
Safari Adrien umuvuzi wa gakondo ukorera i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, yavumbuye umuti yise “Somaho Herbal Medicine Soft Drink” ukunzwe n’abantu benshi muri iki gihe kubera kuvura indwara nyinshi harimo no kugira umunaniro ukabije (stress).
Mu kiganiro Safari yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Nzeli 2020, yashimangiye ko uyu muti yise “Somaho Herbal Medicine Soft Drink” ukozwe mu bimera bivura indwara zitandukanye.

Uyu muvuzi yavuze zimwe mu ndwara zivurwa n’uyu muti harimo: Kurinda no gukingira kanseri ifata amara n’igifu, kurinda umujagararo w’ubwonko (stress), ufasha impyiko zidakora neza, ukagufasha na none iyo ufite ikibazo cyo kugugarirwa cyangwa se kugira ibyuka mu mara, yagize ati “ufite isesemi wumva utameze neza, uyu muti ni wo muti ushobora gufata mu gihe kitarenze iminota 10 gusa ibyo bikaba byarangiye”.
Umwe mu batangabuhamya ukorera mu Mujyi wa Kigali, wanze ko amazina ye atangazwa wanyoye “Somaho Herbal Medicine Soft Drink” yashimangiye ko uwo muti wamuvuye indwara nyinshi, mu gihe mbere yari yarivuje mu baganga ba kizungu byaranze.
Uyu mutangabuhamya wa “Somaho Herbal Medicine Soft Drink” yagize ati “mbere y’uko tubona uyu muti, twari dufite ikibazo cy’uburwayi bugaragara, twivuje kwa muganga ahantu hagiye hatandukanye mu ma “clinic” atandukanye muri “Privé”, muri Leta, ndetse bagasuzuma indwara nyinshi ariko bakabura indwara, bareba Igifu bagasanga nta kibazo gifite, bareba impyiko bagasanga nta kibazo, umutima, umwijima ntibabone indwara, ikibazo cyari gihari ni uko batabonaga uburwayi kandi narimbufite, nari mfite ikibazo cyo guciragura bikomeye cyane, kandi nyuma yo guciragura nkarwara “ Gripe” ndende ihoraho, bikantera ikibazo kandi bikambangamira mu buzima”.

Ibi, ngo byatumye ashyira imbaraga mu kwivuza bituma yumva ko afite ikibazo, nibwo nyuma yaje kureba muganga Safari Adrien amwaka imiti ya Kinyarwanda yo kuba yamworohereza Amibe, ikamufasha, yagize ati “tuganiriye arambwira “wanywa kuri uyu muti, ukawugerageza byibura mu gihe cy’icyumweru kimwe ukazambwira, naje meze nabi ariko mu by’ukuri narawunyweye, bukeye ndagaruka ndamubwira nti “uko narindi ejo siko nkimeze” byatumye nzajya nza gufata uyu muti kuko igiciro cyawo kiri hasi ngereranyije n’amafaranga nishyuye mu yandi mavuriro”.
Avuga ko “Somaho Herbal Medicine Soft Drink” ari umuti wamuvuye, yakangurira n’abandi bantu kuwunywa.