Bugesera: Abasigajwe inyuma n’amateka bagiye gutandukana no kubumba inkono

Amashusho babumba arimo ateye amabengeza

Bamwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, mu karere ka Bugesera bakomeje kwigishwa kubumba ibibumbano bijyanye n’igihe, bavuga ko babumba inkono none ntizikibona abaguzi.

Hari abaturage bamwe mu bo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Karere ka Bugesera, bavuga ko bari batunzwe no kubumba inkono n’imbabura zo mu ibumba, ariko aho igihe kigeze ngo ntibakibona ababigura.

Nyuma yo kwitegereza ubuzima aba baturage babayemo, umuryango AIMPO (African Initiative for ManKind Progress Organization), uharanira inyungu n’iterambere ry’abaturage bakandamijwe n’ubukene mu Rwanda; wafashe gahunda yo kwigisha aba baturage uburyo bwo kubumba ibibumbano bijyanye n’igihe, birimo ibikoresho byo mu ngo n’amashusho ateye amabengeza, hifashishijwe uburyo bugezweho.

Aba baturage bari gukorera mu kagali ka Kayumba mu Murenge wa Nyamata,  ahazwi nka Nyabivumu, bavuga ko ubu buryo bushya bwatangiye guhindura ubuzima bwabo

Mutamuriza Beatrice wo mu Murenge wa Musenyi agira ati “nabumbaga inkono, Imbabura n’amavaze, ariko ibyo nta giciro byari bifite cyaduteza imbere, kuko inkono yaguraga amafaranga make cyane, n’imbabura, ubu rero turi kubumba ibikombe, amasahane n’andi mashusho, ibi bizatuma dutera imbere”.

Mugenzi we Emmanuel Ntahompagaze, na we avuga ko kubumba ibijyanye n’igihe ari byo bigomba kubateza imbere; agira ati “nta bwo kubumba inkono bikigezweho, kuko ntanabakizikenera, ni yo mpamvu twishimira kuba twaramenye kubumba aya mashusho, tutakekaga ko twabasha kubumba, twiteze ko tuzunguka byinshi cyane tukabasha kwiteza imbere”

Aba baturage basaba kandi ubuyobozi mu nzego zitandukanye kubafasha bakajya babona amasoko ku buryo bworoshye.

Kayitesi Maria Clarisse, umwe muri bo agira ati “ubuyobozi budufashije bukajya buduhuza n’amasoko bityo ibyo dukora bikabona abaguzi, twarushaho gutera imbere”.

Umuyobozi wungirije mu muryango AIMPO, uri kwigisha aba baturage,  Madame Uwajeneza Delphine; avuga ko aba baturage b’i Bugesera nibamara kubimenya neza, bazabafasha kwibumbira mu makoperative, maze ubu buryo bushya bwo kubumba bakaba ari bwo bazajya bakora kandi banigishe bagenzi babo batabashije gufata aya masomo, ibi kandi ngo biri no muri gahunda yo gushyigikira gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda.

Umukozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere, Gasana John avuga ko kubona umufatanyabikorwa ufasha abaturage ari intambwe biba biteje akarere n’imibereho y’abaturage.

Gasana akabizeza ko nibamara kumenya neza kubumba ibi bikoresho n’amashusho batazabura amasoko; agira ati “nibajya babikora neza tukabona ko ikibazo ari amasoko tuzajya tubafasha kuyashaka”.

Kugeza ubu abamaze kumenya kubumba mu buryo bugezweho bigishijwe n’umuryango AIMPO baragera kuri 20, uretse kubigisha kubumba mu buryo bugezweho hifashishijwe amamashini agezweho, n’ama furu akoresha amashanyarazi, umuryango AIMPO, unashyira aba baturage muri gahunda yo kubigisha indi myuga nko gukora amasabune byose ikigamijwe ari ukugira ngo bikure mu bukene. Kugeza ubu mu Karere ka Bugesera habarizwa imiryango isaga 205 y’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, bamwe muri bo bari basanzwe batunzwe no kubumba inkono, ariko aho igihe kigeze bigaragara ko zitagikenerwa cyane.

Andi mafoto

Barakataje mu kubumba ibikoresho byifashishwa mu ngo
Emmanuel aragaragaza amwe mu mashusho babumba arimo n’iya Bikiramariya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up