Kicukiro: Parikingi ya Bizimungu yabaye igisubizo

Iyi Parikingi wasangamo imodoka nyinshi ziganjemo amakamyo

Rwiyemezamirimo Bizimungu Hamada amaze amezi agera muri atatu atangije Parikingi yabaye igisubizo kuko imodoka nyinshi zari hirya no hino muri Kigali zabonye aho ziparika kandi hafite umutekano usesuye.

Iyi Parikingi yakira imodoka zitandukanye ziganjemo amakamyo.

Ikaba iri mu Kagali ka Iriba, Umurenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Nzeli 2020, abanyamakuru basuye Bizimungu avuga aho yakuye igitekerezo cyo gutangiza iyi parikingi.

Bizimungu mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati “njya gutangiza iyi Parikingi, nari ngamije gukemura ikibazo cy’imodoka zaburaga aho zihagarara zigateza akajagari nyuma y’uko ibikorwa byakorerwaga mu bishanga byari bimaze kuvanwamo, gusa ndacyiyubaka, ndagira ngo menyereze neza, nyuma nziyambaza Leta na banki kugira ngo umuhigo wanjye ugerweho”.

Uyu rwiyemezamirimo avuga ko yahaye akazi abantu kugira ngo biteze imbere.

Rwiyemezamirimo Bizimungu Hamada

Ubwo abanyamakuru bamubazaga uburyo muri iyo parikingi ifite ikibuga kinini, bahangana no kwirinda icyorezo cya Coronavirus (COVID-19), Bizimungu Hamada watangije iyi Parikingi, yasubije ko akoresha abakozi bake, kandi hakinjira abambaye agapfukamunwa gusa, kandi bakabanza gukaraba intoki, guhana intera hagati y’umuntu n’undi ndetse akaba yarashyizeho abakozi bashinzwe kureba uburyo ayo mabwiriza yubahirizwa.

Bizimungu afite icyangombwa cyo gukora yahawe n’Umujyi wa Kigali

Bizimungu Hamada, afite icyangombwa yahawe n’Umujyi wa Kigali cyo gukorera muri icyo kibanza.

Muri iyi Parikingi hafashwe ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 aho buri wese winjiramo ategetswe kubanza gukaraba intoki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up