Indwara y’Ise iravurwa igakira, muri “Strong Life Medicine” wahasanga umuti

Karangwa Jean Marie Vianney umuvuzi wa gakondo

Ise ni imwe mu ndwara yibasira uruhu, ikaba ndetse yandura cyane, Karangwa Jean Marie Vianney umuvuzi wa gakondo mu ivuriro rya “Strong Life Medicine” rikorera i Nyabugogo ahazwi nko mu Nkundamahoro, aremeza ko iyi ndwara ivurwa igakira burundu.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru impamba.com Karangwa yavuze ko indwara y’Ise ivurwa igakira ndetse ko mu minsi itanu gusa uhawe imiti yo mu ivuriro “Strong Life Medicine” uba utangiye kubona ibimenyetso ko watangiye gukira Ise.

Karangwa yavuze ko indwara y’Ise akenshi iterwa n’umwanda no gutizanya imyenda, yagize ati “uwagaragaweho n’Ise iyo bibaye byiza ntiyakagombye kwambarana n’undi kuko Ise iza hariho utuntu tudasanzwe tuvuvuka, kwa kuvuvuka kwa ya Se ya mavuta afite bwa budahangarwa mu kurwanya imvuvu, za mvuvu iyo zigiye ku myenda nawe ukawambara ubwo ako kanya Ise uba uyanduye”.

Uyu muvuzi wa gakondo yakomeje avuga ko iyo wirinze Ise wakoresheje amavuta bavurisha yo mu Gikakarubamba, bakugira inama harimo kwirinda kwambarana n’abandi, gutegekwa gufata ya myambaro wambaraga ukayimesa n’amazi meza, yagize ati “iyo bibaye byiza ukayiteka ukayishyira mu mazi ashyushye, watangiye gukoresha aya mavuta Ise uba watandukanye nayo, ni ukuvuga ngo Ise iragiye ntizongera kugaruka”.

Karangwa avuga ko ko Ise ari indwara mbi kuko igaragaza umuntu uko atari ari yo mpamvu kwivuza ari ngombwa, mu rwego rwo kwirinda ubusembwa buterwa n’iyi ndwara y’Uruhu.

Avuga ko iyo  baguhaye nk’icupa rya garama 500 ushobora gutangira kugaragaza ibimenyetso by’uko watangiye gukira Ise byibura mu minsi itanu.

Amavuta akozwe mu Gikakarubamba avura Ise

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up