Nyamirambo: Muri “Excellent Restaurant” ni ahantu heza wasohokera

Muri Excellent Restaurant wahasanga service zitandukanye zafasha umubiri wawe kumererwa neza

“Excellent Restaurant” ni restora iri i Nyamirambo imbere ya Saint André muri Etage hejuru, ikaba iri ari ahantu heza ho gusohokera kuko uhicara witegereza ibyiza bitatse Umujyi wa Kigali.

Iyi restora iri mu nyubako ya CENAKULUM, ikorerwamo n’abandi bantu bazwi mu Rwanda nk’umuhanzi King James ufitemo “Alimentation”, rwiyemezamirimo Sina Gérard n’abandi.

Abanyamakuru bageze aho “Excellent Restaurant” ibarizwa i Nyamirambo abakiriya bavuga ko bishimira kuhasohokera kuko iyo uhicaye ufata icyo kunywa n’icyo kurya witegereza uduce dutandukanye twa Kigali.

Ikindi abakiriya ba “Excellent Restaurant” bavuga, ni uko impamvu bahakunda ari uko abakoramo batanga serivisi nziza, aho ukihagera ubona ukwakira kandi icyo umutumye kikakugeraho mu buryo bwihuse.

Umwe muri aba bakiriya yagize ati “muri Excellent Restaurant”ni ahantu hatuje ku buryo umuntu yahasohokana n’umukunzi we cyangwa se umuntu ufite “machine” akaba yahategurira gahunda ze zikagenda neza kuko nta rusaku ruhaba”.

 Muri “Excellent Restaurant” ingamba zo kwirinda COVID-19 zirubahirizwa

Muri ibi bihe isi yose ihanganye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus (COVID-19), no muri “Excellent Restaurant” ingamba zarafashwe nko: Kwandika abakiriya binjiye, kubanza gukaraba umuti wabigenewe (Hand Sanitizer), kwicara abantu bahana intera no gupima umuriro n’akuma kabigenewe.

Ubuyobozi bwa “Excellent Restaurant” bukuriwe na Habimana Alphonse butangaza ko muri iyi Resitora nta cyo wahaburira bitewe n’ibyo wifuje ko bagutegurira kuko harimo ibyo kunywa  n’ibyo kurya bitegurwa n’abantu babyigiye ndetse babifitemo uburambe.

Amafoto  yerekana umwihariko wo gusohokera muri Excellent Restaurant

Uhaganirira n’uwawe witegereza udusozi twa Kigali
Amwe mu mafunguro wahasanga

Amafunguro ahategurirwa ateguranywe ubuhanga
Hagati y’umukiliya n’undi habamo umwanya munini ku buryo ibyo waganira na mugenzi wawe ntawundi wabyumva

3 Comments

  • Butera

    Mbega ahantu heza weeeeeee! aha niho ngiye kwimurira ibirindiro byanjye. Ahubwo se ko mutaduhaye number twababonaho ngo twumve niba ibiciro bidahanitse.

  • Rutayisire Egide

    Cyakora iyi resitora ifite ibikoresho bikeye koko, isuku sinakubwira, amafoto mbona hano arivugira, akeza karigura uzikuganira n’uwawe ukwegereye atakumvira amabanga, akarusho mbonye nukwitegereza Kigali wifatira ifunguro n’icyo kunywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up