Paul Rusesabagina yatawe muri yombi

Paul Rusesabagina yeretswe itangazamakuru uyu munsi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Paul Rusesabagina aho ubu afungiye kuri Station ya Polisi ya Remera.

Mu masaha y’igitondo yo kuri uyu wa Mbere nibwo Rusesabagina yeretswe itangazamakuru aho uru rwego rwavuze ko yafashwe biturutse ku bufatanye bw’u Rwanda n’amahanga.

RIB yavuze ko akekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe nabahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugirango abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage binzirakarengane, b’abanyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up