyabagisha ni we Perezida wa Komite Olempike kuva mu ntangiriro za 2017 kugeza muri uyu mwaka wa 2020, gutorwa kwe kwatunguye benshi kuko yari afite izina riremereye muri politiki kuruta muri siporo, mu kwiyamamaza kwe yavuze ko azaca amarozi muri siporo, ariko n’ubu aracyavugwamo.
Ku munsi wo kwiyamamaza bimwe mu byo yavuze ni uko umuntu wese wahesheje u Rwanda ishema muri siporo cyangwa se uwabaye mu buyobozi bwa Komite Olempike azayisangamo, ariko nyuma y’umwaka umwe gusa yari afitanye amakimbirane akomeye na Bizimana Dominique wari Umunyamabanga Mukuru wabonye ko batabyumva kimwe ahitamo gusezera n’abanyamuryango bamutoye batazi ikibimuteye.
Amb. Munyabagisha yanenzwe kuba Perezida wa Komite Olempike wirirwa cyane mu biro byayo kenshi kandia atabarwa mu bakozi ba Komite Olempike.
Amb. Munyabagisha niwe Perezida wa Komite Olempike watabiriye inama (management meeting) z’abakozi ba Minisiteri ya Siporo kandi atari umukozi wayo.
Manda ya Amb.Munyabagisha yaranzwe no kwakira no kwitabira inama nyinshi kuruta kubona ibikorwa byinshi bya siporo.
Umwanzuro
Komite Olempike ni urwego rukiriye siporo zose mu gihugu kandi rufite amafaranga menshi aturuka muri Komite Mpuzamahanga ya Olempike (CIO), aho usanga irwana no kubona raporo y’icyo ayo madolari yakoreshejwe.
Komite Olempike ntikwiriye kuyoborwa n’umuntu udafite akandi kazi kamutunze kuko mu bushakashatsi ikinyamakuru impamba.com cyakoze mu gihe cy’imyaka isaga icumi cyasanze abantu bayoboye Komite Olempike abadafite akandi kazi ari bo babangama kurusha abandi.


