Yavumbuye ibanga mu mapine ashaje n’ibikarito

Intebe n’ameza akora mu bikarito no mu mapine

Pantaleon Niyobuhungiro wo mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, amaze guhindurirwa ubuzima no gukora ibikoresho mu mapine n’ibikarito bishaje, none byahinduye ubuzima bwe n’abo akoresha.

Pantaleon Niyobuhungiro ni umusore ufite imyaka 23 y’amavuko akaba avuka mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, uyu musore akaba akora akazi ko gukora intebe n’ameza mu mapine ashaje n’ibikarito biba byarajugunywe.

Ubwo ikinyamakuru impamba cyamusuraga, cyamusanze muri “centre” ya Mbyo hamwe muho akorera uyu mwuga, avuga ko amaze umwaka akora aka kazi, mu gusobanura impamvu yahisemo gukoresha amapine n’ibikarito, yagize ati “nabonaga ukuntu amapine asaza akajugunywa ugasanga arangiza ibidukikije, bamwe banayatwika, niga umushinga neza nsanga nayifashisha nkakoramo ibikoresho kandi bikomeye, kimwe n’uko ibikarito wasangaga byandagaye hirya no hino ku gasozi”.

Uyu musore ahamya ko mu mwaka amaze akora, afite ibikoresho bihagaze agaciro ka milliyoni enye, yabashije no kugura ikibanza, binamufasha gukora n’indi mishinga imuteza imbere, akaba yaranahembwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA).

Pantaleon avuga ko bitagikenewe gukoresha ibikoresho bivuye hanze y’u Rwanda; agira ati “ibi bikoresho ukuntu bikomeye kandi biramba, ntibikiri ngombwa ko abanyarwanda bahora bakoresha ibikoresho bivuye hanze y’u Rwanda”.

Akameza gakozwe mu bikarito bishaje

Bamwe mu bakozi akoresha bavuga ko hari intera bamaze kugeraho babikesheje aka kazi

Uwimana Grace umwe muri bo agira ati “mbere nahuraga n’ibibazo by’ubukene, ariko ubu nanjye hari ibyo mfasha ababyeyi kandi ikindi ubu nakoze umushinga w’ubworozi bw’ingurube n’inkoko, byose mbikesha aka kazi”.

Mugenzi we Niyirema Théophile, nawe arabihamya; aho agira ati “mbikesheje aka kazi, nabashije kwigurira ikibanza ndetse ngiye no kucyubaka, ikindi nize amategeko y’umuhanda nkorera uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga”.

Aba bose bahamya ko bishoboka kubyaza umusaruro ibikoresho bibari hafi, bakikura mu bwigunge, aho kugira ngo bahore bataka ko babuze akazi.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Rilima, Pascal Mbonimpaye; avuga ko nk’ubuyobozi bakomeje kuba hafi urubyiruko kugira ngo barutoze kwihangira udushya turubyarira inyungu, rudahanze amaso imirimo ruhabwa n’abandi nayo itaboneka ku buryo bworoshye.

Agira ati “tubaba hafi tukabagira inama, bityo bakabasha guhanga udushya, ariko kandi n’ubuyobozi bwaba ubw’umurenge n’ubw’akarere butuba hafi, bityo twizera ko urubyiruko ruzakomeza guhanga udushya turubyarira inyungu”.

Ubushomeri mu rubyiruko ni kimwe mu bikomeje kugarukwaho kenshi mu Rwanda, kuko imibare itangwa n’umukozi ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Ministere y’urubyiruko, Vincent Niyibizi, igaragaza ko kuri ubu buri ku kigero cya 27.2 ku ijana, mu gihe mbere y’umwaduko w’icyorezo cya Coronavirus bwari kuri 17.3 ku ijana.

Gahunda ya NEP Kora Wigire igamije gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, kuva yatangira muri 2014, imaze gufasha urubyiruko rugera ku 125, 747 mu myaka itanu ishize (2014/2015-2018/2019).

Agatebe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up