Mayange-Bugesera:Ibitaka byuzuye mu muhanda Mbyo-Cyohoha bikomeje kuba isoko y’impanuka

Umuhanda Mbyo-Cyohoha mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, ukomeje kubangamira abawunyuzamo ibinyabiziga

Umuhanda Mbyo-Cyohoha mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, werekeza ku kiyaga cya Cyohoha ya ruguru, ukomeje kuba intandaro y’imapnuka kubera ibitaka byinshi biwuzuyemo, bituma nta kinyabiziga kiwunyuramo, abawugendamo basaba ko wakorwa

Umuhanda abaturage bataka ko ubabangamiye uturuka muri “centre” ya Mbyo werekeza ku kiyaga cya Cyohoha ya ruguru, ukaba unyurwamo n’urujya n’uruza rw’abaturage, barimo ababa bagiye kwambuka berekeza mu mirenge itandukanye iri hakurya y’iki kiyaga, irimo; Ngeruka, Mareba, Ruhuha, Kamabuye n’indi, uretse abambuka harimo n’ababa bagiye muri gahunda zitandukanye kuri iki kiyaga.

Ni muhanda warangiritse, ariko bikarushaho kuba bibi ugeze muri metero 500 ngo ugere kuri Cyohoha, hari igice gifite metero zisaga 100 cyuzuyemo ibitaka ku buryo ikinyabiziga cyose kihageze abagenzi bakivaho bakagenda n’amaguru kubera biba bigoye kuhatambuka, ikindi kandi baba batinya kuba bakora impanuka.

Uwitwa Patosi ukunze kuhanyura atwaye igare agira ati “iyo ngeze muri uyu muhanda mpita mva ku igare nkagenda nditeruye kuko haduteza impanuka kenshi”.

Uwitwa Cléoface na we agira ati “si amagare gusa, kuko n’amamoto n’amamodoka aha hantu hayateza impanuka, itaka ryo muri uyu muhanda ni irya kera”.

Abaturage bagenda muri uyu muhanda n’abawuturiye, basaba ubuyobozi bw’akarere gukora uyu muhanda; undi twaganiriye agira ati “ubuyobozi bw’akarere nibudufashe byibura banyuzemo na VUP, uyu muhanda ukorwe ube nyabagendwa kuko uratubangamiye cyane”.

Kuri iki kibazo cy’uyu muhanda Mbyo-Cyohoha, umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’imari mu karere ka Bugesera Gasinzira Fred, ubwo yaganiraga na Radio Izuba, yavuze ko kugira ngo uyu muhanda ukorwe neza n’ahabangamye cyane hari ibitaka byinshi hakorwe bisaba ingengo y’imari nyinshi, ariko akizeza abaturage ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari uyu muhanda uzaba ukozwe by’agateganyo hifashishijwe gahunda ya VUP, mu gihe hagitekerezwa uburyo bwo kuwukora mu buryo burambye.

Agira ati “imihanda imeze nabi izakorwa, ingengo y’imari izawukora neza ntabwo iri muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, kuko kuwukora neza birasaba ingengo y’imari itari nto, gusa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari tuzashyiramo VUP iwukore”.

Biteganijwe ko Kilometero ijana z’imihanda y’igitaka, ari zo zizakorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 mu karere ka Bugesera, bikaba ari ibikorwa ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bizatanga akazi ku baturage mu rwego rwo kubazamura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up