Rulindo:Gashora Farm ya Twahirwa Diego iravugwaho guhemukira abaturage ba Burega

Aba bakozi ba Gashora Farm i Rulindo baratabaza ntibumva impamvu badahembwa amafaranga yabo yose

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Burega na Buyoga mu Karere ka Rulindo bakoreye kampani yitwa “Gashora Farm Ltd” iyobowe na Twahirwa Dieudonné uzwi cyane ku izina rya Diego iravugwaho kudahemba amafaranga yose abaturage bakoreye mu mirima ye y’Urusenda.

Twahirwa Dieudonné Diego, umuyobozi wa Gashora Farm

Bamwe muri aba baturage bavuganye n’umunyamakuru bavuze ko kuva batangira gukorera Gashora Farm Ltd mu mirima y’Urusenda bahembwe inshuro ebyiri gusa kandi bahembwa intica ntikize andi mafaranga menshi agakomeza kuba ibirarane kandi ari ho babateze icyababeshaho mu buzima bwa buri munsi kuko n’imirima yabo yayihinzemo atabanje kubishyura ahubwo ba nyirayo Twahirwa Dieudonné Diego abahindura abakozi be kandi ngo hari amasezerano babanje kugirana, ariko ntiyayubahiriza.

Dieudonné Nemeyimana umwe muri ba Agronome ba Gashora Farm atunganya Urusenda rweze muri iyi minsi i Burega

Imiterere y’ikibazo

Igikorwa cyo guhinga muri iyi mirima ikora muri Burega na Buyoga ngo cyatangiye muri Werurwe 2020, ariko kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka, abakozi bari bamaze guhembwa inshuro ebyiri gusa kandi bahembwa amafaranga atuzuye.

Iki kibazo itangazamakuru cyagiteye imboni kuva kera

Muri Gicurasi 2020 ikinyamakuru hanga.rw cyatangaje inkuru igaragaza uburyo abakoreye “Gashora Farm Ltd” bakoze igisa n’imyigaragambyo bishyuza iyi Kampani, umutwe w’iyo nkuru wagiraga uti “Rulindo:Abakora ubuhinzi mu gishanga cya Muyanza baratakambira Ministre w’Ubuhinzi bamusaba ko yabasura akabarenganura”.

Nyuma y’ubwo buvugizi, bamwe mu bayobozi ngo bagiye muri icyo kibazo, maze muri Kamena 2020 bishyurwa amafaranga make ariko nawo wari umushahara wa mbere mu gihe hari hashize amezi atatu batangiye ako kazi.

Tariki 3 Kanama 2020 ni bwo ikinyamakuru IMPAMBA na UMUSINGI byatangiye gukurikirana iyi nkuru y’aba baturage bakoreye Gashora Farm Ltd, ariko ntibahembwa, ari na yo mpamvu tariki ya 4 Kanama 2020, abanyamakuru bagiye kubaza amakuru Twahirwa Dieudonné Diego umuyobozi w’iyi Kampani, yemera ko ibyo birarane abibereyemo aba baturage bamukoreye mu mirima y’Urusenda, ariko ko azabishyura muri icyo cyumweru kuko yari agitegereje amafaranga yasabye muri banki. Gusa nyuma haje kwiyongeraho ibyumweru byinshi batarishyurwa ari na yo mpamvu bamwe bahisemo guhagarika imirimo bakoreraga uyu rwiyemezamirimo.

Tariki ya 24 Kanama 2020 nibwo byatangiye kuvugwa ko abo baturage bakoreye “Gashora Farm Ltd” ko amafaranga yabo yageze kuri Konte zabo ziri mu Murenge Sacco, bamwe mu baturage bavuganye n’umunyamakuru batangaje ko batashye agahinda kabishe kuko bahembwe intica ntikize kuko bari baberewemo ibirarane by’amezi atatu n’igice, birangira bahembwe ukwezi kumwe n’igice gusa, abandi basanga nta n’amafaranga yageze kuri konti zabo kuko batari bagejeje ku mezi atatu y’ibirarane.

