“Strong Life Medicine” ifite imiti ya gakondo ivura Amibe igakira, menya uburyo yandura

Imwe mu miti ivuriro Strong Life Medicine ikoresha mu kuvura Amibe

Karangwa Jean Marie Vianney, umuvuzi wa gakondo mu ivuriro “Strong Life Medicine” rikorera muri Kigali, arahamya ko bavura indwara ya Amibe igakira burundu.

Mu kiganiro Karangwa yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com, yavuze ko Amibe yandurira ahantu hatandukanye ikazonga umuntu igatuma ananirwa kurya, ariko ko bayivura umuntu akongera akagira ubuzima bwiza.

Karangwa yagize ati “Amibe ni indwara yandura cyane cyane biturutse ku mwanda nko  mu marestora”.

Yagiriye inama abantu zo kujya muri Restora, ariko nabo bakibuka kwikorera isuku mu rwego rwo kwirinda Amibe, ati “utikoreye isuku nawe ubwawe ukizera isuku yo muri restora ijana ku ijana kandi nawe wakagombye kwigirira isuku kugira ngo utandura Amibe, ugomba kujya muri Restora ariko nawe ugasaba amazi ugakaraba mbere y’uko ufungura ukaba wanagenzura ibyo bakugaburiraho “.

Iyi ndwara ngo ikunze kwibasira abantu b’ingeri zitandukanye, ariko abana bo bakunze kurwara Amibe kubera ibyo barya babitoraguye hasi.

Icyo umuvuzi wa gakondo Karangwa asaba abantu mu kwirinda Amibe, ni ukugira isuku ahantu aho ariho hose.

Karangwa avuga ko umuti batanga wa Amibe bawufitiye icyizere ashingiye ku buhamya bahabwa n’abo bavuye bagakira, agashimangira ko iyo utangiye kunywa uwo muti ukagera muri ½ uba watangiye kubona ibimenyetso ko indwara yatangiye gukira, ati “uyu muti ntushobora kugera muri kimwe cya kabiri utarabona ingaruka nziza nko kwituma neza biba byatangiye, kubyimbuka ya nda biba byatangiye, uba watangiye kurya, byose ni ibimenyetso bigaragaza ko uba watangiye gukira Amibe”.

Karangwa Jean Marie Vianney, umuvuzi wa gakondo mu ivuriro “Strong Life Medicine”

Mu minsi byibura ine cyangwa itatu, uyu muvuzi wa gakondo avuga ko akamaro k’uyu muti wa Amibe kaba katangiye kugaragara, yagize ati “mu minsi nk’ine cyangwa itatu, “Apetit” iba yatangiye kugaruka, kutituma neza biba byatangiye kurangira, ikibazo cya wa mwana watangiye kubyimba inda uba ubona yatangiye kugabanuka atangiye kukubaza ibyo kurya ndetse rimwe na rimwe ugatangira kuvuga ngo ,ese ndamuha iki kuko ararya cyane, igikoma aranywa, umuntu mukuru nk’abapapa bacika intege mu gutera akabariro akenshi baba bibwira ko ari ibindi bintu, kwikinisha na byo bizamo ariko akenshi aba yarahuye n’ikibazo cya Amibe ikamuzahaza, aba papa banyoye uyu muti ukozwe mu Gikakarubamba, byanze bikunze bashobora gushiduka na ka Kabariro biziyemo kandi bari bazi ko ari ibindi bintu bazajya kwivuza ahandi banywa uyu muti wa Amibe byose bikarangira”.

“Strong Life Medicine” ikorera Nyabugogo mu mashyirahamwe ahazwi nko mu Nkundamahoro, abavuzi ba gakondo bakoreramo bakaba bavura indwara zitandukanye ikinyamakuru impamba.com, kizajya kibagezaho mu bihe bitandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up