Gikondo: Hagiye gutangira uruganda rukora Imigati, Amandazi na Biscuit bikozwe mu bijumba

Umugati ukozwe mu bijumba ugiye kujya utuganyirizwa i Gikondo hafi ya Rwandex

Uruganda rukora umugati witwa VITA BREAD n’ibindi biribwa bikomoka ku bijumba, mu minsi iri imbere ruratangira gukorera mu Murenge wa Gikondo hafi ya RWANDEX ugana MAGERWA mu gihe mbere rwakoreraga i Kanombe.

Inyubako uru ruganda ruzakoreramo irahari, ubwo ikinyamakuru impamba.com cyahasuraga cyasanze hari gukorerwa isuku ndetse n’imashini ziri gushyirwa ahabugenewe.

Regis Umugiraneza, umuyobozi w’ikigo cyitwa “CARL Group LTD” gitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi cyibanda ku bihingwa by’ibijumba gikoramo ibintu bitandukanye nk’imigati, amandazi na biscuit, yavuze ko Ikijumba gifite ibara ry’icunga (orange) gikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye cyane cyane Vitamini A ifasha abana kugira imikurire myiza, gufasha abagore batwite no kurinda indwara zitera ubuhumyi.

Aho igitekerezo cyo kubyaza umusaruro ibijumba cyaturutse

Regis Umugiraneza yabwiye umunyamakuru aho yakuye igitekerezo cyo kubyaza umusaruro ibijumba, ati “igitekerezo cyaje ubwo nigaga muri kaminuza, maze gukora igitabo cyanjye ku bijumba mbona y’uko ibijumba ni ibihingwa abantu badaha agaciro mu Rwanda cyangwa se babifataho nk’aho ntacyo bimaze (useless) cyangwa se ari ibiryo by’abakene nyuma nza gusanga harimo intungamubiri nyinshi ndavuga nti “ni kuki tutabyongerera agaciro aho kugira ngo abantu babirye bitogotesheje kuki tutabyongerera agaciro, kuki batabirya mu bundi buryo, ariko za ntungamubiri ntizipfe ubusa”.

Avuga ko yatangiye mu rwego rwo kugabanya umusaruro wangirikiraga mu murima, abantu bakarya ibiribwa bifite intungamubiri zituruka mu mirima yo mu butaka bwo mu Rwanda.

Regis Umugiraneza atangaza ko bahereye mu gukora amandazi, hakurikiraho umugati, ariko baje gusa n’abahagarara kugira ngo babanze bagure ibikoresho byose bishobora gukora imigati n’amandazi byiza.

Ninde ufite inyungu mu kuba uyu rwiyemezamirimo yarahisemo kubyaza umusaruro ibijumba?

Regis Umugiraneza, umuyobozi w’ikigo “CARL Group LTD” yavuze ko abafite inyungu mu kuba afite uruganda rutunganya imigati n’amandazi bikomoka ku bijumba, mbere na mbere ari Abanyarwanda, yagize ati “iyo urebye hafi ingo icyenda mu icumi bahinga ibijumba, iyo urebye n’ubuhinzi turi kuganishamo bijyanye n’ubuhinzi buhingira isoko, abo bose bakeneye amasoko, umuturage rero wa wundi uhinga biriya bijumba niwe tubona ubifitemo inyungu ya mbere, icyo tugambiriye ni ukugira ngo atere imbere ave mu bukene bityo yungukire mu byo yahinze”.

Ikindi yavuze ni ugukemura ikibazo cy’imirire mibi mu bana b’Abanyarwanda, bityo bigafasha umuturage kwibona mu buhinzi bwe ku buryo azajya arya ikijumba mu mugati bikamugwa neza kuruta kukirya gitogotesheje.

Regis Umugiraneza, umuyobozi w’ikigo cyitwa “CARL Group LTD”

Regis avuga na none ko indi nyungu iri mu kuba atunganya imigati n’amandazi mu bijumba ari ugufasha abantu kubona akazi kuva ibijumba bivuye mu murima kugeza umugati n’amandazi bigeze aho bicururizwa (supermarket).

Ab’amikoro make nabo batekerejweho

Regis Umugiraneza, umuyobozi wa”CARL Group LTD” ikigo gitunganya ibikomoka ku bijumba yavuze ko umuntu wese ufite amafaranga guhera ku giceri cy’ijana ashobora kuba umukiliya wabo, yagize ati “twebwe twarebye ibyiciro biri mu Mujyi wa Kigali, duhera ku cyiciro cya mbere cy’ubudehe bose twabaterejeho ku buryo umugati w’ijana ushobora kuboneka”.

Abafite uburwayi nka Diabete na bo uyu rwiyemezamirimo yabatekerejeho ku buryo azajya abakorera imigati n’amandazi bitarimo ifarini.

Ibijumba by’ubu bwoko nibyo bikorwamo imigati, Biscuit n’amandazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up