Umunsi mpuzamahanga wahariwe kwirinda gukuramo inda mu buryo butanoze wizihirijwe ku bitaro bya Kibagabaga

Bakoze ikiganiro ku itegeko ryo kwemererwa gukuramo inda

Kuri uyi wa Mbere tariki ya 28 Nzeli 2020 ni bwo ku bitaro bya Kibagabaga mu Karere ka Gasabo hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe kwirinda gukuramo inda mu buryo butanoze, wateguwe n’imwe mu miryango itari iya Leta yita ku buzima.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “uruhare rw’imiryango Nyarwanda itari iya Leta mu gukumira  inda ziterwa abangavu no gukuramo inda mu buryo butanoze”.

Kamuhangire Eduard, Umuyobozi ushinzwe ireme rya serivisi z’ubuzima muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ari na we uyoboye ishami rishinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, yatangaje ko imibare y’abangavu baterwa inda ikomeje kuzamuka, ariko hari ingamba zafashwe kugira ngo imibare igabanuke.

Mu ijambo yagejeje ku bari aho yavuze ko gukurirwamo inda bikorerwa mu bitaro bya Leta n’ibyigenga kandi bigakorwa na muganga wemewe, aboneraho umwanya wo gusaba abantu kwirinda kujya muri magendu.

Mukeshimana Oliva, muganga uhagarariye ibikorwa by’ubuzima mu bitaro bya Kibagabaga akaba n’umuyobozi wungirije w’ibitaro yatangarije abanyamakuru ko nyuma y’aho hakorewe ubukangurambaga imibare y’abakuramo inda mu buryo butemewe igenda igabanuka agereranyije na mbere, yagize ati “aho haziye ubukangurambaga bwo gukuramo inda byemewe n’amategeko arengera abakuramo inda mu buryo bwemewe, iyo mibare igenda igabanuka ahubwo hakiyongera imibare y’abantu bakuramo inda mu buryo bwemewe bitewe n’impamvu bazitewe”.

Mukeshimana yavuze ko nyuma yo kumenya itegeko no guhugura abaganga hirya no hino, ibitaro bya Kibagabaga bimaze kwakira abantu 11 bakuyemo inda mu buryo bwemewe naho abaza kwivuza kubera ingaruka zo gukuramo inda mu buryo butemewe byibura mu kwezi bakira umwe ku ijana.

Uyu muganga yavuze ko gukuramo inda mu buryo butemewe bigira ingaruka nyinshi harimo: gukurwamo nyababyeyi, “fisture” aho imyanda umuntu asohora inyura ahantu hamwe.

Mwananawe Aimable, Umuyobozi w’Umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO), wafatanyije na HDI na NGOs Forum mu gutegura uwo munsi, yavuze uko sosiyete siviri ibona ikibazo cyo gukuramo inda mu buryo butanoze ati “ni ikibazo giteye inkeke kuko iyo urebye imibare uko ihagaze usanga itemeze neza usanga abana bakuramo inda ari benshi cyane cyane inda zitifujwe urazisanga mu mashuri, akenshi urazisanga hirya no hino mu byaro, ugasanga rimwe na rimwe muri uko gutwara izo nda harimo n’abazikuramo binyuranyije n’amategeko kubera kugira ipfunwe ugasanga bashotse inzira za magendu ugasanga bazikuyemo nabi zikaba zanakwangiza za nyababyeyi bikabaviramo n’urupfu”.

Iteka rya Minsitiri nomero 002/MoH/2019 ryo ku wa 8 Mata 2019, rigenga ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda, ingingo ya 3 yerekana impamvu zemewe mu gukuriramo umuntu inda harimo: Kuba utwite ari umwana, kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato, kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera kugera ku gisanira cya kabiri no kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.

Andi mafoto

Kabanyana Nooliet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango igamije gukumira icyorezo cya SIDA no kurengera ubuzima (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP),
Kamuhangire Eduard, Umuyobozi ushinzwe ireme rya serivisi z’ubuzima muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE)
Mukeshimana Oliva, muganga uhagarariye ibikorwa by’ubuzima mu bitaro bya Kibagabaga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *