Musanze: Nta munyonzi uzongera kuburirwa irengero, ikoranabuhanga ryamaze kubikemura

Abanyonzi ba Musanze bari mu bagizweho ingaruka na COVID 19

Koperative y’abanyonzi mu Karere ka Musanze “CVM” yatangije ikoranabuhanga mu banyamuryango, ivuga ko rizatuma nta munyonzi uzongera kuburirwa irengero mu gihe yahemutse cyangwa yahuye n’ikibazo bitandukanye na mbere.

Umuyobozi wa koperative y’abanyonzi mu karere ka Musanze, CVM, Mutsindashyaka Evariste, avuga ko uburyo bw’ikoranabuhanga ari uburyo koperative CVM yashyizeho igamije kugira ngo bajye baba bafite imyirondoro yose y’umunyonzi mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Mutsindashyaka Evariste, Umuyobozi wa (CVM) Cooperative Des Velos Musanze (Ifoto/Habimana Cypridion)

Ikaba ari “application” yakozwe, aho “Jilet” umunyonzi yambara, numero yayo ihuzwa n’ikarita ye hamwe na “plaque” y’igare bityo imyirondore ye yose ikaba ifitwe na koperative mu buryo bw’ikoranabuhanga, bityo hagira ugira ikibazo ari umunyonzi umubonye yaha numero ye koperative, bakabasha kumenya uwo ari we n’aho atuye ku buryo bahita bamutabara byihuse.

Murwanashyaka Evariste agira ati “twajyaga duhura n’ibibazo, umunyamuryango wacu agakora impanuka ntamenyekane vuba, ariko ubu buryo buzatuma bikemuka kuko uzajya akora impanuka cyangwa yagize ikindi kibazo, uzajya umubona akaduha numero ye tuzajya dushyira mu ikoranabuhanga, tumumenye vuba tumugereho binatworohere kumenyesha umuryango we”.

 Murwanashyaka avuga kandi ko ibi bizanakemura ikibazo cya bamwe mu banyonzi bagiraga ubunyangamugayo buke, agira ati “uburyo bw’ikoranabuhanga buzakemura ikibazo cy’abagiraga ubunyangamugayo buke, kuko mu gihe umunyonzi aguhemukiye, uzajya uzana numero ye kuri koperative tumubone ku buryo bworoshye, ndetse n’aho atuye bitandukanye na mbere”

Umwe mu banyonzi ukorera mu mujyi wa Musanze, avuga ko iri koranabuhanga rizabarinda byinshi; agira ati “umunyonzi yakoraga impanuka, ntabashe gutabarwa vuba, cyangwa umuryango we ukabimenya bitinze kubera kutamenya imyirondoro yose, ariko ubu ntibizongera kubaho”

Ubu buryo kandi bw’ikoranabuhanga mu banyonzi mu karere ka Musanze, muri ibi bihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Corona Virus, bwitezweho gutanga umusaruro, kuko mu gihe umugenzi asanzwemo iki cyorezo, azajya avuga numero z’abanyonzi bamutwaye, noneho koperative ikabasha kubabona mu buryo bworoshye, ari na yo mpamvu abaturage basabwa kuzajya bibuka kureba numero z’abanyonzi, mu gihe abanyonzi bazaba bemerewe gutwara abagenzi, ikindi ni uko ikarita bakoresha ushobora kwishyura umunyonzi ariyo ukoresheje.

Kugeza ubu koperative CVM itwara abantu n’ibintu ku magare mu karere ka Musanze, igizwe n’abanyamuryango 1100, biganjemo abasore b’ingimbi, ikaba ibafasha mu kumenya kwizigamira mu bigo by’imari kugira ngo bajye babasha kwikemurira ibibazo bahura nabyo, dore ko nko muri ibi bihe Isi yugarijwe na Corona Virus, ifatanije n’abandi bafatanyabikorwa yagiye igoboka abanyonzi bababaye kurusha abandi.

Andi mafoto

Ikarita y’umunyamuryango wa CVM
Jilet z’abanyonzi zanditseho Visit Rwanda
Plaque zihujwe n’ikoranabuhanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up