Kicukiro: Ikipe ya Karate “Mamaru” mu myaka 22 yafashije abantu b’ingeri zose

Nkurunziza Jean Claude witorejwe mu ikipe ya “Mamaru Kicukiro Karate Do”

Ikipe ya Karate yitwa “Mamaru Kicukiro Karate Do” yitoreza mu kibuga cya IPRC mu Karere ka Kicukiro, mu myaka 22 imaze ishinzwe, yafashije bamwe mu rubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, abakuze ibafasha gusaza bafite ubuzima bwiza.

Niragire Samuel umutoza wa “Club Mamaru Kicukiro Karate Do” mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru impamba.com kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2020, yatangaje bimwe mu bigwi by’iyi kipe birimo gutuma rumwe mu rubyiruko rwafataga ibiyobyabwenge rubireka.

Ikinyamakuru impamba.com cyasuye iyi kipe gisanga abakinnyi bakora imyitozo ya Karate mu kibuga, idasaba ko umuntu akora kuri mugenzi we ndetse hagati y’umuntu n’undi hakajyamo intera irenga metero imwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus (COVID-19), ndetse bakaba babifitiye icyangombwa cyatanzwe na Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo.

Niragire Samuel umutoza wa “Club Mamaru Kicukiro Karate Do”

Niragire Samuel wagize uruhare mu gushinga ikipe ya “Mamaru Kicukiro Karate Do” yavuze intego yari afite ajya kuyishinga agira ati “mu gushinga Club Mamaru, icya mbere na mbere Karate ni umukino usaba “Discipline” cyane niyo tugenderaho, ariko hano muri Kicukiro niho ntuye, nabonaga hari urubyiruko rumwe rwitwaraga nabi, usanga rujya mu biyobyabwenge rukiri mu buzererezi, ariko icyo nakoze narabegereye ndabaganiriza bamwe na bamwe ndabigisha mbereka ukuntu siporo ya Karate ishobora kubashyira ku murongo, bakaba abantu bazima bakava ku biyobyabwenge banywaga ariko baranyemereye kuko abenshi muri iyi “centre” narabazanye kandi kugeza ubungubu ubona barabaye abana bazima,bamwe ni nabo ubungubu bari guserukira Igihugu muri Karate”.

Nkurunziza Jean Claude watorejwe muri “Mamaru Kicukiro Karate Do” avuga ko afite ubu umukandara w’umukara Dani ya 3, akaba ayimazemo imyaka 15 akaba ari ikipe avuga ko yagiriyemo ibihe byiza kuko yabonye imidari n’ibikombe mu marushanwa atandukanye yitabiriye.

Uyu mukinnyi avuga ko iyi kipe yayungukiyemo byinshi birimo kugira inshuti kandi byose bigizwemo uruhare n’umutoza wayo Niragire Samuel.

Nkurunziza yagize ati “uyu mutoza uturera, atwigisha imibanire myiza, ntabwo birangirira mu kibuga gusa kuko adukurikira no mu buzima busanzwe, akatumenya uko twaraye, uko twaramutse, turamushima cyane nk’umubyeyi, iyi Club rero nayigiriyemo umugisha ukomeye kuko nayigiyemo niga muri “secondaire”, niga Kaminuza nyirimo, nkora “Masters” nyirimo ndashima Imana cyane ku bw’iyi “Club” nayigiriyemo umugisha kuko nyirimo nk’umuryango”.

Gahonzire Jean Baptiste avuga ko yatangiye Karate kera ari mu gihugu cy’u Burundi, ariko nyuma mu Rwanda hari igihe yigeze guhagarika iyi siporo kubera akazi nyuma muganga amugira inama yo gusubira muri siporo, bityo akaba ashimira ko mu myaka 6 amaze mu ikipe ya “Mamaru Kicukiro Karate Do” byatumye yongera kugira ubuzima bwiza.

Gahonzire umwe mu bakinnyi bakuze muri iyi kipe yagiriye inama abantu bumva ko Karate ari iy’abantu bakora urugomo, avuga ko umubyeyi wese agize Imana umwana we yaba umukinnyi wa Karate kuko ari umukino utoza umuntu ikinyabupfura.

Gahonzire Jean Baptiste avuga ko yatangiye Karate kera, ariko amaze imyaka itandatu mu ikipe ya Mamaru

Uyu mukinnyi yagize ati “nanjye mu kuza gutangira Karate nayitangiye ari undi muntu twabanaga nabonaga ari umuntu ufite “Discipline”, utanywa inzoga, umuntu ubyukira ku gihe, ukora akazi ke neza, ufite gahunda nzima, nanjye ndavuga nti “ngomba gukina Karate kugira ngo mbe umuntu muzima”, Karate nkiyitangira yanshyize ku murongo mwiza, ubundi Karate ni umukino mwiza ufite umwana wawe, ukagira Imana agakunda Karate, ibindi byose ahita abyibagirwa kandi Karate iyo umaze kuyikunda wumva nta kindi kintu kiza imbere cyafata umwanya wawe mu gihe utari mu kazi, ifasha umwana gukura yubaha”.

Ikipe ya “Mamaru Kicukiro Karate Do” yashinzwe muri 1998, itangizwa na Niragire Samuel ubu ufite umukandara w’umukara Dani ya 5, ubu ifite abanyamuryango bagera kuri 120, benshi mu bakinnyi bayirimo bafite Dani ya 4 niyo kipe batorejwemo.

Andi mafoto

Mu gukora imyitozo bubahirizaga amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ikipe ya Karate ya Mamaru mu myitozo kuri iki Cyumweru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll Up