Bugesera: Abahinzi b’umuceli n’abanyenganda ntibavuga rumwe ku biciro

Ahahingwa Umuceli mu Bugesera

Abahinzi b’umuceli mu karere ka Bugesera, bavuga ko ibiciro abanyenganda zitunganya umuceli babaguriraho umusaruro bibahombya, nyamara abanyenganda bakavuga ko atari bito.

Uko umwaka ushize undi ugataha, mu karere ka Bugesera humvikana abahinzi b’umuceli bavuga ko inganda zitunganya umuceli ziwugura ku giciro gito abahinzi baba batifuza, abahinzi baganiriye n’ikinyamakuru impamba bavuga ko ibiciro bahabwaho batabyishimira ugereranyije n’imbaraga baba bakoresheje bahinga.

Umwe mu bahinzi wo mu murenge wa Shyara wo muri koperative COGIRIRU, agira ati “usanga ba rwiyemezamirimo Minisitiri yabasabye kugira amafaranga bongeraho ku giciro fatizo, kugira ngo umuhinzi adahomba, nyamara ntibabyubahiriza ugasanga twe abahinzi nta nyungu tubona”.

Umuhinzi wo mu Murenge wa Gashora agira ati “Abanyenganda batugenera amafaranga bishakiye ntibagendere ku biciro Minisitiri aba yashyizeho, icyifuzo cyacu ni uko bajya baza aho dukorera tukabereka imvune tuba twagize duhinga, maze tukemeranya ku biciro bitaduhombya, kuko abanyenganda barunguka abahinzi tugahomba”.

Hari n’abatunga agatoki bamwe mu bayobozi b’amakoperative guhabwa amafaranga n’abanyenganda, bagasinyira ibiciro bitungura abahinzi; umuturage wo mu murenge wa Nyarugenge agira ati “inganda zihererana abayobozi b’ihuriro cyangwa aba koperative zibanze bakaza batubwira igiciro twe tutishimiye”.

Nubwo abahinzi batunga agatoki bamwe mu bayobozi b’amakoperative kuba ba nyirabayazana, hari bamwe mu bayobozi b’amakoperative nabo bavuga ko ibiciro batabyishimira. Simon Havugimana, Perezida wa koperative CODUMUGA, y’abahinzi b’umuceli ikorera mu gishanga cya Gashora, agira ati “guhinga biraduhenda no kurinda umuceli ibyonnyi nk’inyoni nyinshi tugira biraduhenda, ibiciro byakagiye bihura n’imvune tugira”.

Abanyenganda si ko babibona, Dukuzumukiza Elias; afite uruganda KUNDUMURIMO rukorera mu Murenge wa Ruhuha agira ati “nta buryamirane bubamo kuko habaho kumvikana hagati y’uruganda na koperative, ahubwo hari n’ubwo umuhinzi ari we wunguka uruganda rugahomba, wenda rwabuze amasoko”.

Ubwo twaganiraga n’umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi mu Karere ka Bugesera Sijyenibo Jean Damascene, avuga ko nk’ubuyobozi icyo bukora ari ukumvikanisha impande zose haba abahinzi n’inganda kugira ngo ntihagire uhomba, ariko na none avuga ko izi mpaka zigomba gucibwa no kongera ingano y’umusaruro ku butaka;

Sijyenibo agira ati “umuhinzi aba ashaka kunguka n’umunyenganda ashaka kunguka, imbaraga tuzishyira mu kongera umusaruro ku buso, aho umuhinzi yezaga ibiro 50 ajye aheza ibiro 150, yungukire mu kweza byinshi kuko igiciro ku kilo kimwe kizagumya gicungwa biturutse ku gishoro ndetse n’iby’inganda zitegereje”

Impaka ku biciro by’umuceli hagati y’abahinzi n’abanyenganda, zihora zigaruka kenshi abahinzi bavuga ko batunguka uko bikwiye, bisaba ko inzego zibishinzwe zashaka ibisubizo birambye, kugira ngo impande zombi zijye zinyurwa.

Andi mafoto

Umwe mu banyenganda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up