COVID-19 yerekanye ko uburaya atari ngombwa

Umwe mu bahoze mu mwuga w’uburaya muri Kigali

Bamwe mu bagore bahoze mu mwuga w’uburaya mu Mujyi wa Kigali batangiye gukora indi mirimo nyuma y’aho icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) kigereye mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Bamwe muri aba bagore batangarije umunyamakuru ko mu gihe cya COVID-19 nabo akazi kabo ko gutega abagabo kahagaze kuko buri muntu yagombaga kuguma mu rugo rwe, ndetse na nyuma y’aho imirimo imwe n’imwe yemerewe gukomeza gukora bo ngo n’ubundi bakomeje kubura isoko kuko utabare n’utubyiniro bajyaga gutegeramo abagabo tutemerewe gukora bituma bajya mu bucuruzi busanzwe abandi bajya kwiga indi myuga yabafasha kwibeshaho.

Aba bagore birinze gutangariza ikinyamakuru impamba.com amazina yabo yose aho bavugaga rimwe ku mpamvu z’umutekano wabo.

Solange ni umwe mu bagore wategaga abagabo i Remera, aratangaza ko COVID-19 yamweretse ko yahisemo umwuga mubi w’uburaya bityo ko igihe cyageze abona ko ari ngombwa gucuruza ibiribwa akinjiza amafaranga ariko atagiye ku muhanda gutegereza umugabo badafitanye gahunda.

Solange yagize ati “muri COVID-19 twabayeho nabi kuko twashakirizaga mu tubari none turafunze nishimiye ko nashatse indi mirimo yo gukora”.

Erina wo mu Murenge wa Gikondo avuga ko yakoraga umwuga w’uburaya ndetse akaba yari awusaziyemo, ariko ibihe bya COVID-19 byamweretse ko umwuga wabo atari mwiza, ubu akaba asigaye acuruza imbuto mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo bitabaye ngombwa ko ategereza ko utubare tuzongera gufungura akajya gutega abagabo.

Verena utuye i Nyamirambo, yabwiye umunyamakuru ko yafashe icyemezo cyo gucuruza imyenda kubera COVID-19, avuga ko nubwo abakiliya ari bake ariko adashobora gucika intege, yagize ati “abakiliya ntibaboneka neza, ariko ntibishobora gutuma nshika intege”.

Angelique utuye i Gikondo nawe yavuze ko atagikunda umwuga w’uburaya yakoraga mbere ya COVID-19, yagize ati “COVID-19 yatumye dusubira inyuma, ubu ndasaba ubufasha kugira ngo nkore undi murimo utari uw’uwubaya”.

Undi mukobwa ukora uburaya mu Murenge wa Kimisagara wanze ko izina rye ritangazwa yavuze ko COVID-19 yatumye yanga umwuga w’uburaya ahitamo ubucuruzi bw’imboga kugira ngo azashobore kwibeshaho ndetse n’umwana we, yagize ati “iyo ufite akazi wikorera wikemurira ibibazo ukanizigamira, ariko mu buraya uko amafaranga yinjira ni nako tuyamarira mu bitubaka umubiri nk’inzoga n’ibiyobyabwenge”.

Mukasano Susan, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikondo, yatangarije ikinyamakuru impamba.com ko icyo ubuyobozi buharanira ari uko umwuga w’uburaya udakomeza kubaho, yagize ati “ni abantu twifuza ko bajya mu buzima busanzwe rero ni cyo duharanira, turabaganiriza abakora uwo mwuga bakajya mu buzima busanzwe, hari abari mu dusoko barimo bacuruza bakoraga uwo mwuga, hari abajya muri Koperative bakaba bafashwa gukora umushinga no gusaba inguzanyo tubafashije”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up