Diego uhagarariye “Gashora Farm Ltd” aravuga iki kuri uku guhemba abakozi ibice?

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2020 umunyamakuru yabajije iki kibazo cyo guhemba abakozi iminsi mike dore uko Twahirwa Dieudonné Diego yasubije:

Umunyamakuru: Mwaramutse, twabajije bamwe mu babakoreye mu mirima yanyu y’urusenda batubwira ko mwabahembye amafaranga make cyane ko hasigayemo menshi, na byo mwagira icyo mubitangarizaho itangazamakuru?

Diego: Hasigaye Quinzene imwe (ibi bivuga iminsi 15 y’akazi bakoze nk’uko byari bikubiye mu masezerano ko bazajya bahembwa mu minsi cumi n’itanu) kuri bamwe abandi 2 kandi nayo bari gukosora ama “lists” bayahemberwe”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo burabivugaho iki?

Umunyamakuru yabajije Kayiranga Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo icyo bakora kugira ngo abaturage bakoreye Gashora Farm Ltd bishyurwe amafaranga yabo mu gusubiza nawe yagaragaje ko icyo kibazo yari akizi ndetse ko amakuru afite ari uko uwo munsi bari bishyuwe, ariko atazi niba barishyuwe amafaranga yose cyangwa se niba hari ibirarane basigawemo.

Uwagerageje kwishyuza amafaranga ye yafatwaga nk’uwigaragambije

Amakuru aturuka muri bamwe mu bakoreye Gashora Farm Ltd avuga ko ntawatinyukaga kubaza ku mugaragaro impamvu adahembwa kuko yafatwaga nk’uwigaragambije akaba yabizira kubera imbaraga zikomeye ziri inyuma ya Twahirwa Dieudonné Diego.

Umwe muri aba baturage yagize ati “ Vice Meya wa Rulindo Mulindwa Prosper yigeze kudusura abaturage bamubonye basuka amarira, uwo mushoramari Diego atwizeza ko nyuma y’icyumweru kimwe tuzaba twabonye amafaranga yacu, ariko byabaye imyangaro ari na bwo bamwe babonye nta yandi mahitamo asigaye, abagerageje kuvuga ngo mureke gukora turebe ko azaduhemba bafatwaga nk’abigaragambije”.

Umukozi wa Gashora Farm wirirwa mu murima w’Urusenda ahembwa 1,500Frs ku munsi, umwe ati “dukora mu Rusenda n’umushahara duhabwa ni Urusenda”

Amakuru aturuka mu bakozi ba Gashora Farm Ltd, avuga ko bafite uruhuri rw’ibibazo birimo kuba badahembwa neza hakiyongeraho kuba bakorera amafaranga make ku munsi kubera kubura andi mahitamo.

Undi mukozi wa Gashora Farm Ltd wanze ko amazina ye atangazwa yagize ati “umukozi ku munsi akorera amafaranga igihumbi Magana atanu (1,500Frs), kuva mugitondo kugeza saa sita, akajya kuruhuka akagaruka  saa munani agataha saa kumi n’imwe”. Umwe mu bavuganye n’umunyamakuru yavuze ko icyo gihembo ari gito cyane aho yabyise “gukora mu murima w’Urusenda ugahembwa Urusenda”, aha avuga ko ahembwa amafaranga adashobora kugira icyo amugezaho mu kwiteza imbere.

Mu bihe bitandukanye muzagezwaho amakuru avuga ku mibereho mibi abaturage ba Burega na Buyoga babayemo kubera uyu mushoramari Twahirwa Diego waje guhinga Urusenda mu masambu yabo, abizeza kubaha akazi bikarangira ntacyo kabamariye usibye kugasonzeramo.

Andi mafoto

Umwe mu baturage wa Burega yabanje gutabariza abaturage bakoreye Gashora Farm akoresheje imbuga nkoranyambaga
Urusenda rwamaze kwera
Urusenda rwo muri Kampani ya Gashora Farm rukiri ibitumbwe
Icyicaro gikuru cya Gashora Farm Ltd kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *